Kigali

GOSPEL2018: Sinach i Kigali, gufungwa kw’insengero, abapasiteri muri Miss Rwanda, ibitaramo by’amateka,..TOP20

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/12/2018 22:17
1


Mbere y’uko umwaka urangira Inyarwanda.com tubagezaho amakuru y’imyidagaduro yaranze umwaka mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwishimira ibyagezweho no kwitegura umwaka mushya. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze umwaka wa 2018 mu Iyobokamana.



1.Gufungwa kw’insengero zitujuje ibisabwa

Insengero

Mu ntangiro za 2018 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangiye gufunga insengero, imisigiti na Kiliziya Gatolika bitujuje ibisabwa. Ni inkuru yavuzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo. N’ubwo hari bamwe bababajwe n’iki gikorwa, abanyamadini barenga 90% bishimiye cyane iki cyemezo cya RGB kuko magingo aya benshi batewe ishema no kuba basigaye basengera ahantu hasa neza cyane.

Ku ikubitiro hafunzwe urusengero rwa Bishop Rugagi (Redeemed Gospel church) rwo mu mujyi wa Kigali hafi no kwa Rubangura na n’ubu ntirarufungurwa. Izindi nsengero zafunzwe bikavugwa cyane mu itangazamakuru ni urusengero rw’Itorero Inkuru Nziza mu mujyi wa Kigali (ku cyicaro gikuru) n’urusengero rwa ADEPR Nyarugenge/Gakinjiro ahabarizwa amakorali akomeye cyane nka Hoziyana na Shalom.

Gungunga Insengero

Gufunga insengero zitujuje ibyangombwa byatangiye nyuma y'aho Leta y'u Rwanda ifashe umwanzuro wo guca akajagari ku nyubako zikoreshwa nk'insengero z'amadini n'amatorero ziteza urusaku rukabije, izifite isuku n'isukura bidahagije, inyubako zikoreshwa ku buryo budakurikije amategeko abigenga,...Insengero zose hamwe zafunzwe mu Rwanda zirarenga ibihumbi bitandatu, icyakora zimwe muri zo zaje gufungurwa nyuma yo kuzuza ibisabwa.

2. Gufungwa kw’abapasiteri barimo Bishop Rugagi na Apotre Rwandamura


Kumva abapasiteri bo mu Rwanda bafungwa byabaye cyane mu mwaka wa 2017 aho abari abayobozi bakuru ba ADEPR ari bo Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi mukuru na Bishop Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije bafunzwe bazira kunyereza umutungo wa ADEPR usaga Miliyari ebyiri n'igice z’amanyarwanda. Icyakora baje kurekurwa ndetse mu minsi ishize bagizwe abere. Muri Werurwe mu mwaka wa 2018 mu Rwanda hongeye kumvikana ifungwa ry’abapasiteri. Aba bapasiteri bafunzwe nyuma y’iminsi micye mu Rwanda hatangijwe igikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa.

Abapasiteri batawe muri yombi icyo gihe ni: Bishop Rugagi Innocent wa Redeemed Gospel church, Apotre Rwandamura Charles wa United Christian church, Rev Ntambara Emmanuel, Bishop James Dura, Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel na Rev Pastor Fred Nyamurangwa uyobora itorero CELPAR. Polisi y'u Rwanda yatangaje ko aba bose batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa bigamije kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agendanye n’amadini n’amatorero. Nyuma y’iminsi 10 bari mu gihome aba bapasiteri bose baje kurekurwa.

3.Sinach ufatwa nk’umwamikazi wa Afrika mu muziki wa Gospel yataramiye i Kigali byandikwa mu gitabo cy’amateka n’ibigwi bya Patient Bizimana

Patient Bizimana

Tariki 1 Mata 2018 umuhanzikazi w'icyamamare muri Afrika mu muziki wa Gospel, Osinachi Kalu Joseph uzwi nka Sinach yakoreye igitaramo kidasanzwe mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere yishimirwa mu buryo bukomeye. Ni igitaramo cyabaye mu mvura yaguye kuva gitangiye kugeza gisojwe. N’ubwo imvura yari nyinshi cyane, abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye iki gitaramo bayigumyemo bataramana na Sinach ndetse na Patient Bizimana wari wamutumiye. Gutumira umuhanzi w’icyamamare nka Sinach byatumye Patient Bizimana yandika amateka atari yandikwa n’undi muhanzi nyarwanda uwo ari we wese mu bakora umuziki wa Gospel.

Byari mu gitaramo 'Easter Celebration Live Concert 2018 Panafrican Chapter' cyabereye i Remera muri Parikingi za Stade Amahoro kuva isaa kumi n'ebyiri zuzuye kugeza isaa Yine n'iminota icumi z'ijoro. Uyu Sinach wakoreye muri Kigali igitaramo cy’imbaturamugabo, afatwa nk’umwamikazi wa Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Akunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo: 'Way Maker', 'I Know Who I Am', 'Great Are you Lord', 'Rejoice','He did it Again', 'Precious Jesus', 'The Name of Jesus', 'This Is my Season', 'Awesome God', 'For This', 'I stand Amazed', 'Simply Devoted' n’izindi.

4.Abapasiteri muri Miss Rwanda: Ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi kuri Miss Shanitah, Apotre Gitwaza inyuma ya Miss Liliane,…intambara y'amagambo hagati ya Bishop Rugagi na Prophet Fire

Bishop Rugagi

Muri uyu mwaka wa 2018 ni bwo bwa mbere hagaragaye cyane inkuru z’abapasiteri zerekeranye n’irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda). Ku ikubitiro Bishop Rugagi Innocent yasengeye umukobwa wo mu itorero rye witwa Umunyana Shanitah amwaturaho amagambo akomeye arimo n’ubuhanuzi aho yahanuriye uyu mukobwa kuzegukana ikamba. Ni inkuru yavuzwe cyane mu Rwanda ndetse yongererwa umurindi n'ibyapa Bishop Rugagi yashyize ku modoka ye ihenze cyane abikora mu rwego rwo kwamamaza Miss Shanitah mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ryarangiye Umunyana Shanitah abaye igisonga cya mbere dore ko ikamba ryegukanywe n’umukobwa witwa Iradukunda Liliane. Icyakora nyuma y’iri rushanwa ubwo byarangiye Shanitah atabaye Miss Rwanda, Bishop Rugagi yaje kwikoma abatangaje ko yahanuriye Shanitah. Yavuze ko yamusengeye gusa nk’umubyeyi we mu buryo bw'umwuka. Mbere y’uko iri rushanwa riba, Bishop Rugagi yahagaze imbere y’abakristo be ababwira aya magambo:

