RFL
Kigali

Zimbabwe: Uruvunganzoka hashyingurwa umunyabigwi mu muziki Oliver Mtukudzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/01/2019 8:42
0


Umunya-zimbabwe , Oliver Mtukuzi, wubatse amateka yihariye mu muziki ku Isi yose, yashyinguwe n’abantu uruvunganzoka mu muhango wabaye kuri iki cyumweru tariki 27 Mutarama 2019.



BBC iravuga ko uyu muhango wo gushyingura Mtukudzi witabiriwe n’abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje, umurambo we wagejejwe muri Sitade nkuru ya Zimbabwe iherereye mu Mujyi wa Harare. Nyuma yaho umurambo watwawe mu ndege ugezwa mu rugo rwe ruherereye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Harare.

Uyu muhanzi ‘Tuku’ yitabye Imana yiteguraga gushyira hanze alubumu ya 67, yamenyekanye mu njyana ya Afro-Jazz. Yapfuye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019, afite imyaka 66 y’amavuko.

Oliver yasezeweho n'abantu benshi bahuriye muri sitade y'igihugu cya zimbabwe.

Ku wa Kane tariki 24 Mutarama 2019, Perezida Emmerson Mnangagwa, wa Zimbabwe yagize Mtukudzi intwari y’Igihugu. Yashyinguwe mu gace ka Madziva aho yari asanzwe atuye. Nubwo Guverinoma ya Zimbabwe yamwemeje nk’intwari y’Igihugu, umuryango we wahisemo kumwishyingurira.

Oliver Mtukudzi witabye Imana, yamenyekanye ku izina rya ‘Tuku’, yari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filimi, umushabitsi n’indi mirimo myinshi yamwinjirije agatabutse akiri ku Isi.

AMAFOTO:

Tuku yagizwe intwari y'Igihugu.

Abantu baturutse imihanda yose basezera kuri Nyakwigendera Oliver.

Nelson Chamisa utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Zimbabwe yitabiriye uyu muhango.

Oliver yashyinguwe aho yari atuye.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND