RFL
Kigali

Twaganiriye n’umunyamakuru Aissa Cyiza wakuze ashaka kuba umunyapolitike ukomeye aduhishurira byinshi ku buzima bwe bwite-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/02/2019 15:25
0


Aissa Cyiza Diana ni yo mazina ye gusa yamamaye nka Aissa Cyiza. Ni umunyamakuru kuri Royal Fm akaba akundwa n'abatari bake kubera ijwi rye. Uyu munyamakurukazi ugira abafana batari bake byatumye tumwegera tugirana ikiganiro kirambuye atuganiriza ku buzima bwe bwite ndetse no ku buzima bw’akazi.



Uyu mukobwa ubusanzwe akora ikiganiro kitwa AM to PM atangira saa tanu z’amanywa kugeza saa munani z’umugoroba. Akundwa n'abantu batandukanye kubera ko asoma inkuru zinyuranye yaba izo mu Rwanda no hanze y’igihugu. Umwihariko w’iki kiganiro ni uko ari icy’imyidagaduro, gusa ntabwo bibabuza kuvuga byinshi binyuranye.

Aissa Cyiza

Aissa cyiza umunyamakuru wa Royal Fm

Aissa Cyiza yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2012 ahera ku Isango Star aho yamaze imyaka itatu aza kujya kuri Royal Fm aho ubu amaze imyaka ine. Ni umunyamakuru wavutse mu 1990, yiga amashuri abanza muri Ecole Primaire de Muhima. Yahavuye atangira ayisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare aho yavuye ajya kwiga indimi muri St Joseph i Kabgayi, akaba yarahavuye ajya kwiga muri ICK aho yigaga itangazamakuru icyakora aza guhagarika bitewe n'uko yabonaga bimuvuna.

Aissa Cyiza yahagaritse kwiga ibijyanye n’itangazamakuru muri ICK ubwo yari arangije umwaka wa kabiri. Kuri ubu ari kurangiza amasomo ye muri ULK aho ari kwiga ibijyanye na Internation Relations. Uyu munyamakurukazi aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko ku bwe yakuze atekereza ko azaba umuyobozi ukomeye gusa ubwo yageraga mu mashuri yisumbuye i Kabgayi ni bwo yaje kubona ko ashobora kuvamo umunyamakuru abijyamo gutyo.

Cyiza Aissa

Aissa Cyiza,... amaze imyaka 7 mu itangazamakuru ryo mu Rwanda

Yavuze ko arangiza ayisumbuye yabonye buruse ngo ajye kwiga ubwarimu muri KIE, gusa aza kubivamo kubera urukundo yari afitiye itangazamakuru. Aissa Cyiza avuga ko nk'umukobwa gukora itangazamakuru byamworoheye kubera ko yari azi icyo ashaka, icyakora agahamya ko ku bakobwa cyane bidakunze koroha n'ubwo nanone atari ibintu bikomeye cyane muri uyu mwuga.

Atanga inama ku bakobwa bifuza kuba abanyamakuru Aissa Cyiza yatangaje ko akazi k’itangazamakuru ari ikintu cyiza ndetse abashishikariza kuba bakunda uyu mwuga ariko nanone abasaba kwiga ndetse bagashyira imbaraga mu gushaka gukora itangazamakuru.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA AISSA CYIZA UMUNYAMAKURU KURI ROYAL FM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND