Kigali

Mu Cyumweru kimwe gusa isohotse, 'Fine Girl' indirimbo nshya ya The Ben yatangiye guca ku ma televiziyo akomeye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/01/2019 11:06
1


The Ben ni izina rikomeye mu bahanzi nyarwanda ndetse akaba umwe mu bakunzwe cyane. Kuri ubu The Ben afite indirimbo nshya "Fine Girl" iri mu zikunzwe cyane yaba mu Rwanda ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyomo yewe n'ahandi hanyuranye haba abanyarwanda benshi.



Iyi ndirimbo nshya ya The Ben yayikoreye mu gihugu cya Nigeria ikorwa n'umwe mu bahanga batunganya indirimbo z'abahanzi muri Afurika Kriz Beats, iyi ndirimbo amashusho yayo yafashwe anatunganywa n'umunyarwanda Cedric wamamaye nka Cedru, uyu akaba umwe mu banyarwanda b'abahanga mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi unabimazemo igihe ariko kuri ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ndirimbo imaze igihe cy'icyumweru kimwe gusa igiye hanze kuri ubu yatangiye guca kuri televiziyo mpuzamahanga nka Trace Urban mu kiganiro cyitwa Vocal Teknix, si kenshi indirimbo z'abanyarwanda zinyura kuri iyi channel iri mu zikunzwe cyane mu bijyanye no kunyuzaho imiziki.

Fine Girl

Indirimbo nshya ya The Ben yatangiye guca ku ma televiziyo akomeye

Iyi ni indirimbo ya mbere The Ben yashyize hanze nyuma y'igihe kinini adashyira hanze indirimbo cyane ko yakunze gutangaza ko ari gukora kuri Album ye nshya binitezwe ko azaza kumurikira mu Rwanda muri Kamena 2019 hatagize igihinduka. Nk'uko The Ben aherutse kubitangariza Inyarwanda.com, ngo iyi alubumu nshya yararangiye igisigaye ni imirimo ya nyuma yo kuyinoza ubundi akayimurikira abakunzi b'umuziki we.

REBA HANO 'FINE GIRL' INDIRIMBO NSHYA YA THE BEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire6 years ago
    Ibi biranejeje. Imana ikomeze kuba mu byawe The Ben



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND