RFL
Kigali

Amerika: Sunny B yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Kipaji Ni kazi’ yakorewe muri Wasafi studio mu buryo bw'amajwi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/01/2019 12:23
2


Umuhanzi Sunny B ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangiye umwaka wa 2019 nta kwicisha irungu abakunzi b’umuziki we dore ko kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Kipaji Ni kazi’ yakoranye na T-Wise usanzwe ukorera muri Label ya BGYwood.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Kipaji Ni kazi’ yafashwe ndetse atunganywa na Producer Cedru. Ni mu gihe amajwi y'iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri Wasafi studio ya Diamond. Sunny B yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo 'Kipaji Ni Kazi' ashyize hanze ari iya 5 mu zo amaze gukora ari zo; Pesa na Amani, Vuga uvuye aha yakoranye na Channy Queen, Kwabambura na Yay a ntaribi yakoranye na Jay Polly.


Ku bijyanye n’ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye ‘Kipaji Ni kazi’, Sunny B yasabye abakunzi b’umuziki kumva neza icyo yashatse kuririmba. Yagize ati: “Ni indirimbo y’urubyiruko, iyo mvuze ngo ‘Kipaji Ni kazi’ mba nshatse kuvuga ngo impano ni akazi kuri ba bandi bafite impano ariko bagatinya kuzishyira ahagaragara” 

Yunzemo ko hari abantu batinya kubwira ababyeyi babo ikintu runaka bashaka gukora kubera ko baba bumva babakubita ariko umuntu yatinyuka akabwira abanyeyi be icyo ashaka gukora bikamubera ingirakamaro kuko igitekerezo gishimwa n’umubyeyi we.


Sunny B abarizwa muri Label y’IBIZIMIZO iyoborwa n’umuraperi Shizzo kuri ubu uri kubarizwa mu Rwanda muri gahunda yo kumurika album ye ya gatatu. Iyi album yayimuritse mu mpera z'umwaka wa 2018. Sunny B arashimira by’ikirenga Shizzo ukomeje kumushyigikira mu muziki we binyuze muri Label y'IBIZIMIZO. Sunny B akomeje kwigaragaza cyane mu njyana ya Hiphop dore ko ari umwe mu bahanzi bari gukora cyane. 


Producer Cedru ni we watunganyije amashusho y'iyi ndirimbo

Ku bijyanye n’imishinga afite mu muziki we, Sunny B ukunze kuririmba mu rurimi rw'Igiswahili yavuze ko hari indirimbo yakoranye na Alpha Rwirangira, akaba ari indirimbo bakoze cyera ariko kugeza ubu itarajya hanze. Yavuze ko iyi ndirimbo bayisubiyemo bayishyiramo amagambo asingiza Imana. Yateguje abakunzi b’umuziki we ko iyo ndirimbo izabageraho mu gihe kitarambiranye.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KIPAJI NI KAZI'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David 5 years ago
    Wow ! Wimbo zuri san bro keep it up ! Tunakupenda san sunny
  • Angel kamikazi 5 years ago
    Karibu muri game sunny b .... Video nziza kbsa kandi message iri strong kbs .





Inyarwanda BACKGROUND