RFL
Kigali

Ruremesha Emmanuel ahamya ko Ruzindana Nsoro (umusifuzi) yafashije Rayon Sports gutsinda Musanze FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/01/2019 10:23
2


Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Musanze FC avuga Ruzindana Nsoro wari umusifuzi wo hagati yabaye imwe mu mpamvu zikomeye zatumye Musanze FC itsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Ruremesha Emmanuel yavuze ko nka FC Musanze bari bafite intego yo gutsinda umukino ariko ko yatunguwe na Ruzindana Nsoro wasifuye mu buryo ataramuziho.

“Wari umukino mwiza, wari urimo ishyaka kuko twarimo dukora ibishoboka byose kugira ngo tubone intsinzi kandi twagerageje kuko gukina na Rayon Sports ntabwo biba byoroshye kuko ni ikipe ikomeye. Gusa na none ikintu kimbabaje ni umusifuzi Nsoro (Ruzindana). Ntabwo nari menyereye ko asanzwe kuriya kuko wabonaga yorohereza cyane Rayon Sports. Ntacyo atakoze kugira ngo atwicire amahirwe yose twari dufite. Njyewe birambabaje kuko Nsoro ntabwo nari muzi kuriya”. Ruremesha


Ruremesha Emmanuel avuga ko yatunguwe na Ruzindana Nsoro



Ruzindana Nsoro imbere ya begenzi be bafatanyije mu mukino

Muri uyu mukino, Musanze FC yari mu rugo ni yo yafunguye amazamu ku munota wa munani (8’) ku gitego cyatsinzwe na Shyaka Philbert akoresheje umutwe. Nyuma gato, Bimenyimana Bonfils Caleb yaje kwishyura iki gitego ku mupira uteretse (free-kick) wari muri metero nka 25 ahabereye ikosa ryakozwe na Hakizimana Francois ubwo yabuzaga Bimenyimana Bonfils Caleb gutambuka agana ku izamu. Bimenyimana Bonfils yateye umupira ugana mu izamu nta handi ukoze kuko na Ndayisaba Olivier wari mu izamu ntiyamenye uko byagenze ku munota wa 18’.




Bimenyimana Bonfils Caleb (7) yatanze akazi mu bwugarizi bwa Musanze Fc



Musanze FC bishimira igitego



Niyinzima Olivier Sefu watsindiye Rayon Sports igitego cya 2

Igitego cyatumye abafana n’abakunzi ba Rayon Sports bataha bamwenyura, cyabonetse ku munota wa 87’ gitsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu ku mupira yahawe na Bukuru Christophe nyuma yo guhererekanya na Mudeyi Suleiman. Bukuru Christophe yinjiye mu kibuga asimbuye Jonathan Raphael Da Silva.


Jonathan Raphael Da Silva (11) agenzura umupira





Imipira iteretse yaterwaga na Mudeyi Suleiman


Ubwo Ndayisaba Olivier umunyezamu wa Musanze FC yari agize ikibazo


Nyandwi Saddam (16) inyuma ya Kikunda Musombwa Patrick bita Kaburuta


Robertinho aganiriza Nyandwi Saddam

Wari umukino Rayon Sports yakinaga itifuza gutakaza kuko byari kuba ikibazo mu mibare yo kurangiza ku mwanya mwiza mu mikino ibanza ya shampiyona 2018-2019 ndetse n'urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona.

Robertinho umutoza wa Rayon Sports waburaga abakinnyi batari bacye basanzwe babanza mu kibuga yakoze impinduka mu bakinnyi 11 kuko byatumye abakinnyi barimo Mudeyi Suleiman, Habimana Hussein Eto'o babanza mu kibuga bwa bwere muri Rayon Sports bagakina iminota 90'.

Mudeyi Suleiman wari umukino wa mbere abanje mu kibuga agakina iminota 90' kuva yagera muri Rayon Sports ndetse akaba yaneretse abafana ba Rayon Sports ko batahombye bamugura avuye muri Musanze FC bahuraga kuri uyu wa Gatandatu.

Habimana Hussein Eto'o wahoze muri Police FC, byabaye ngombwa ko afatanya na Manzi Thierry mu mutima w'ubwugarizi bitewe nuko Rwatubyaye Abdul na Mutsinzi Ange batari bahari.