"Ntabwo nari nzi ko hano dufite abakobwa bafite impano zitandukanye. Dufite umukobwa witwa Shanitah, ari hehe? Arahari ? Yaje? Naze hano...Oh my God (Mana yanjye!),....Haleluya uyu ni Miss wacu 2018 (uyu ni Nyampinga wacu wa 2018). Bishop Rugagi yahise asaba abakristo be gutora Shanitah kenshi gashoboka nibura buri umwe akamutora inshuro 600 ku munsi, anababwira ko intsinzi ya Shanitah Umunyana atari iy'uyu mukobwa gusa ahubwo ari iy'abakristo bose b'itorero Abacunguwe."

Bishop Rugagi

Bishop Rugagi hamwe na Miss Shanitah

Undi mupasiteri wavuzwe cyane mu gihe cya Miss Rwanda 2018 ni Rev Kayumba Fraterne wavuze ko yeretswe umukobwa wagombaga kwambara ikamba rya Miss Rwanda. Uwo mukobwa yavuze ko ari Ishimwe Noriella icyakora ntiyabashije kwegukana ikamba, gusa yaje mu bakobwa batanu ba mbere. Undi mu mupasiteri wavuzwe cyane muri icyo gihe ndetse inkuru ye ikababaza cyane Bishop Rugagi, ni Prophet Jean Bosco Nsabimana uzwi nka nka Pastor Fire uyobora itorero Patmos of Faith church ryakoreraga ku Muhima mbere y’uko urwo usengero rufungwa. Uyu Pastor Fire yateranye amagambo mu buryo bukomeye na Bishop Rugagi.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Prophet Bosco (Pastor Fire) yanyomoje ibyo Bishop Rugagi na Rev Kayumva bahanuye, avuga ko abakobwa babiri bagaragaje (Umunyana Shanitah nimero 1 na Ishimwe Noriella nimero 22) nta n'umwe uzaba Miss Rwanda. Yagize ati: “Ntabwo binaniye kumuhanurira (uzaba Miss Rwanda) ahubwo ndangira ngo menyeshe ko n'abahanuye nta Miss urimo. Uzatoranywa ni uwo nguwo uzaba watoranyijwe, ni ko kuri. Ikijyanye rero n'uwo Imana yampishurira, ni uko abahanuye batandukanye ntawe urimo (Nta Miss Rwanda urimo)”.

Bishop Rugagi

Bishop Rugagi acyumva ibyatangajwe mu itangazamakuru na Pastor Fire, yahise atangaza amagambo akomeye mu rusengero rwe avuga ko aho kugira ngo umupasiteri mugenzi we amwibasire, ibyiza yari kumusaba kumutiza Shanitah akajya gusengera iwe niba 'nta bakobwa beza afite' mu rusengero rwe. Yashimangiye ko hari abapasiteri bamwanga ndetse ngo hari n’uwakoresha ibirori aramutse yumvise ko Rugagi yapfuye.

Yaragize ati: “Arimo arandika kuri njye kugira ngo nawe bamuvuge? Bamumenye? Erega abantu banyuririraho ku bintu byinshi mwokabyara mwe!. Imana ihimbazwe kuko ari yo yaduhamagaye, mu izina rya Yesu. Tuvuge ngo Imana imubabarire, twongere kandi ngo Imana imubabarire mu izina rya Yesu. Nk’umuntu uvuga gutyo yumvise napfuye yajya kurira he? Ubwo ni ukuvuga ngo yakoresha party (ibirori) ariko iyo party yamutunguka mu mazuru. Amen. Bajye ku musozi basenge, amavuta arahari, utanga amavuta arahari, ni Yesu utanga amavuta (…).

Nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda 2018 nabwo inkuru z’abapasiteri zarakomeje. Uwakurikiyeho ni Apotre Dr Gitwaza Paul uyobora Zion Temple ku isi. Apotre Gitwaza yakiriye kuri Televiziyo Authentic umukobwa watorewe kuba Miss Rwanda 2018 ari we Iradukunda Liliane usengera muri Zion Temple mu Gatenga. Yamwakiriye mu kiganiro cyitwa Isaha y’agaciro (The hour of value show) kiba buri wa Gatandatu kuri Authentic Tv kikayoborwa n’Intumwa y'Imana Dr Paul Gitwaza.

Gitwaza

Mu kiganiro cyo ku wa 3 Werurwe 2018, abatumirwa b’umunsi bari Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Hirwa Honorine wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2017, uyu akaba yaramamaye nka Miss Igisabo. Aba bakobwa bombi ni abakristo mu itorero rya Zion Temple riyoborwa na Apotre Dr Paul Gitwaza. Ubwo Apostle Dr Paul Gitwaza yakiraga Miss Rwanda Irakunda Liliane, yashimagije uburanga bwe ahamya ko ari we mukobwa mwiza mu Rwanda. Ati:"Mu bakobwa bose b'u Rwanda, uyu (Miss Liliane) ni we mwiza, ndagira ngo mbereke umukobwa mwiza dufite mu Rwanda kandi ndizera ko Imana yazamugeza no ku isi yose."

5. Abahanzi n’abaririmbyi mu ndege,…bakoreye ibitaramo bikomeye hanze y’u Rwanda

Dominic Ashimwe

Mu myaka yabanje ntibyari byoroshye kubona umuhanzi nyarwanda wa Gospel ajya mu ivugabutumwa hanze y’u Rwanda. Kuri ubu biri kuba cyane aho abahanzi banyuranye bakomeje kogoga ikirere bajyanye ubutumwa bwiza, akaba ari ikintu benshi bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel bari kwishimira. Muri uyu mwaka wa 2018, abakoreye ibitaramo bikomeye hanze y’u Rwanda ku nshuro yabo ya mbere ni Dominic Ashimwe na Ambassadors of Christ choir ikunzwe cyane mu Rwanda bo muri Afrika.

Dominic Ashimwe ukunzwe mu ndirimbo: Nemerewe kwinjira, Ashimwe, Ari kumwe natwe, Nyuzuza, Ingoma ya Yesu, Heri wewe n'izindi, tariki 11 Nzeli 2018 ni bwo yafashe rutemikirere yerekeza i Burayi ku nshuro ye ya mbere. Tariki 22/09/2018 yakoreye igitaramo mu mujyi wa Bruxelles. Ni igitaramo cyabanjirijwe n'imigoroba yo kuramya Imana yatangiye tariki ya 14/09/2018 kugeza ku munsi nyirizina w'igitaramo Soirée de louange yari yatumiwemo. Ntiwarenza ingohe kandi ibitaramo Israel Mbonyi yakoreye muri Canada binyuze mu cyo yise ‘Canada Tour’.

Ambassadors of Christ

Korali Ambassadors of Christ iherutse guhabwa igikombe cya korali y'umwaka mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2018, yakoreye ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tariki 1 Kanama 2018 ni bwo aba baririmbyi bahagurutse i Kigali berekeza muri Amerika. Igitaramo cya mbere bagikoze tariki 4/08/2018, icya nyuma bagikora tariki 18/08/2018. Ni ibitaramo bakoreye muri Leta ya Texas mu mijyi ya Dallas na Houston. Ibi bitaramo byabo byahembuye imitima ya benshi bari bababonye imbonankubone ku nshuro yabo ya mbere.

Abandi bahanzi bagiye mu ndege ku nshuro yabo ya mbere ku itike y’umuziki bakora ni Dinah Uwera wabaye umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017 na Mugema Dieudonne (MD) umuraperi ukomeye mu muziki wa Gospel. Aba bombi bagize amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Groove Awards Kenya 2018 banaganira n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu. Bavuga ko bahungukiye byinshi bizabafasha mu muziki wabo. Abandi baririmbyi bakoreye ibitaramo bikomeye hanze y’u Rwanda kabone n’ubwo bo batagiye mu ndege ni Healing Worship Team yakoreye igitaramo cy’amateka muri Kenya ndetse na Kingdom of God Ministries yakoreye igitaramo muri Rubaga Miracle Church kwa Pastor Robert Kayanja.

6. Abahanzi n’amatsinda bakoreye ibitaramo bikomeye ku butaka bw’u Rwanda

Bishop Aime Uwimana

Umwaka wa 2018 wakorewemo ibitaramo bitazibagirana. Mu bitaramo byitabiriwe cyane harimo icyo Patient Bizimana yakoreye muri Parikingi za Stade Amahoro tariki 1 Mata 2018 aho yari yatumiye Sinach, igitaramo 'Hari Amashimwe Live Concert' cya Aime Uwimana cyabaye tariki 14 Ukwakira 2018 kikabera muri Camp Kigali, igitaramo cy’amateka “Mwami Icyo Wavuze Live Concert” Healing Worship Team yakoreye muri Camp Kigali tariki 24 Kamena 2018 aho yari kumwe na Rosemary Njage, igitaramo 'Ibyo ntunze Live concert' Bosco Nshuti yakoreye muri Kigali Serena Hotel tariki 2 Nzeli 2018 kikitabirwa mu buryo buhebuje, igitaramo ’Pentecost hymn’ Arsene Tuyi yakoze tariki 20/5/2018 kikabera i Masoro muri Restoration church; igitaramo “Unstoppable concert” Beauty For Ashes bakoreye muri Camp Kigali tariki 4 Kanama 2018 aho bari kumwe na Christafari; igitaramo 'Dufatane urunana Music Festival' Ambassadors of Christ bakoreye muri Camp Kigali tariki 16 Ukuboza 2018;

Serge Iyamuremye

Igitaramo gikomeye ‘One Spirit Worship Concert' Serge Iyamuremye yakoreye muri Kigali Serena Hotel tariki 26/08/2018 aho yari kumwe na Tembalami wo muri Zimbabwe na Apotre Apollinaire w’i Burundi; igitaramo 'Imbere ni heza live concert korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yakoreye muri Kigali Convention Center tariki 12/08/2018; igitaramo cya New Melody, igitaramo Goshen choir y’i Musanze yakoreye i Kigali muri Dove Hotel, igitaramo gikomeye Alarm Ministries yatumiyemo Ambassadors of Christ, Shalom, Mbonyi n’abandi ndetse n’igitaramo “Christmas Carols Concert 2018” Chorale de Kigali iherutse gukorera muri Camp Kigali tariki 23/12/2018 kikitabirwa mu buryo budasanzwe ndetse bamwe bagasubirayo bigatuma Minisitiri Nyirasafari Espérance wa MINISPOC atangaza ko hagiye gushakwa byihuse ahantu hagutse ho gukorera ibitaramo.

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali mu gitaramo cy'amateka iherutse gukora

7.Inkuru z’incamugongo z’abazwi cyane muri Gospel bitabye Imana; Musenyeri Bimenyimana, Bishop Kazimiri, Sabine Mucyo na P Professor

Benshi ntibazibagirwa agahinda batewe n’urupfu rwa Sabine Mucyo umugore w’umuvugabutumwa Uwagaba Caleb Joseph uzwi nk’umujyanama wa Papa Emile. Sabine yitabye Imana nyuma y’amezi 7 arushinganye na Caleb. Ayo mezi yose yayamaze ari mu bitaro kugeza yitabye Imana. Tariki 3/3/2018 ni bwo aba bombi bakoze ubukwe, nyuma y’ukwa buki Sabine ahita arwara bikomeye, atabarukira mu bitaro bya CHUK tariki 4/10/2018 azize indwara yitwa Systemic Lupus Erythematosus.

Mucyo Sabine

Tariki ya 11 Werurwe 2018 ni bwo humvikanye inkuru y'incamugongo mu banyarwanda y'urupfu rwa Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wari umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu. Yitabye Imana azize uburwayi aho yari amaze igihe arwaye kanseri yo mu maraso. Yaguye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yari amaze ukwezi avurizwa. Indi nkuru yashenguye benshi ni iy’urupfu rw’umusore Gatsinzi Jonathan uzwi nka P Professor witabye Imana ku wa 26/11/2018 azize uburwayi. Uyu musore yibukirwa ku kuba ari we watangije injyana ya Hiphop muri ADEPR.

