RFL
Kigali

ROLLBALL: Irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa ryasize Akagera Rollball Club batwaye igikombe ku nshuro ya mbere

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/01/2019 12:23
0


Ikipe y’Akagera Roll Ball Club yatwaye igikombe cy’irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa itsinze Thousand Hills ibitego 3-2 ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa ryamaze iminsi ibiri (12-13 Mutarama 2019).



Ni umukino amakipe yombi yahuriyeho nyuma y'uko bose bari bamaze gutsinda imikino ibiri buri kipe mu mikino y’amajonjora.

Akagera RollBall Club bageze ku mukino wa nyuma batsinze Hope ibitego 6-1 mbere yo kongera gutsinda IPRC South ibitego 3-1. Thousande Hills yageze ku mukino wa nyuma itsinze Hope ibitego 2-1 inatsinda Gorilla ibitego 2-1.

Umukino wa nyuma wari ukomeye kuko iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 mbere y'uko bongeraho iminota y’inyongera bikarangira Akagera kabonyemo igitego cyatumye batwara igikombe batsinze Thousand Hills RollBall Club ibitego 3-2.


Akagera RollBall Club bahabwa igikombe

Muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere ariko bikaba biteganyijwe ko rizakomeza kuba ngaruka mwaka, Mupenzi Aziz (Akagera) yarangije irushanwa ahiga abandi mu gutsinda kuko yasoje afite ibitego icyenda (9) mu gihe Manishimwe Pedro (Gorilla) yatahanye ibitego bitandatu (6).

Iri rushanwa ryatangijwe no gusiganwa ku nkweto z’amapine (Skate) aho muri iyi gahunda abahungu n’abakobwa bagiye basiganwa intera zitandukanye bava kuri sitade ya Kigali bagana mu mu Biryogo n’ahitwa kuri 40.

Abahungu bahagurukaga kuri sitade ya Kigali bakamanuka bakagera Camp Kigali bagakata bakanyura munsi ya CHUK bakagera ku muhanda wo mu Gitega bagahita bakata basubira kuri sitade ya Kigali.

Muri uru rugendo; Uwiringiye Jean Claude yaje ku mwanya wa mbere aza akurikiwe na Muhire Jean d’Amour mu gihe Iradukunda Crispin yaje ku mwanya wa gatatu.

Abakobwa bahagurukiraga kuri 40 bakamanuka bakagera kuri Onatracom bakazenguruka umusigiti bagahita bagaruka kuri 40. Muri uru rugendo; Niyonkuru Charlotte yabaye uwa mbere aza akurikiwe na Chanceline Uwurukundo mu gihe Gusenga Neza Chemsa yafashe umwanya wa gatatu.


Imikino yaberaga ku kibuga cya Maison des Jeunes de Kimisagara

Dore uko imikino yagenze:

1.Akagera 6-1 Hope

2.Gorilla 5-1 IPRC South

3.Thousand Hills 2-1 Hope

4.Akagera 3-1 IPRC South

5.Gorilla 1-2 Thousand Hills

6.Akagera 3-2 Thousand Hills

Bimwe mu byo wamenya ku mukino wa RollBall:

Mu busanzwe, Roll Ball ni umukino ukinwa nka Basketball ariko bagatsinda mu buryo busa n’ubw’umukino wa Handball ariko abakinnyi bakagendera ku nkweto zifite amapine (Skates).

Ni umukino umeze nka Basketball ariko na none usa na Handabll, abakinnyi baba bambaye inkweto z’amapine (Skates). Ni umukino ukinwa n’abakinnyi batandatu buri kipe aho umwe muri bo aba umunyezamu abandi bakajya mu kibuga.

Abakinnyi baba basunika badunda umupira nk’uko bakina Basketball, bahanahana umupira wa Basketball, bacenga bagana ku izamu aho bashota bakoresheje intoki.

Umupira ugannye mu izamu ubarwa nk’igitego kimwe cyemezwa n’abasifuzi babiri baba basifura umukino. Umupira ushobora gufatwa n’ukuboko kumwe cyangwa abiri byaba mu gutanga umupira cyangwa gutera mu izamu. Ikibuga kiba ari kimwe n’icya Handball.

Mu guhana amakosa, umukinnyi atsinze igitego yarenze urubuga rw’amahina ntabwo biba byemewe nk’uko bigenda muri Handball. Ikosa ryo kubangamira mugenzi wawe ushobora guhabwa ikarita y’umuhondo n’umutuku. Uyu mukino wazanwe na Mr. Raju Dabhade Umuhinde uvuka mu Buhinde mu mujyi wa Pune.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND