Kigali

MISS RWANDA 2019: Twasuye abakobwa mu mwiherero, buri wese yadutangarije imigabo n'imigambi afite mu irushanwa -VIDEOS

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/01/2019 12:41
7


Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rigeze ahakomeye dore ko abakobwa 20 barisigayemo bari mu mwiherero aho bari kwigishwa ibinyuranye banategurwa uburyo baziyerekana ku munsi wa nyuma w'irushanwa tariki 26 Mutarama 2019. Aba bakobwa twabasuye aho bari kuba muri Golden Tulip Hotel i Nyamata batuganiriza byinshi n'uko babayeho.



Mu gusura aba bakobwa twasanze baba bafite gahunda ngenderwaho ya buri munsi bityo dusaba ko twagirana ikiganiro kihariye na buri mukobwa uri muri 20 bahatanira iri kamba, muri iki kiganiro twashakaga kumva uko bamaze kumenyera umwiherero bari bamazemo iminsi mike cyane ko bawutangiye ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019.

Uyu mwiherero bazawuvamo tariki 27 Mutarama 2019 bukeye hamenyekanye uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019, icyakora uganiriye n'abakobwa wumva ko batangiye kumenyera ubuzima bwo mu mwiherero ndetse buri wese ku giti cye yifitiye icyizere. aha twabajije buri mukobwa umushinga yumva ashyize imbere azamurikira abazaba bagize akanama nkemurampaka igihe nikigera.

Miss Rwanda

Abakobwa bakigera mu mwiherero i Nyamata...

Aba bakobwa bafite imishinga itandukanye bishimiye aho bari kuba ndetse banashimishwa bikomeye n'ibiganiro bagenda bagezwaho nabanyuranye babasura mu mwiherero cyane ko bakunze kugira ababasura benshi.

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 amatora azatangira saa kumi n’ebyiri z’igitondo asozwe saa tatu z’ijoro. Abakobwa 13 bazitwara neza mu ibazwa ry’akanama nkemurampaka bazaguma mu irushanwa; kongeraho batanu bazaba batowe cyane kuri SMS. Abahatana ubwabo bazatoranya umwe ukwiye gukomeza irushanwa muri babiri bazaba basigaye hanyuma undi asezererwe. guhera uwo munsi kugeza igihe irushanwa rizasorezwa abakobwa batanu bazasezererwa hasigaremo 15 gusa.

Miss Rwanda

Abakobwa batangiye kwiga byinshi... aba bari muri siporo...

Mu bizatuma umukobwa abona amahirwe yo kuguma mu irushanwa, harimo gutorwa cyane biciye kuri SMS hakiyongeraho ubumenyi buri wese azagaragariza akanama nkemurampaka n’uburyo abana na bagenzi be.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BURI MUKOBWA UHATANIRA IKAMBA MURI MISS RWANDA 2019;

1.Imigabo n'imigambi bya Uwihirwe Yasipi Casmir numero 21

2.Imigabo n'imigambi bya Uwase Muyango Claudine numero 1

3.Imigabo n'imigambi bya Umukundwa Clemence numero 24

 4.Imigabo n'imigambi bya Gaju Anita numero 35

5.Imigabo n'imigambi bya Igihozo Darine numero 26

6.Imigabo n'imigambi bya Inyumba Charlotte numero 33

7.Imigabo n'imigambi bya Higiro Joally numero 15

8.Imigabo n'imigambi bya Murebwayire Irene numero 18

9.Imigabo n'imigambi bya Mwiseneza Josiane numero 30

10.Imigabo n'imigambi bya Uwicyeza Pamella numero 29

   

11.Imigabo n'imigambi bya Ricca Michaella Kabahenda numero 9

12. Imigabo n'imigambi bya Mukunzi Teta Sonia numero 10

13.Imigabo n'imigambi bya Mugabo Teta Ange Nicole numero 23

14.Imigabo n'imigambi bya Niyonsaba Josiane numero 13

15.Imigabo n'imigambi bya Umurungi Sandrine numero 19

16.Imigabo n'imigambi bya Tuyishime Cyiza Vanessa numero 6

17.Imigabo n'imigambi bya Nimwiza Meghan numero 37

18.Imigabo n'imigambi bya Keza Nisha Bayera numero 22

19.Imigabo n'imigambi bya Uwase Sangwa Odile numero 16

20.Imigabo n'imigambi bya Mutoni Oliver numero 20






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ukuri 6 years ago
    mubyukuri uyu JOSIANE YAKABAYE MISS POPULAIRE kuko arakunzwe NAHO MISS RDA oya pe ni nkuko rayon ikunzwe mu rda ariko idahora itwara ibikombe .
  • Neema uwiringiyimana6 years ago
    Murakoze Cyane kutugezaho gahunda za miss Rwanda 2019 igitekerezo narimfite nicyo gusaba Aba garge Kureba nogushyiramo ubwenge gutora miss ntabwo ari imikino. murakoze
  • Rwema6 years ago
    Iyi nkuru ndayishimiye.Byari bikwiye ko n'aba bana bandi bahabwa agaciro rwose badahozwa inyuma ya Josiane kandi nabo bari muri competition.
  • John6 years ago
    Koko mukinyejana turimo hari umuntu wumva agikeneye kugendera Ku kinyoma missrwanda abayitegura mubahamagare mubatubarize ibyo bakoze bateye isoni n,agahinda nukuri Imana izababaze ibyo bakoreye umwali missrwanda bafungiye number 30
  • John6 years ago
    Mutubarize abatoresha missrwanda batubrokeye number 30 twifuza gutora nakuri kuri missrwanda nibinyoma gusa gusa wamugani wasebanani ariko rero birababaje pe biteye Nagahindab
  • Ange6 years ago
    Wooow ndabakunze bakobwa beza courage mwese ariko nyine Sandrine Umurungi tukuri inyuma kdi inzozi zawe uzazigeraho
  • mamy6 years ago
    top 5 : nkurikije izo video: muyango claudine, gaju anitha, mu murebwayire irene, nimwiza meghan, mutoni oliver. ikindi kiciro cyazamo: sangwa odile, mwiseneza josiane,umurungi sandrine, niyonsaba josiane.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND