RFL
Kigali

Umutesi Tracy Tricia wahoze akundana na Nshuti Dominique Xavio yahishuye uko urukundo rwabo rwarangiye -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/12/2018 11:07
1


Nshuti Dominique Xavio ni umwe mu bakinnyi b'inkingi za mwamba mu ikipe ya APR FC ndetse akaba kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 20. Uyu musore ukunze no guhamagarwa mu ikipe y'igihugu nkuru mu minsi ishize yatandukanye n'umukunzi we Umutesi Tracy Tricia.



Mu kiganiro kihariye yahaye Inyarwanda.com Umutesi Tracy Tricia twahuriye mu mujyi wa Kigali ubwo yari yitabiriye amajonjora ya Miss Rwanda 2019, yadutangarije ko mu by'ukuri iby'urukundo rwe na Nshuti Dominique Xavio byarangiye. Kuri ubu uyu mukobwa yaduhishuriye ko yamaze no kubona umusore mushya usimbura uyu mukinnyi wamamaye cyane ubwo yari mu ikipe ya Rayon Sports.

Umutesi Tracy Tricia yirinze kubwira umunyamakuru icyo yapfuye na Nshuti Dominique Xavio, icyakora ahamya ko n'ubwo batandukanye nk'abakunzi kuri ubu ari inshuti zisanzwe. Yabajijwe niba gutandukana kwabo hari aho guhuriye n'uko Xavio yari icyamamare icyakora uyu mukobwa yirinda kugira byinshi abitangazaho. Yabajijwe kandi niba umukunzi we mushya ari umuntu uzwi cyane araduhakanira.

Xavio

Xavio

Xavio

Xavio n'uyu mukobwa urukundo rwabo ruri mu zavuzweho cyane mu mwaka wa 2017

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UYU MUKOBWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Date5 years ago
    Utu twana tubu twataye imitwe nicyo navuga abazabarongora bo bazaba ari abata mutwe inshuro igihumbi





Inyarwanda BACKGROUND