Muhoza Jean Paul umutoza mukuru w’Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo avuga ko muri ibi bihe iyi kipe ikiri mu myanya y’inyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona hakenewe imbaraga zihagije kugira ngo ikipe ive mu bihe bibi, bitabaye ibyo ngo izajya aho igomba kujya.
Mu kiganiro
yagiranye n’abanyamakuru nyuma y'uko Amagaju FC yari amaze gutsinda Bugesera FC
igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 13 wa shampiyona, Muhoza Jean
Paul wahoze atoza ikipe ya Pepinieres FC yavuze ko aho bigeze abayobozi n’abaturage
b’Akarere ka Nyamagabe bagomba guhaguruka bakareba icyatuma Amagaju FC ava mu
myanya mibi n’ubuzima butari bwiza ikipe irimo. Uyu mugabo avuga ko bitabaye
ibyo ikipe bazikanga iri mu cyiciro cya kabiri.
“Nibyo
Amagaju FC ari ahantu habi ku buryo abantu bashobora kuvuga ko azamanuka mu
cyiciro cya kabiri ariko njyewe ndi umuntu udashobora kwemera ko azamanuka kuko
ngomba kurwana mpaka ku isegonda rya nyuma. Kuvuga ngo ari ahabi hari izindi
mbaraga Amagaju FC akeneye, bazirebe, nibazongeramo hari ikizakorwa, nibatazishyiramo
Amagaju FC azajya aho agomba kujya. Ntabwo ibintu byose bigomba kuba njye”.
Muhoza
Muhoza Jean Paul umutoza w'Amagaju FC mu kazi ku kibuga cya Nyamata
N'ubwo
abakinnyi b’Amagaju FC batakibona imishahara mu buryo bwiza ndetse n’iyo
bahabwaga ikaba yaragabanyijwe, abakinnyi b’iyi kipe ubona mu kibuga bafite
ishyaka n’inyota yo gushaka intsinzi.
Mu gushaka
kumenya aho imbaraga bagaragaza bazikomora, umunyamakuru yabibabije Muhoza Jean Paul wahise amusubiza ko
yaganiriye n’abakinnyi akababwira ko bagomba gukora ibishoboka ikipe ikabona
amanota igomba kubona kugira ngo nabo bizababere inzira yo kugera aheza bifuza
mu mwuga wabo wo gukina umupira.
“Abakinnyi
nababwiye ko basinyiye Amagaju FC bityo ko nta handi bajya gukina muri iki
gihe. Kuba Amagaju ari muri ibi bihe ntabwo bagomba kuyatererana ahubwo
dushobora gukora iki kugira ngo mu bihe biri imbere bizababere byiza nk’abantu
bashaka kuzakina umupira. Hari icyo bagomba gukora muri uyu mukino kuko hari icyo
bashaka kugeraho niyo mpamvu tudacika intege dutegura kujya aheza kurushaho”.
Muhoza
Muhoza Jean Paul avuga ko azarwana kugeza ku isegonda rya nyuma
N'ubwo Amagaju FC afite amikoro macye abakinnyi bakomeza kwihangana
Amagaju FC
yagumye ku mwanya wa nyuma (16) n’amanota umunani (8) n’umwenda w’ibitego 11 mu
mikino 12 kuko bafitanye umukino w’ikirarane na Mukura Victory Sport.
Bugesera FC
iri ku mwanya wa cumi (10) n’amanota 16 n’umwenda w’ibitego bitandatu (6) mu
mikino 13 bamaze gukina. Umukino utaha bazahura na Musanze FC i Nyamata mu gihe
Amagaju FC azakira Kiyovu Sport.
TANGA IGITECYEREZO