RFL
Kigali

U Bufaransa: MK Isacco yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Uko ubikora’ yiganjemo abakobwa b’ikimero-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/01/2019 8:22
0


Umuhanzi w’Umunyarwanda Murwanashyaka Isaac wamenyekanye nka MK Isacco, ukorera muzika mu gihugu cy’u Bufaransa yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Uko ubikora’ yiganjemo abakobwa b’ikimero.



Niyo ndirimbo ya mbere Mk Isacco ashyize hanze kuva umwaka wa 2019 watangira. Yatangarije INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Uko ubikora’ yanyujijemo ubutumwa bw’ ‘umusore uhurira mu kabyiniro n’umukobwa bakamenyekana, ubushuti bwabo bugakomeza gukura uko iminsi yicuma,’

Ngo urukundo rukomeza gushora imizi, ndetse wa musore akumva akumbuye wa mukobwa akajya anyarukira aho bakundaga guhurira, ariko nta mubone. Ati “ Nyuma uwo musore n’umukobwa baza gukundana. Hashira igihe wa musore atabona umukunzi we akanyarukira aho bakundaga guhurira ariko ntamubone. Ariko bongera guhura amukumbuye. Mba ndirimba ngaragaza uburyo umutima wanjye wishimira kuba ndi kumwe nawe,”. Yavuze ko iyi ndirimbo ayituye abari mu rukundo ndetse n’inshuti zabo.  

Bamwe mu bakobwa yifashishije mu mashusho y'indirimbo.

Uyu muhanzi ashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Uko ubikora’ nyuma yaho muri Kamena 2018 yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Cheza’ agakora ibitaramo n’abahanzi bakomeye barimo Dadju wo mu Bufarana ndetse na Serge Beynaud wo muri Côte d'Ivoire

Ashimangira ko ibikorwa yakoze mu 2018, byatumye agira imbaraga nyinshi mu rugendo rwe rw’umuziki. Ati “..Niyo impamvu nahisemo gutangira umwaka nshimira abafana bange imbaraga bampaye umwaka wose. Ndabatangariza ko ntangiye umwaka ni mbaranga nyinshi,”

Mk Isacco mu minsi iri imbere aritegura gushyira hanze n’izindi ndirimbo nshya nk’iyitwa ‘Milele nawe’ izasohoka muri Mata 2019 n’izindi nyinshi. Aritegura kandi kuririmba mu birori byo gutora Miss Madagascar 2019 ndetse no mu birori bya Maman Kenyan 2019.


REBA HANO AMASHUSHO  Y'INDIRIMBO 'UKO UBIKORA' MK ISACCO


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND