Indirimbo 13 z'abahanzi b'abanyarwanda ziri guhatanira ibihembo muri Hipipo Awards ibihembo bigenerwa umuhanzi wakoze ibihangano bigakundwa cyane kurusha ibindi. Ibi bihembo bitangirwa mu gihugu cya Uganda birimo icyiciro cyahariwe abahanzi b'abanyarwanda aho kuri ubu indirimbo 13 zihatanye mu byiciro bibiri abanyarwanda bahatanyemo.
Ibi bihembo by'uyu mwaka byitezwe ko bizatangwa tariki 16 Werurwe 2019 mu mujyi wa Kampala muri Kampala Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari 200,000 by'amashiringi ya Uganda mu gihe imyanya y'icyubahiro yo kuyicaramo bizaba ari amashiringi miliyoni eshatu. Abahanzi banyuranye baturuka mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba bazaba bahabwa ibihembo bitewe n'uko bakoze ibihangano byashimishije abakunzi babo.
Mu Rwanda abahanzi bazahembwa bari mu byiciro bibiri aribyo abakoze indirimbo nziza ndetse n'abafite indirimbo zifite amashusho meza. Ikindi cyo kumenya ni uko kuri ubu amatora yatangiye gukorwa binyuze ku ruga rwa Internet rw'iri rushanwa. Reba uko bahatana;
INDIRIMBO Y'UMWAKA WA 2018
Lose Control ya Meddy na The Ben
Oya ya Yvan Buravan
Embeera Zo ya Sheebah na Bruce Melody
Mbaye wowe ya Passy na Butera Knowless
Yes ya Alpha Rwirangira
Try me ya Charly na Nina
Everything ya Uncle Austin na Meddy
AMASHUSHO Y'INDIRIMBO MEZA MU MWAKA WA 2018
Romeo and Juliet ya Dream Boys na Riderman
Mana we ya Dj Pius na Lady Jaydee
Blocka ya Bruce Melody
Winner ya Queen Cha
Darling ya Butera Knowless na Ben Pol
Adi Top ya Meddy
Indirimbo y'umwaka
Amashusho y'indirimbo y'umwaka
TANGA IGITECYEREZO