RFL
Kigali

Umuramyi Obededomu yashyize hanze indirimbo yise 'Wihogora' yakuye igitekerezo cyayo ku buzima bukomeye umugore we yanyuzemo -YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:31/12/2018 9:23
3


Obededomu n'umuhanzi Nyarwanda uririmba indirimbo z' Imana akorera umurimo w'Imana muri Paruwasi ya Butare ku mudugudu wa Gasanze. Uyu munsi yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Wihogora'.



Uwifashije Froduard uzwi ku izina ry'ubuhanzi Obededomu akaba asanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana, yumvikanye mu ndirimbo zitandukanye harimo Obededomu yanamwitiriwe nk'izina ry'ubuhanzi. Indirimbo 'Wihogora' umuramyi Obededomu yashyize hanze uyu munsi, n'indirimbo irimo amagambo ahumuriza ababaye.

Obededomu yatangarije INYARWANDA ko igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo cyavuye kumugore we waciye mu buzima bwo kuba imfubyi no kuba ikinege. Yagize ati: "Ubundi iyi ndirimbo nayihimbye kera cyane muri 2013, igitekerezo cyayo nagikuye ku mugore wajye twabanye muri 2015. ubwo twakundanaga nkimurambagiza, narebaga ubuzima abayemo bwo kuba imfubyi no kuba yaravutse ari umwe iwabo maze kubana nawe narushijeho gusobanukirwa neza ubuzima bukomeye yanyuzemo, numva nakakuko Imana imuhaye umugabo kandi uzanamuririmbira."

Umuramyi Obededomu avuga ko ubwo yarambagizaga umugore we yagiye areba ubuzima bukomeye yararimo aboneraho gufata iyambere yo guhumuriza ababaye baciye mu buzima nk'ubwo umufasha we yanyuzemo. Akongera akavuga ko ikiraro umugore we yambukiyeho n’abandi bacyambukiraho. Muri iyi ndirimbo Obededomu akomeza kumvikana abwira ababaye ko badakwiriye kwiheba ndetse ntibatinye kuko Imana ibakunda kandi izabafata ukuboko mu bibazo barimo itazabasiga.

Umuramyi Obededomu amaze kugira indirimbo 5 arizo: ‘Arashoboye, Obededomu , Nturishije umutima, Ndi Amahoro na Wihogora’. Izi ndirimbo zose uko ari 5 umuramyi Obededomu ntarazikorera amashusho gusa yadutangarije ko afite gahunda ko mu mwaka utaha wa 2019 azatangira gukora amashusho y'indirimbo zose afite. Mu buzima busanzwe Obededomu ni umwalimu ku ishuri ryisumbuye rya Kageyo aho yigisha Icungamutungo, afite umugore n’abana 2. 

Kanda hano wumve indirimbo ‘Wihogora’ ya Obededomu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mupenzi 5 years ago
    Courage bro.nkunda indirimbo zawe. gusa iriya ndirimbo yitwa ndi amahoro iyo nyumvise njya Mu mavuta.courage
  • mugisha5 years ago
    uyu mutype si wa Wundi twiga muri saint Joseph I kabgayi twitaga l'homme ra? courage bro.ndibuka uburwayi wari wararwaye. korera Imana nta gihombo
  • ben5 years ago
    wow mbega indirimbo nziza!!! ndafashijwe uyu si umuhanzi ahubwo ni umuhanuzi!!! tekereza nk'aya magambo ayakuririmbiye VI's a VI's muduhe contact number ze jye nzamutumira. uyu mwaka ndahamyako azaza Mu bahanzi bazamutse neza kuko ndabona ari active.ikindi numvise indirimbo ze zose numva akoresha amagambo y'umwimerere ntakwigana abandi. courage@obededomu





Inyarwanda BACKGROUND