Undi mukozi w’Imana witabye Imana muri uyu mwaka wa 2018 ni Bishop Daniel Nyirimbirima Casmir wayoboraga Itorero Miracles and Healing Centre witabye Imana tariki 14/06/2018 azize urupfu rutunguranye. Uyu nyakwigendera yari azwi ku kazina ka 'Sekuruza w'abarokore' bitewe n'uko hari benshi bakiriye agakiza ku bwe. Tariki 17 Gicurasi 2018, Mukankusi Martha, umubyeyi wa Apotre Rwandamura Charles yitabye Imana ku myaka 98 y’amavuko.

8.Abahanzi b’ibyamamare ku rwego rw’isi bakoreye ibitaramo mu Rwanda

Christafari

Buri mwaka usanga abakristo bo mu Rwanda bagira umugisha wo gutaramirwa n’abahanzi bakomeye bavuye hanze y’u Rwanda. Muri 2018 abahanzi n’abaririmbyi b’ibyamamare bakoreye ivugabutumwa mu rwa Gasabo ku isonga haraza Christafari itsinda riyoboye isi mu njyana ya Reggae mu muziki wa Gospel aho ryaje mu Rwanda ritumiwe na Beauty For Ashes mu gitaramo cy’amateka cyabaye tariki 4 Kanama 2018 kikabera muri Camp Kigali. Aba banyamuziki bakunzwe cyane mu ndirimbo 'Hosanna'.

Kavutse

Mark Mahr wa Christofari hamwe na Kavutse wa Beauty For Ashes

Abahanzi bakomeye muri Afrika baje mu Rwanda muri uyu mwaka ni Sinach wataramiye i Kigali ku butumire bwa Patient Bizimana mu gitaramo cyabaye kuri Pasika na Pastor Papane Bulwane wo muri Afrika y’Epfo watumiwe n’umuhanzikazi Ada Bisabo Claudine (ABC) mu gitaramo cyabaye tariki 23/12/2018 kikabera muri Kigali Serena Hotel. Abandi bakomeye mu karere bataramiye mu Rwanda ni; Watoto Children's choir b'i Kampala bakoreye igitaramo cyabo bwite i Kigali ku wa 22/12/2018; Joel Lwaga wo muri Tanzania waje mu Rwanda ku butumire bwa Kingdom of God Ministries na Rosemary Njage wo muri Kenya waje ku butumire bwa Healing Worship Team. Darlene Joyce Zschech nawe yaje mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2018, icyakora we nta gitaramo na kimwe yigeze yitabira.

9. Abantu b’ibyamamare mu Rwanda bakoze ubukwe; Sarah, Miss Bellange, Producer Bill Gates, Favor,..

Sara Sanyu Uwera

Abantu bazwi cyane muri Gospel hano mu Rwanda bakoze ubukwe muri uyu mwaka twavugamo; Sarah Sanyu Uwera umuririmbyi ukomeye muri Ambassadors of Christ choir wambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Kayumba Aimé mu muhango wabaye tariki 29 Nyakanga 2018. Aba bombi basezeranyijwe na Pastor Mpyisi. Undi wakoze ubukwe ni Miss Bellange Muhikira wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya UNILAK. Miss Bellange yarushinze tariki 27 Nyakanga 2018 asezerana kubana akaramata na Burabyo Ghislain usanzwe ari mukuru wa Yvan Buravan. Miss Bellange n’umukunzi we basezeranyijwe na Apotre Dr Paul Gitwaza.

Umuririmbyikazi Uwikuzo Genevieve (Favor) nawe yakoze ubukwe muri uyu mwaka. Tariki 16 Kamena 2018 yarasabwe aranakobwa, tariki 23 Kamena 2018 asezerana kubana akaramata n'umukunzi we Ishimwe Tyshique usanzwe ari umu producer. Mugisha Emmanuel wamamaye nka Kibonke Clapton muri Sinema nyarwanda, tariki 18 Ukwakira 2018 yasezeranye n'umukunzi we Mutoni Jacky bari bamaze igihe mu munyenga w'urukundo. Apotre Liliane Mukabadege yarushinganye n’undi mugabo (Ndahimana Jean Bosco) nyuma yo gutandukana na Apotre Bizimana Abraham. Icyakora ubukwe bwa Apotre Liliane bwabaye mu muhezo w’itangazamakuru ndetse nta n’umukristo we uwo ari we wese wari wemerewe kumufotora.

Producer Bill Gates

Producer Mulumba John uzwi cyane nka Bill Gates yarushinganye na Dukundimana Laetitia. Ku wa 9 Werurwe 2018 bakoreye muri Uganda imihango yo gusaba no gukwa, indi mihango ibera mu Bufaransa ari naho bari kubarizwa magingo aya. Sonia Irakoze Fidélité wamenyekanye muri filime Anita ari nayo yatumye benshi bamuhimba akazina ka Anita, akaba ari n’umuhanzikazi mu muziki wa Gospel, yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Senga Patrick mu birori byabaye tariki 11/08/2018 bibera ku Gisenyi mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

10. Apotre Gitwaza Challenge,…Iby’uko ari we muhanuzi wa mbere mu Rwanda no muri Afrika

Apotre Gitwaza

Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere na Inyarwanda.com tariki 24/09/2018 yanditswe n’umunyamakuru witwa Udahogora Peace Vanessa. Yari ifite umutwe ugira uti; "Sinzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta, sinzi ko muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye"Gitwaza-VIDEO”. Ni inkuru yanditswe hagendewe ku mashusho (Video) ya Apotre Gitwaza arimo kuvuga aya magambo. Mu kanya gato inkuru yari imaze kugera kure hashoboka ari nabwo havutse ‘Gitwaza Challenge’ buri umwe yihimbiramo inkuru ye bwite. Muri ayo mashusho yashyizwe hanze n’umuntu utaramenyekanye, Apotre Gitwaza yumvikanye agira ati:

“Sinzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbabarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika, mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire. Ababyanga muramufite. Mwemera iby’abandi…mwemera ibyabo? Ntabwo ari mwese? Barya babemera bari aha mufite ikibazo. Ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye.”

Benshi bamuvuzeho amagambo atari meza ku mbuga nkoranyambaga, abandi bajya mu butayu kumusengera. Zion Temple yaje gutangaza ko hari abantu batifuriza ineza Apotre Gitwaza aho bafata inyigisho ze bagacamo uduce duto bagamije kumusebya. Ibyo babitangaje nyuma y’andi mashusho ya Apotre Gitwaza yagiye hanze avuga ko abakristo ba Zion Temple ari bo bonyine bazajya mu ijuru. Icyakora koko urebye ayo mashusho ukumva n’inyigisho yose usanga uwakasemo ako gace gato kagiye hanze nyuma hari ikindi kitari cyiza yari agamije.

11. Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) ryimitse ArchBishop mushya, Itorero ry’Ababatisita (AEBR) ryimika umuvugizi mushya, Papa Francis ashyiraho Arkiyepiskopi mushya muri Kigali.

Mbanda

Ibindi bihe bikomeye byabaye mu iyobokamana hano mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 ni iyimikwa ry’abakuriye amatorero/amadini anyuranye arimo ayubashywe mu gihugu nka EAR, Kiliziya Gatorika na AEBR. Tariki 10 Kamena 2018, Musenyeri Dr Laurent Mbanda w'imyaka 64 y'amavuko yimitswe ku mugaragaro nka ArchBishop mushya wa Province y'itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) asimbura Musenyeri Rwaje Onesphore wimitswe mu mwaka wa 2011. Ni mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali ku Gisozi kuri Stade ya ULK byitabirwa n’abanyacyubahiro banyuranye barimo na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, Prof Shyaka Anastase Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu na Prof Sam Rugege Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga n'abandi.

AEBR

Tariki 28/10/2018 ni bwo Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR ryimitse umuvugizi waryo mushya Rev Ndagijimana Emmanuel wasimbuye Rev Dr Gato Corneille Munyamasoko. Ni mu birori bikomeye byabereye muri Camp Kigali byitabirwa n'abantu ibihumbi n'amagana baturutse hirya no hino mu gihugu. Kangwagye Justus ushinzwe Imitwe ya Politiki n'Imiryango Itari iya Leta muri RGB, Rev Pastor Ephrem Karuranga Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, Rev Dr Bashaka Faustin wabayeho umuvugizi wa AEBR, Rev Dr Samuel Rugambage Umunyamabanga Mukuru wa CPR, Musenyeri John Rucyahana wayoboye Diyoseze ya Shyira mu itorero Angilikani mu Rwanda; ni bamwe mu banyacyubahiro bari muri ibyo birori.


Muri uyu mwaka wa 2018 mu kwezi k’Ugushyingo Papa Francis I, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wayoboraga Diyosezi ya Kibungo. Indi mpinduka yabayeho muri Kiliziya Gatorika ni aho Papa Francis yashyizeho Musenyeri Celestin Hakizimana ngo abe ari we uyobora Diyosezi Gatolika ya Cyangungu nyuma y’uko Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène wayiyoboraga yitabye Imana.

12. Amaraso mashya mu muziki wa Gospel: Hiphop mu bihe byayo byiza!

Prosper Nkomezi

Abahanzi bashya Gospel y’u Rwanda yungutse uyu mwaka harimo; Gisele Precious, umuraperi NPC (Niwe Paulin Camarade), umuhanzikazi Mahoro Nicole (D. Nicole), C John (Mugabo C John), umuraperi Ngoyi Patrick, One Family One Vision itsinda ririmo abana bato cyane barapa mu buryo butangaje n’itsinda Trinity Worship Center ryegukanye igihembo cy’itsinda rishya muri Groove Awards Rwanda 2018. Prosper Nkomezi yatangiye umuziki muri 2017, gusa muri 2018 ni bwo ubuhanga bwe bwagaragariye benshi bimushyira ku rundi rwego mu muziki dore ko yatangiye gutumirwa cyane hirya no hino mu gihugu, byiyongera cyane nyuma yo kuririmba mu gitaramo gikomeye yatumiwemo na Aime Uwimana wamumurikiye imbaga yari muri icyo gitaramo.

The Pink

N’ubwo muri rusange umuziki wa Gospel mu Rwanda wungutse abahanzi bashya muri uyu mwaka wa 2018, injyana ya Hiphop yabonye abaraperi bashya kandi bashoboye rwose barangajwe imbere na NPC wahoze akora indirimbo zisanzwe (Secular music), biyifasha kujya mu bihe byiza cyane ugereranyije n’umwaka ushize wa 2017. Ibyishimo by’abakunda injyana ya Hiphop byiyongereye cyane muri uyu mwaka ubwo umuraperikazi The Pink yegukanaga igikombe ku nshuro ye ya mbere mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2018 ku itike y’indirimbo ye ‘Intwaro z’Imana’ yabaye indirimbo nziza ya Hiphop.

13.Apotre Masasu yashinze amahema yo gusengeramo ijoro ryose,…anatangaza ikintu kizafasha benshi mu basore n’inkumi kuva mu buseribateri! Icyakora cyateye benshi impungenge


Muri Werurwe 2018 Apotre Masasu uyobora Restoration church yashinze amahema mu busitani bwiswe ubutayu buherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Ayo mahema ni ayo gusengeramo mu gihe cya nijoro, icyakora harimo n’uburiri aho umuntu wagiye gusengera muri ubwo butayu ashobora kwirambika igihe ananiwe. Umuntu ugiye gusengera muri ubu butayu ngo asabwa 500Frw yo gukora isuku, ibintu bitavuzweho rumwe. Ikindi kintu Apotre Masasu yatangaje muri uyu mwaka kigatera benshi impungenge ni aho yasabye abakristo be bashakanye kujya bakirigitana mu gihe bari mu materaniro, ni ukuvuga umugabo n’umugore bagakirigitana. Yaciye iteka ko umugabo agomba kujya yicarana n’umugore we igihe bari mu rusengero.

Apotre Masasu

Ibi ngo bizafasha abakiri abaseribateri ‘bumiranye’ kugira amerwe bityo nabo bafate umwanzuro wo kurushinga. Yaragize ati: “Sinshaka kongera kubona abagore baticaranye n’abagabo babo. Abagabo bataza mubandekere njye n’Uwiteka tuzabakurura, ariko abaza mwe gutatana. Ibyo kubona umugore yicaye hariya, umugabo yicaye hariya simbishaka. “Mugomba kwicarana […] Mujye mubakirigita ndabyemeye. Mwigize abanyamwuka usanga mwihungije abagore banyu, ntabwo ari igisimba mwegere! Bizatuma aba baseribateri bari ahangaha bumiranye bibatera ishyaka ryo kurongora. Umugore n’ubwo yagukuba na zero usabwa kuba ari wowe ubanza kumukunda. Umugabo kuvuga ngo sinzamukunda ataraganduka, ayo ni amakosa! Mukunde atanagandutse, nagutuka umusome.” Ibi yatangaje biramutse bikorewe mu rusengero hari ababifitemo impungenge kuko basanga bishobora gukurura undi mwuka kandi utari mwiza.

14. Ivugabutumwa mu bikorwa bifatika; Bethlehem choir, WFM, Tonzi, Aline Gahongayire, Seraphim Melodies choir,...

WFM

Muri iyi minsi bamwe bakunze kwita iy’ubuhenebere bw’iminsi y’imperuka usanga benshi bihugiraho ntibibuke gufasha abatishoboye. Icyakora hari n’ababikora mu buryo bw’ibanga. Abo tugiye kugarukaho ni abakoze ibikorwa by’urukundo byagaragariye abatari bacye bikanabera benshi urugero rwiza. Korali Bethlehem y’i Rubavu muri ADEPR yakoze ‘Bethlehem Evangelical Week 2018’ tariki 17-23/12/2018 ikora ibikorwa by’urukundo bifite agaciro ka miliyoni enye n’igice z’amanyarwanda. Mu byo bakoze harimo; kuremera abatishoboye, gusura abagororwa, kwishyurira abatishoboye mituweli n’ibindi.

Tariki 30/11/2018 abagize Women Foundation Ministries (WFM) barangajwe imbere na Apostle Mignonne Kabera berekeje mu murenge wa Mageragere akagari ka Rugendabari aho bakoreye igikorwa cyo gushimira Imana bafasha abasaza n’abakecuru. Muri iki gikorwa ngarukamwaka cyizwi nka Thanksgiving in Actions cyari kibaye ku nshuro ya 12, WFM bafashije imiryango mirongo 40 itishoboye, barayambika barayigaburira ndetse banatanga ubufasha bw’ubwisungane mu kwivuza.


Tariki 27/10/2018 umuryango Sisterhood in Christ International Ministries uyoborwa n'umuhanzikazi Jackie Mugabo wafashije imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Kinyinya. Inkunga yose batanze ifite agaciro k'amafaranga agera kuri miliyoni imwe y'amanyarwanda. Ni igikorwa cy’urukundo bakoze binyuze mu cyo bise Change Life Initiative ku bufatanye na Mi Health Care UK, akaba ari umuryango wo mu Bwongereza uyoborwa na Erran Warden.

Pastor Jackie Mugabo

Sisterhood in Christ mu gikorwa cy'urukundo

Abandi tutarenza ingohe ni umuhanzikazi Tonzi wakoze igikorwa gikomeye cyo gusangira Noheli n’abana bafite ubumuga. Iki gikorwa yise Spread Love Chrismas Concert cyabaye tariki 20 Ukuboza 2018 kuri Tedga's Hall ku Kicukiro. Cyateguwe n'umuryango Birashoboka Dufatanyije watangijwe na Tonzi afatanyije na Mariam Nteziyaremye usanzwe uba mu Bubiligi. Tonzi yasangiye Noheli n'abana bafite ubumuga barererwa mu kigo cyitwa Izere Mubyeyi giherereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro. Kompanyi zirimo Alpha Entertaiment Event-Production, Holy Spirit na RwandAir zari mu baterankunga b'imena b'iki gikorwa.

Urukundo

Tonzi mu gikorwa cyo gusangira Noheli n'abana bafite ubumuga

Aline Gahongayire ukunze kuvuga ko ‘umugore mushya’ (New Woman) yazengurutse igihugu ahereye i Kabuga akora ibitaramo yise ‘Ineza Tour’ aho yahumurizaga abantu akanatanga ubufasha yabaga yakusanyije. Ni igikorwa benshi bishimiye kugeza aho Apotre Mignonne amushimira anamutera inkunga.

Korali Seraphim Melodies yo muri AEBR Kacyiru buri mwaka ikora igikorwa kidasanzwe cyizwi nka Seraphim Day cyo gutanga amaraso ku ndembe zo mu bitaro ikanatanga ubufasha bw’ibintu binyuranye. Habimana Dominique umuyobozi w’iyi korali yabwiye Inyarwanda ko uyu mwaka byabaye akarusho dore ko byabaye ngombwa ko banasura ibitaro bya Kibagabaga mu gihe bari basanzwe basura gusa abarwayi bo mu bitaro bya CHUK. Igitaramo cyabanjirije ibi bikorwa ngo ni cyo cya mbere cy’amateka bakoze.

15. Agahenge muri Zion Temple n’Inkuru Nziza, imanza muri ADEPR!

Rev Karuranga

Mu gihe cyashize byagaba ari umuriro muri Zion Temple kimwe na ADEPR ahanini barwanira ubuyobozi n'umutungo. Muri Zion Temple hari bamwe bari bacuze umugambi wo guhirika Apotre Gitwaza watangije iri torero aho bamushinjaga ibyaha binyuranye, gusa ntibabashije kugera kuri uwo mugambi. Muri uyu mwaka wa 2018, Zion Temple ntiyumvikanyemo ‘Bombori bombori’ nka mbere.

Mu itorero Inkuru nziza kuri ubu harimo agahenge nyuma y’aho hegujwe uwari umuvugizi waryo mukuru Ngaboyisonga Theoneste wafashwe amashusho arimo ‘kwikinisha’ bigateza imvururu muri iri torero dore ko we yabihakanaga ndetse akavuga ko atazava ku buyobozi azira ‘kubeshyerwa’. Kuwa 01 na 02 Kamena 2018 ni bwo Inteko Rusange y’Itorero Inkuru Nziza yeguje Pastor Ngaboyisonga Théoneste asimbuzwa Pastor Ngendahayo Juvenal wari usanzwe amwungirije.

Ni mu gihe ADEPR uyu mwaka itabonye agahenge kuko abayikuriye barangajwe imbere na Rev Karuranga Ephrem bari mu manza aho kuri ubu bagiye kujuririra icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagize abere Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana ku byaha bashinjwa byo kunyereza umutungo wa ADEPR binyuze muri Dove Hotel. Aba bombi kimwe n’abandi bari bafatanyije, begujwe ku buyobozi bwa ADEPR nyuma yo gufungwa, ADEPR ihita ibaka burundu inshingano z’ubupasitori inatora ababasimbura barangajwe imbere na Rev Karuranga.

16.Umwaka wa 2018 urangiye abanyabitangaza n’abasatuzi batacyumvikana cyane mu Rwanda. RGB yakoze igikorwa cy'indashyikirwa

RGB

N’ubwo utavuga ko bamaze guceceka burundu, kuri ubu hari ikintu kinini cyahindutse binyuze muri gahunda ya Leta yo guca akajagari mu nsengero zitujuje ibyangombwa no gukangurira abanyamadini kwiga ishuri rya Bibiliya. Abanyabitangaza ni abapasiteri n’abavugabutumwa bashyira imbere cyane inyigisho z'ibitangaza n'ubuhanuzi aho guhamagarira abantu kuva mu byaha. Usanga bamwe muri bo banyunyuza abantu utwabo bakabikora babashukisha ibitangaza n’ubuhanuzi. Umusatuzi ni umuntu ubwiriza mu nsengero no mu masengesho akitangisha, nyuma akaza kugabana n’uwamutumiye bagasaturamo kabiri, bitakorwa gutyo bikaba intambara, ni aho ijambo abasatuzi ryavuye.

Mu myaka micye ishize ndetse no mu ntangiriro za 2018, ibi bintu byari byeze cyane mu Rwanda, icyakora uyu mwaka wa 2018 urangiye bitacyumvikana cyane. Ni nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ruherutse kuburira abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu matorero n’amadini. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru RGB yavuze ko hashize iminsi mu matorero n’amadini mu Rwanda humvikana bamwe mu bayobozi bayo biyita abahanuzi b’akataraboneka, bakabyifashisha baka abayoboke amaturo cyangwa bakabaha inyigisho zishobora kubayobya.

17. Patient Bizimana ku gitutu cy’umubyeyi we wamusabye gushaka umugore bitarenze 2018


Umuhanzi Patient Bizimana uri mu bubashywe cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, uko bimeze kose arangije umwaka wa 2018 adatekanye dore ko ibyo yasabwe na se umubyara atari yabishyira mu bikorwa. Ushobora kwibaza uti ibyo ni ibiki? Tariki 1 Mata 2018 mu gitaramo cy’amateka Patient Bizimana yakoreye muri Parikingi za Stade Amahoro, yagabiwe inka na se umubyara (Munyaribanje Léonard), amusaba kuyibyaza umusaruro agashaka umugore bitarenze umwaka wa 2018, none kugeza ubu harabura amasaha macye umwaka ukarangira. Ni mu gihe Patient Bizimana iyo muganira akubwira ko nta nshuti y’umukobwa afite. Se wa Patient Bizimana yaragize ati:

“(…) None rero Patient Concert yawe y'ejo bundi kuri Convention Centre naguhaye inka, none iyo nka irimo konsa, ubu ngubu ngiye kuguha inka ariko turifuza kugira ngo hazavemo umusaruro, uti kuki? Tuzajya tuza tuvuga urugo rwa Patient ntabwo ari urwa Leonard w'umusaza, none rero muri aka ka mwanya mu mwaka wa 2018 nifuza ko nawe ugira urugo rwawe.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, twabatangarije inkuru ya Patient ku buzima bwe bw’urukundo. Uyu muhanzi w’icyamamare wigeze kuvugwa mu rukundo na Gaby Kamanzi, Miss Kundwa Doriane n’umukobwa wa Masasu (Deborah Uwamahoro Masasu) yavuze ko ibyo byose atari ukuri anatangaza ko nta mukunzi afite. Abajijwe na Inyarwanda.com niba koko yarateye indobo umukobwa wa Apotre Masasu nk’uko uyu mukobwa yabivuze ku mbuga nkoranyambaga, Patient Bizimana yavuze ko nta kintu ashaka kuvuga kuri icyo kibazo.

18. Theo Bosebabireba yashaririwe bikomeye n'umwaka wa 2018; Yahagaritswe muri ADEPR anakubitirwa i Kampala

Theo Bosebabireba

Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba wanditse izina mu muziki nyarwanda agakundwa mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Bosebabireba, Ikiza urubwa, Icyifuzo, Ingoma, Bugacya n'izindi, mu ntangiriro za Mutarama muri 2018 ni bwo yatenzwe (guhagarikwa) muri ADEPR ashinjwa ubusambanyi n'ubuzererezi. Pastor Ruzindana Callixte nk'umuyobozi wa ADEPR Kicukiro Shell umudugudu Theo Bosebabireba abarurirwamo, ni we washyize umukono ku ibaruwa ihagarika uyu muhanzi w'icyamamare mu karere umaze imyaka irenga 10 mu muziki wa Gospel. Yahagaritswe kugeza igihe cyose azasabira imbabazi ADEPR n'abo yahemukiye.

Theo Bosebabireba

Nyuma y'aho Theo Bosebabireba yaje kujya muri Uganda mu bikorwa by'umuziki akubitirwayo n'agatsiko k'amabandi arakomereka bikomeye. Byari tariki 28/1/2018 ubwo uyu muhanzi yari avuye i Masanafu i Kampala mu gitaramo yari yatumiwemo, ategwa n'abantu batamenyekanye baramukubita bamusiga ari intere bazi ko yapfuye. Yahise ajyanwa mu bitaro by'ahitwa Mukano Arbet yitabwaho n'abaganga baho kugeza agaruye ubwenge. Mu minsi micye yakurikiyeho hatangajwe ibihuha bivuga ko 'Theo Bosebabireba yitabye Imana', nyuma biza kumenyekana ko ari ibintu byahimbwe n'abanzi be. Amaze gukira neza, yagiye muri studio akora indirimbo zirimo amagambo akomeye, aho twavugamo; 'Kubita utababarira', 'Sinapfuye', 'Bikore wiyubahishe', 'Bimenyekane' n'izindi.

19. Diaspora: Gentil Misigaro, umuhanzi w’umwaka mu bakorera umuziki hanze y'u Rwanda!

Bosco Nshuti

Gentil Misigaro ukunzwe cyane mu ndirimbo Buri munsi yatumbagije izina rye na Biratungana, aherutse no guhabwa igikombe muri Groove Awards Rwanda 2018 cy’umuhanzi wakoze cyane mu bakorera umuziki hanze y’u Rwanda, bimushyira ku isonga mu bahanzi baba hanze y’u Rwanda bahagarariye neza u Rwanda mu mahanga na cyane ko ari we wakoze cyane. Ibi turabisanisha n’ibikorwa by’ivugabutumwa amazemo iminsi byiyongera ku ndirimbo nshya yashyize hanze uyu mwaka wa 2018 zikishimirwa bikomeye.

