Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 25 Mutarama 2019 byari amateka muri sitade nto ya Remera ubwo hatangiraga imikino y’irushanwa ry’Intwari 2019. UTB VC yanyagiye REG VC amaseti 3-0, APR VC itsinda Gisagara VC amaseti 3-1.
Umukino wa REG VC na UTB VC bimaze kumenyerwa ko ari isibaniro ry’ibigugu (Derby), kuko ari amakipe yombi arimo abakinnyi bafite amazina akomeye ndetse banakinira ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball.
UTB VC
yari ifite abakinnyi barimo; Mahoro Ivan, Sibomana Placide Madison, Mutuyimana
Aimable wahoze ari kapiteni wa REG VC, Sibomana Jean Paul, Niyogisubizo Samuel
bita Taison, umukinnyi wafashije cyane UTB VC kubona amanota akenewe muri uyu
mukino cyane ubwo REB VC yabaga ishatse kubajya imbere.
UTB VC imaze kuba ubukombe muri Volleyball
REG VC
itozwa na Mugisha Benon afatanyije na Peter Kamasa bari bafite abakinnyi barimo Ndamukunda Flavien, Kwizera Pierre Marshal, Mukunzi Gasarasi Christophe,
Cyusa Jacob na Ntagengwa Olivier nk’abakinnyi basanzwe bafasha ikipe y’igihugu.
Kawuberi umufana ukomeye wa UTB VC
Ihuriro ry’ibi
bigugu ryatangiye UTB VC yerekana ko ifite amahirwe yo gutsinda umukino kuko
yatsinze seti ya mbere amanota 25 mu gihe REG VC yari igifite amanota 19.
Mu iseti ya
kabiri byabaye nk’aho REG VC ishaka kubyura umugara ariko UTB VC ibifashijwemo
na Niyogisubizo Samuel Taison baje kuhivana batsinda amanota 25 REG VC igifite
amanota 22.
Seti ya
gatatu abantu bari muri sitade nto ya Remera bari biteze ko REG VC ishobora
kuza yahinduye imikinire bityo ikaba yatuma umukino watindaho gato. Gusa
siko byagenze kuko Nyirimana Fidel umutoza mukuru wa UTB VC yazanye amayeri
byorohera abakinnyi guhita batsinda seti ya gatatu bafite amanota 25 mu gihe
REG VC yari ku manota 19.
Ni umukino uba ukomeye kuko gutsindwa no gutsinda biba ari amateka
Kuri uyu wa
Gatanu kandi abafana ba REG VC n’aba Gisagara VC baraye mu buryo bumwe kuko iyi
Gisagara VC nayo imaze kuba inzovu muri Volleyball y’u Rwanda ntabwo
byayihiriye kuko yatsinzwe na APR VC amaseti 3-1. Muri seti enye (4) zakinwe muri uyu mukino, Gisagara
yatsinzemo imwe gusa yatangiye umukino (25-21) mu gihe izindi eshatu (3)
zatsinzwe na APR VC (25-23, 25-23, 25-20).
Ni umukino UTB VC (Icyatsi) yari ifite mu ntoki
Dore uko
imikino yarangiye:
FT: APR VC
3-1 Gisagara VC
Set 1:
Gisagara 25-21 APR
Set 2:
Gisagara 23-25 APR
Set 3:
Gisagara VC 23-25 APR VC
Set 4:
Gisagara VC 20 -25 APR VC
FT: UTB 3-0 REG (25-19, 25-22, 25-19)
Set1: UTB VC
25-19 REG VC
Set2: UTB VC
25-22 REG VC
Set3: UTB VC 25-19 REG VC
REG VC yatsinzwe umukino w'ishiraniro
TANGA IGITECYEREZO