Irambona Eric Gisa ajya kurengura umupira


Ruremesha aburira abakinnyi be mbere yuko Mugheni Kakule Fabrice ahana ikosa



Intebe ya tekinike ya Rayon Sports

Mugisha Francois Master yaje gusimbura Mugheni Kakule Fabrice

Ni Rayon Sports yakinaga umukino ufungiye hagati kuko Mugheni Kakule Fabrice umaze igihe arwaye yari yagarutse afatanya na Donkor Prosper Kuka imbere yabo hari Jonathan Raphael Da Silva, bityo bikagora FC Musanze kuba yabacamo yihuta nubwo Nduwayo Valeur, Niyonkuru Ramadhan na Gikamba Ismael bari bakaniye hagati mu kibuga cya Musanze FC.

Amakosa y'abakina inyuma muri Musanze FC niyo yabaye umuyoboro w'ibitego bya Rayon Sports kuko igitego cya mbere cya Rayon Sports cyavuye ku ikosa ryakozwe na Hakizimana Francois ashyira hasi Bimenyimana Bonfils Caleb waje gutera coup franc ikagana mu izamu.


Abakinnyi ba Musanze FC hafi ya bose bahugiye mu gufunga imishumi y'inkweto

Igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyo ku munota wa 87' cyaje gituruka ku mupira Mudeyi Suleiman yahaye Bukuru Christophe agahita awuha Niyonzima Olivier Sefu wahise areba mu izamu adatinze nyuma yo kuba Habyarimana Eugene yatinze gukiza izamu akakwa umupira hafi y'urubuga rw'amahina.

Mu gukora impinduka mu mukino, Mugenzi Cedric Ramires wanaciye muri Rayon Sports yaje gusimburwa na Imurora Japhet kuko yari yanahawe ikarita y’umuhondo, Harerimana Obed asimbura Kikunda Musombwa Patrick bita Kaburuta mu gihe Gikamba Ismael yasimbuwe na Donald ku ruhande rwa Musanze FC.

Robertinho yatangiye akuramo Jonathan Raphael Da Silva ashyiramo Bukuru Christophe, Mugisha Francois Master asimbura Mugheni Kakule Fabrice.

Muri uyu mukino, Nduwayo Valeur ukina hagati muri Musanze FC wari na kapiteni, yabonye ikarita y’umuhondo ahita yuzuza amakarita atatu atuma atazakina umukino utaha wa shampiyona bazasuramo Bugesera FC i Nyamata tariki 13 Mutarama 2019.


Nduwayo Valeur ntabwo azakina umukino wa Bugesera FC i Nyamata

Nyuma y’aya amanota, Rayon Sports yagize amanota 25 mu mikino 13 n’ibitego icyenda (9) izigamye. Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 25 n’ibitego icumi (10) izigamye mu mikino icyenda (9). Musanze Fc yahise ijya ku mwanya wa 15 n’amanota 11 mu mikino 12 ikaba irimo umwenda w’ibitego icyenda (-9).

Abakinnyi babanje mu kibuga:



Musanze FC XI: Ndayisaba Olivier (GK,1), Habyarimana Eugene 2, Shyaka Philbert 14, Francois Hakizimana 3, Dushimumugenzi Jean 24, Nduwayo Valeur (C,13), Gikamba Ismael 5, Niyonkuru Ramadhan 8, Mugenzi Cedric Ramires 22, Musombwa Kikunda Patrick Kaburuta 0, Barirengako Frank 6.


Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Nyandwi Saddam 16, Manzi Thierry (C,4), Habimana Hussein 20, Irambona Eric Gisa 17, Donkor Prosper Kuka 8, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mugheni Kakule Fabrice 27, Jonathan Raphael Da Silva 9, Bimenyimana Bonfils Caleb 7 na Mudeyi Suleiman 13.



Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Musanze FC








Abafana ba Rayon Sports









PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • riam5 years ago
    ruremesha numuswa arikutubesha abanyamusanze ni umuswa ndamutoza umurimo ndakigenda ndamukino agira ni ugutera mukirere gusaaaa ni umuswa cane ndabeshe ahubwo bamwirukane
  • Gik5 years ago
    Ruremesha se ako avuga kuriya kdi batwimwe pénalité?? Iyo bayiduha yari kuvuga ibingana iki?





Inyarwanda BACKGROUND