Gentil Misigaro amaze iminsi mu bitaramo yise "Har'Imbara tour” byatangiriye muri Canada, mu mujyi wa Montreal na Ottawa. Muri Montreal yahakoreye igitaramo tariki 15/12/2018 , mu gihe Ottawa yahakoreye igitaramo tariki 16/12/2018." Nyuma y’aho gahunda ihari ni ukwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugendo azasoreza mu Rwanda mu gitaramo Hari imbaraga Rwanda Tour azakora tariki 10/3/2018. Richard Nick Ngendahayo wubatse amateka yihariye mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu karere, ni undi muhanzi uri gukora cyane. Avuga ko akumbuye cyane mu Rwanda, gusa ngo ibijyanye n’igitaramo aracyarimo kubisengera, icyakora yifuza gutaramira mu Rwanda umwaka utaha.

20. Abanyamadini mu bukangurambaga budasanzwe bwo kurwanya ibiyobyabwenge,…”Goriyati araguye”

Birindabagabo Alex

N’ubwo buri mwaka usanga hategurwa ibitaramo n’ibiterane byo kurwanya ibiyobyabwenge, muri uyu mwaka wa 2018 habaye ubukangurambaga budasanzwe bwo kurwanya ibiyobyabwenge kugeza aho na PEACE PLAN ikuriye amadini n’amatorero ya Gikristo mu Rwanda, ibihagurukira ikabishishikariza abanyamuryango bayo bose by’akarusho nayo igategura igikorwa yise ‘Goriyati araguye’ mu ntego nyamukuru yo guca burundu ibiyobyabwenge mu Rwanda. Ni igikorwa cyabaye tariki 29/11/2018 kibera Camp Kigali giteguwe na PEACE PLAN ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE).

Nk’uko Musenyeri Birindabagabo Alex umushumba wa Diyoseze ya Gahini mu itorero Angilikani, akaba ari nawe ukuriye PEACE PLAN yabitangarije abanyamakuru, amadini n’amatorero yakoze ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge ni; Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Gahini, aho mu maparuwase 58 habaye irushanwa ry'umupira w'amaguru mu gikorwa cyiswe 'Dutere ishoti ibiyobyabwenge'. Mu Itorero ry'Abapantekonti (ADEPR) nabo bakoresheje ibiterane by'ivugabutumwa bigamije kwamagana ibiyobyabwenge. Rev Karuranga Ephrem yabwiye abanyamakuru ko ADEPR nayo yakoresheje amarushanwa mu mupira w'amaguru mu ntego yo kwamagana ibiyobyabwenge.

Ambassadors of Christ choir

Ambassadors of Christ choir mu gitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge

Muri Kiliziya Gatorika, habayeho ubukangurambaga binyuze mu rwego rw'urubyiruko rwa Kiliziya Gatolika mu ihuriro ryabereye i Cyangugu, byabaye nyuma y'uko icyo gikorwa kibereye muri buri Diyoseze Gatolika. Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi naryo ryakoze ubukangurambaga mu rubyiruko ry'Abadivantiste mu Rwanda hose. Mu itorero ry'Aba Methodiste n'Itorero UEBR nabo bagize ibiterane by'ivugabutumwa ryari rigamije kwamagana no kurandura ibiyobyabwenge. Abayisilamu nabo bakoze inama ya ba Mufuti igamije kureba uko ubukangurambaga bwo kurimbura ibiyobyabwenge buzakorwa mu Misigiti yose y'u Rwanda.

Amakorali nayo yakoze ibikorwa nk’ibi aho twavugamo Ambassadors of Christ choir yazengurutse igihugu mu ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge. Abahanzi nabo ntibasigaye inyuma dore ko Alex Dusabe agiye gusoza umwaka akora igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge. Ni igitaramo kizaba tariki 30/12/2018 kikabera ku Kimisagara kuri Maison des Jeunes kuva Saa Munani z'amanywa. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.

Abahanzi n'abaririmbyi basohoye indirimbo nshya kandi nyinshi zomora benshi

Healing worship team

Ntitwasoza iyi nkuru tutabahaye inyongezo y'indirimbo zinyuranye zasohotse muri uyu mwaka wa 2018 zikomora imitima ya benshi. Uyu mwaka abahanzi n'amakorali anyuranye barakoze cyane bitandukanye n'umwaka ushize wa 2017 kuko ho hakoze bacye. Mu bikorwa bakoze muri uyu mwaka twavugamo n'indirimbo nshya zahembuye benshi. Muri izo ndirimbo twavugamo;  Mwami icyo wavuze ya Healing Worship team, Biramvura na Yari njyewe za Serge Iyamuremye, You love me by The Pink ft Colombus & NPC, Ikimenyetso ya Patient Bizimana yanditswe na Issa Noel, Ndanyuzwe ya Aline Gahongayire yanditswe na Ishimwe Clement, Turakomeye ya Alarm Ministries, Ikidendezi ya korali Ukuboko kw'iburyo, Ibasha gukora ya Prosper Nkomezi, Nyabihanga ya korali Shalom, Indahiro ya Israel Mbonyi ft Aime Uwimana, Biratungana ya Gentil Misigaro, Ai Mana y'ukuri ya Papi Clever, Wanyikorereye umusaraba ya Makombe, Binkoze ku mutima ya Danny Mutabazi n'izindi nyinshi.

GOSPEL2017: Abahanzi mu ndege, intambara muri ADEPR, Zion,..Papa Francis yasabye imbabazi,..iby'ingenzi 20

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA AIME UWIMANA


REBA HANO 'MWAMI ICYO WAVUZE' YA HEALING WORSHIP TEAM, MINISITERI Y'UMWAKA

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NDANYUZWE' YA ALINE GAHONGAYIRE UMUHANZIKAZI W'UMWAKA


REBA HANO 'TURAKOMEYE' YA ALARM MINISTRIES INDIRIMBO Y'UMWAKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANDY MADOU6 years ago
    2018 ndumva ari ho umuvugabutumwa ukorera kuri radio imwe bahagaritse yibasiye abagore.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND