RFL
Kigali

DUSINGIZIMANA Furaha Appoline wari guhagararira u Rwanda muri Miss Heritage International yabuze itike imugeza muri Singapore

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/02/2019 10:25
0


Miss Heritage International ni irushanwa mpuzamahanga ry’uburanga bushingiye ku muco, iri rushanwa muri uyu mwaka wa 2019 ryatangiye kuri uyu wa 12 Gashyantare 2019. Dusingizimana Furaha Appoline wagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa aracyari i Kigali kubera kubura itike imugeza muri Singapore ahatangiye kubera iri rushanwa.



Uyu mukobwa yiyandikishije muri iri rushanwa ryibanda cyane ku muco w’ibihugu binyuranye aho yagombaga guhurira na bagenzi be tariki 12 Gashyantare 2019 nk'uko binagaragara mu ibaruwa yandikiwe ubwo yemererwaga guhagararira u Rwanda icyakora ku bwe ngo icyizere cyatangiye kuyoyoka dore ko amasaha asigaranye yo kuba yagiye ari 24 uhereye ubwo twandikaga iyi nkuru.

furaha

Dusingizimana Furaha Appoline niwe wagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa

Dusingizimana Furaha Appoline aganira na Inyarwanda yagize ati "Nkimara kubona ko nabonye amahirwe yo kujya guhatana mu irushanwa ryibanda ku muco w’ibihugu binyuranye numvise nishimye kuko nari kuba ndata umuco w’igihugu cyanjye, icyakora nari nzi ko kubona itike ijyayo bizagorana byatumye nitabaza MINISPOC nka minisiteri ifite umuco mu nshingano.”

Aha yakomeje abwira Inyarwanda ko MINISPOC bamwohereje muri RALC ngo bamufashe, ageze muri RALC ngo bamuhaye ibaruwa yamufasha kujya gusaba inkunga igaragaza ko aho agiye hazwi kandi ahagarariye igihugu icyakora ku kijyanye no kuba yashakirwa itike byo ntacyo bamumariye. Uyu mukowa uhamya ko banamuhaye iyi baruwa batinze aracyabunza imitima y'aho yajya gusaba ubufasha n'ubwo iminsi yamushiranye gusa ngo icyizere ni gike cyane.

furaha

Uyu mukobwa yatumiwe muri aya marushanwa...

Amarushanwa ya Miss Heritage International yatangiye tariki 12 Gashyantare 2019 akazarangira tariki 17 Gashyantare 2019. Uyu mukobwa yamenyesheje Inyarwanda.com ko nibirenza tariki 14 Gashyantare 2019 azaba atakibashije kwitabira aya marushanwa kuko asabwa byibuza amadorali 1270 arenga gato kuri 1,100,000 frw kugira ngo abashe kugerayo.

Si ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye amarushanwa y'umuco cyane ko muri 2015 Bagwire Keza Joannah ariwe wahagarariye u Rwanda muri Miss Heritage Global anegukana ikamba ry’igisonga cya gatatu mu gihe 2016 Mutoni Jane yahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa akegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri. Kuva icyo gihe iryo rushanwa ryagiye rihura n’ibibazo ntiribe kugeza muri uyu mwaka wa 2019 ahadutse iri rindi ryitwa Miss Heritage International u Rwanda rwagombaga kwitabira gusa bikaba bikiri ingorabahizi ko uyu wagombaga guhagararira u Rwanda azagerayo.

furaha

RALC yamaze guha uyu mukobwa u Rwandiko rumwemerera guhagararira igihugu muri aya marushanwa...

Ubusanzwe iri rushanwa rijyanye n'umuco ryitabirwaga n'umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Heirtage muri Miss Rwanda bityo Rwanda Inspiration Back Up ikamufasha mubyo akenera byose kugira ngo aryitabire, kuri ubu Dusabimana Furaha Appoline wari ugiye kwitabira Miss Heritage International we nta rushanwa rindi ry'ubwiza yigeze yitabira. Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura Miss Rwanda ikanafasha abakobwa bitabira amarushanwa mpuzamahanga y'ubwiza bo bahamya ko batari bazi iki kibazo yewe ko iri rushanwa batari barizi n'ubwo RALC yahaye uburenganzira uyu mukobwa bwo guhagararira u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND