Umuhanzi Sano Olivier uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore bakazabana ubuzima bwabo bwose. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019 kibera mu mujyi wa Kigali.
Sano Olivier azwi cyane mu ndirimbo yise 'I believe in Jesus'. Aherutse gushyira hanze iyo yise 'Joy' igaragaza urwego rwiza agezeho mu muziki. Sano Olivier ni umusore w'umuhanga cyane mu miririmbire ye iba iherekejwe n'ijwi ryiza cyane riryohera benshi. Uyu musore ateye ivi nyuma y'amezi umunani (8) Inyarwanda.com itangaje inkuru y'urukundo rw'ibanga hagati ye y'umukunzi we witwa Uwera Carine uzwi cyane nka Cadette, akaba ari umunyarwandakazi wari umaze imyaka 6 aba muri Amerika.
Sano Olivier ubwo yateraga ivi
Kuri uyu wa 28/1/2019 Sano Olivier yatangarije abamukurikira kuri Instagram ko yamaze gutera ivi ndetse umukunzi we Cadette akaba yamubwiye 'YEGO'. Ateye ivi nyuma y'imyaka 4 amaze akundana n'uyu mukunzi we 'Cadette'. Uwera Carine umukunzi wa Sano Olivier, amaze iminsi micye ageze mu Rwanda, gusa aya makuru yagizwe ibanga rikomeye. Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com avuga ko aba bombi bazakora ubukwe uyu mwaka wa 2019, icyakora ntabwo itariki n'ukwezi biramenyekana.
Mbere yo gutera ivi Sano Olivier yabanje kwiragiza Imana, ashobora kuba yari afite ubwoba bwo guterwa indobo
Ubwo Uwera Carine yari ageze imbere ya Sano Olivier
Uwera Carine yabwiye 'YEGO' umukunzi we
Sano Olivier yasomye umukunzi we ku gahanga
Sano Olivier hamwe n'umukunzi we Cadette
Uwera Carine umukunzi wa Sano Olivier
TANGA IGITECYEREZO