RFL
Kigali

GOSPEL2017: Abahanzi mu ndege, intambara muri ADEPR, Zion,..Papa Francis yasabye imbabazi,..Iby’ingenzi 20

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/12/2017 16:29
0


Mu mwaka wa 2017 mu bijyanye n'iyobokamana, hano mu Rwanda habereyemo ibintu binyuranye, bimwe birishimirwa cyane, ibindi biranengwa. Muri iyi nkuru Inyarwanda.com tugiye kubagezaho ibintu 20 byaranze Gospel mu Rwanda muri 2017, turibanda ku byavuzwe cyane mu itangazamakuru.



Ibintu 20 byaranze Gospel muri 2017 hano mu Rwanda

1.Papa Francis I yasabye imbabazi kubw'uruhare Kiliziya Gatorika yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi


Muri 2017 ni bwo Papa Francis I yasabye imbabazi ku ruhare Kiliziya Gatorika yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Tariki 20 Werurwe 2017 ni bwo Perezida Paul Kagame yahuye n'umushumba mukuru wa Kiliziya Gatorika ku isi Papa Francis I. Nyirubutungane Francis I yasabye Imana imbabazi ku bw’ibyaha no gutsindwa Kiliziya Gatorika n’andi matorero byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Nyuma gato yo kubonana na Papa Francis, Umukuru w’Igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo agaragaza uburyo yakiriye neza imbabazi zasabwe na Papa Francis. ​Yagize ati "Umunsi mwiza no guhura na Papa Francis...ibihe bishya mu mibanire hagati y’u Rwanda na Kiliziya. Kubasha gusabira imbabazi ibibi muri ubu buryo ni igikorwa cy’ubutwari." Iyi nkuru y'imbabazi zasabwe ba Papa Francis yanyuze mu bitangazamakuru bikomeye ku isi ndetse ishimisha abanyarwanda benshi n'inshuti z'u Rwanda na cyane ko izi mbabazi zashimangiye umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Kiliziya Gatorika.

2.Abahanzi buriye indege bajyana ubutumwa bwiza mu mahanga

MU MAFOTO 100:  Patient Bizimana yakoreye i Bruxelles igitaramo gikomeye gisoza urugendo rwe i Burayi

Si bwo bwa mbere abahanzi nyarwanda ba Gospel bari buriye indege bajya mu ivugabutumwa hanze y'u Rwanda, gusa muri 2017 bazuriye ku bwinshi kuruta mu myaka yatambutse. Muri uyu mwaka ni bwo Patient Bizimana yagiye i burayi ku nshuro ye ya mbere muri gahunda y'ivugabutumwa yise 'Europe Tour', azenguruka ibihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, Suwede, Finland n'ibindi ndetse by'akarusho akorera i Burayi igitaramo cye bwite cyabaye tariki 11/11/2017 kikabera mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi ni we muhanzi wa Gospel wageze mu bihugu byinshi muri 2017

Gaby Irene Kamanzi nawe yavuze ubutumwa mu bihugu binyuranye by'i Burayi, nyuma yaho azenguruka ibihugu binyuranye bya Afrika birimo Tchad, Uganda na Senegal aho yari ahagarariye u Rwanda mu giterane cya Afrika. Gaby Kamanzi ni we muhanzi wa Gospel wuriye indege inshuro nyinshi muri 2017 muri gahunda z'ivugabutumwa, ikintu buri wese ukunda umuziki wa Gospel mu Rwanda yishimiye. Muri 2017, Serge Iyamuremye yakoreye igitaramo gikomeye i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique aho yari yatumiye Israel Mbonyi na Adrien Misigaro mu gutangiza ‘Rwandan Praise’, igitaramo mpuzamahanga azajya akora rimwe mu mwaka kigahuza abaramyi bo mu Rwanda n’abo hanze bagahurira mu mugoroba wo kuramya Imana. 

Serge Iyamuremye

Serge i Maputo mu gitaramo cye bwite

Si abahanzi gusa, ahubwo n'abapasiteri buriye indege aho twavugamo Bishop Rugagi nawe wageze i burayi ku nshuro ye ya mbere muri 2017, Prophet Fire ari we Bosco Nsabimana nawe ukubutse i burayi ukongeraho na Apotre Dr Paul Gitwaza wazengurutse ibihugu byinshi ku isi cyane cyane i Burayi no muri Amerika ndetse akaba yaragiye no muri Israel inshuri ebyiri muri 2017.

3.Intambara mu matorero; ADEPR, Zion Temple, Inkurunziza,…

Image result for Sibomana Jean na Karuranga

Ikindi kintu cyavuzwe cyane muri 2017 muri Gospel ni bombori bombori mu matorero atandukanye ya hano mu Rwanda. Duhereye muri ADEPR, abari abayobozi bayo bakuru barangajwe imbere na Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana batawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda ndetse bashyikirizwa ubutabera aho bakurikiranyweho na nubu kunyereza umutungo wa ADEPR usaga miliyari ebyiri z'amanyarwanda zanyerejwe binyuze muri Dove hotel inyubako ya ADEPR bivugwa ko yubatswe n'asaga miliyari eshanu harimo ubwitange bw'abakristo ba ADEPR. Aba bayobozi baje kuvanwa ku buyobozi bwa ADEPR basimburwa na komite nshya ikuriwe na Rev Karuranga Ephrem, uyu akigera ku buyobozi yahise abaka inshingano z'ubushumba, kuri ubu ni abakristo basanzwe, gusa (Sibomana na Tom) baherutse gutangaza ko ibyo bakorewe na Rev Karuranga ari ukubasebya no kubatesha agaciro mu ruhame ndetse bikaba bitemewe n'amategeko bityo bakaba bashaka kumujyana mu nkiko. 

Zion Temple: Muri iri itorero, aba Bishops bari ibyegera bya Apotre Dr Paul Gitwaza birukanywe mu itorero Zion Temple ku isi nyuma y'uko Apotre Gitwaza abashinjije kwanga umurimo no gushaka guhirika burundu Zion Temple. Hari n'amakuru avuga ko bashakaga kumuhirika ku butegetsi. Aba Bishops birukanwe na Gitwaza ni: Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya. Aba ba Bishops bahabwaga umushahara wa miliyoni imwe ku kwezi, bo bavuga ko bari bamaze amezi ane badahembwa ibihumbi 400 bahabwaga mbere yo kongezwa, ibi bikaba ari byo ngo byabarakaje kuko Zion Temple itari yabuze amafaranga ahubwo ngo yakoreshwaga nabi na Gitwaza mu ngendo za buri munsi i burayi no muri Amerika. Gitwaza ariko ibi yabiteye utwatsi avuga ko nta mutungo wa Zion yakoresheje nabi abishimangira avuga ko abana be yabajyanye kwiga muri Amerika aho bigira ubuntu kuko mu Rwanda atari kubona ubushobozi bwo kubishyurira amashuri. 

Image result for Zion Temple aba bishops birukanywe

Apotre Gitwaza na Bishop Dieudonne wirukanywe muri Zion Temple

Nyuma yo kongezwa umushahara bagahabwa miliyoni imwe ku kwezi, aba ba Bishops bari ibyegera bya Gitwaza ntabwo nabwo bishimiye gukomeza gukorana nawe kuko bakomeje umugambi wo gushaka kumuvana ku buyobozi nkuko Gitwaza abivuga, bakaba baramushinjaga byinshi birimo gukorana na satani, ubusambanyi, kugambanira igihugu n'ibindi binyuranye. Ibi byatumye Apotre Gitwaza abirukana burundu, gusa bo magingo aya abo ba Bishops bavuga ko birukanywe mu buryo butemewe n'amategeko bityo bakaba bagiye kwiyambaza ubutabera ndetse akaba atari kera nkuko Bishop Dieudonne aherutse kubitangariza umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Nyuma yo kwirukanwa kw'aba ba Bishops, abapasiteri banyuranye bandikiye Gitwaza bamusezeraho burundu, gusa igishimishije nuko Zion Temple ikiri Zion Temple, mu yandi magambo nta torero ryigeze rifunga ahubwo umurimo warakomeje. 

Image result for Inkurunziza Past Ngaboyisonga amakuru

Rev Ngaboyisonga uyobora Inkuru Nziza mu Rwanda

Inkurunziza: Mu itorero Inkurunziza naho humvikanye bombori bombori ndetse n'ubu irakomeje kuko hari abanze kuva ku izima. Muri 2017, umuyobozi mukuru w'iri torero, Rev Ngaboyisonga Théoneste yasabwe kwegura n'abo bayoboranaga nyuma y'aho hari habonetse amashusho ye arimo kwikinisha. Rev Ngaboyisonga Théoneste we yamaganiye kure iyi video avuga ko ari impimbano, ibintu avuga ko byakozwe n'abashakaga kumuvana ku buyobozi n'abashaka gukomeza kurya amafranga y'abaterankunda b'itorero Inkurunziza. Ibi byakurikiwe n'imirwano yabaye tariki 21 Gicurasi 2017 ibera mu rusengero rw'i Ngoma mu ntara y'Uburasirazuba aho Pastor Ntirushwamaboko Jean Nepo wayoboraga Inkuru Nziza ku Cyasemakamba yagombaga gusimburwa na Pastor Ngabonziza Tharcisse wari uturutse i Kirehe nkuko byari byemejwe n'Ubuyobozi bw'Inkuru Nziza ku rwego rw'igihugu ariko Pastor Ntirushwamaboko yanga kwimurwa ahubwo afatana mu mashati n'abari baje kumusimbura kuko ngo yumvaga nta mpamvu ituma ahava na cyane ko abamwimuye (Ngaboyisonga) bafite imiziro. 

JPEG - 120.7 kb

Ahandi humvikanye umwuka utari mwiza ni muri Evangelical Restoration church aho Paul Mucumbitsi kuri ubu wamaze kuba Intumwa (Apotre) yatandukanye na Apotre Masasu, itorero Restoration church/Kicukiro yayoboraga rigacikamo ibice bibiri, igice kimwe akakijyana mu itorero rishya yatangije, ikindi gice kigasigarana na Apotre Masasu. Indi ntambara mu matorero n'amadini yabaye ariko ntimare igihe muri 2017 ni ukutumvikana hagati ya Zion Temple na Isilamu aho umusigiti uri haruguru gato y’urusengero rwa Zion Temple mu Gatenga uvuga ko iyo abasilamu bari mu masengesho yabo bigahuza n’uko hari ibikorwa by’amasengesho birimo kubera muri Zion Temple, buri ruhande ruba rusakuriza urundi ku buryo habaho no kubangamirana ku mpande zombi. Bamwe mu basilamu bafashe Gitwaza nk'umwanzi w’Imana ndetse bamwita umukafiri kubera ibyo bari bumvise ko ngo ashaka kugura ubutaka bw'abaturage baturiye umusigiti uri haruguru ya Zion Temple Gatenga. Zion Temple ariko iranyomoza aya makuru ikavuga ko itigeze itekereza na rimwe kugurira abaturage baturiye umusigiti nkuko Umuvugizi wa Zion Temple yabitangarije Inyarwanda.com

4.Ubwitabire bukomeye mu bitaramo by'abahimbaza Imana

Patient Bizimana

Ikindi kintu cyaranze Gospel muri 2017 ndetse kigashimisha benshi ni ubwitabire bukomeye bw'ibitaramo by'abahanzi ba Gospel n'amakorali, ikintu buri wese yakwishimira kuko kigaragaza iterambere ry'uyu muziki n'uburyo umuziki wa Gospel ukunzwe mu Rwanda. Igitaramo twaheraho ni icyabaye kuri Pasika tariki 16 Mata 2017, akaba ari igitaramo ngarukamwaka kizwi nka Easter Celebration gitegurwa na Patient Bizimana. Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre kitabirwa n'abantu benshi cyane bagera mu bihumbi bitanu mu gihe kwinjira byari 5000Frw, 10,000Frw na 20,000Frw muri VVIP. Undi wakoze igitaramo kikitabirwa mu buryo bukomeye, ni Israel Mbonyi ubwo yamurikaga album ye ya kabiri yise Inyashyo.

Ni igitaramo cyabaye tariki 10/12/2017 kibera mu ihema rya Camp Kigali aho kwinjira byari 5000Frw na 10,000Frw muri VIP. Iki gitaramo kitabiriwe n'abasaga ibihumbi bitanu. Ibi bitaramo bibiri biri mu bitaramo by'amateka mu muziki w'u Rwanda byabaye mu mwaka wa 2017. Ibindi bitaramo byitabiriwe ku rwego rushimishije harimo icya Chorale de Kigali 'Christmas Carols Concert' cyabaye tariki 17/12/2017, icya Ambassadors of Christ na cyo cyabaye tariki 17/12/2017. Harazamo kandi igitaramo Healing worship team yakoreye ku Gisozi muri Bethesda Holy church ndetse n'icyo Alarm Ministries yakoreye ku Gisozi muri Dove Hotel. Hari ibindi bitaramo bicye bititabiriwe mu gihe byari byatumiwemo abahanzi bakomeye, gusa iyo usesenguye usanga ba nyiri kubitegura barabigizemo uruhare mu mitegurire iri ku rwego rwo hasi kuko mu bigaragara umuziki wa Gospel urakunzwe cyane hano mu Rwanda.

5.Rugagi ku isonga mu bapasiteri bari ku ibere ry’itangazamakuru

Image result for Bishop Rugagi inyarwanda

Bishop Rugagi Innocent ni umushumba mukuru w'itorero Redeemed Gospel church rifite icyicaro mu mujyi wa Kigali hafi no kwa Rubangura. Mu mwaka wa 2017 Bishop Rugagi ni we mupasiteri wavuzweho cyane mu itangazamakuru, ahanini bitewe n'ibyo yagiye atangaza ndetse n'ibitangaza akora aho avuga ko asengera abarwaye indwara zananiye abaganga, bagakira. Mu byo yatangaje ntibivugweho rumwe harimo iby'uko ashaka kugura indege ndetse yatangaje ko agiye kujya azura abapfuye aho azajya abasanga mu bitaro. Si ibyo gusa ahubwo Rugagi usigaye agendera muri Range Rover nshya yaguze muri 2017 asaga miliyoni 50, yanumvikanye ahamagarira abantu bose bashaka imodoka zihenze nk'iye yo mu bwoko bwa Range Rover, kumwegera akabasengera bakamuha gusa ituro ubundi buri umwe akizera ko abonye Range Rover. Bishop Rugagi yabwiye abakristo be ko Imana yamuhaye imodoka ya Range Rover hamwe n'ibirango bifite igisobanuro cyihariye nk’uko na shitani ifite ibimenyetso byayo. Plaque y’imodoka nshya ya Bishop Rugagi Innocent ni RAD 777 B, aho akaba ari naho Rugagi yahereye avuga ko imodoka ye ifite ikimenyetso cy’Imana cya 777 mu gihe satani nawe afite ikimenyetso cye cya 666. Ibi byose biri mu byatumye uyu mupasiteri avugwa cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda muri 2017. 

6.Amaraso mashya mu muziki wa Gospel no mu itangazamakuru

Image result for Umuhanzi Jado Sinza inyarwanda

Ikindi kintu cyabaye muri 2017 cyishimiwe n'abatari bacye ni amaraso mashya mu muziki wa Gospel no mu itangazamakuru. Mu bahanzi bashya bigaragaje cyane muri uyu mwaka ndetse bakaba batanga icyizere cy'ejo heza mu muziki wa Gospel harimo Gikundiro Rehema usanzwe aririmba muri korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge, uyu yagaragaje ko ari umuhanga bidasubirwaho mu butaramo binyuranye yagiye aririmbamo nko mu cya Aline Gahongayire no muri Groove Awards Rwanda 2017. Jado Sinza uririmba muri New Melody, akaba ari nawe wabaye umuhanzi mwiza ukizamuka mu irushanwa Groove Awards Rwanda 2017, Apophia Posh, Pastor Mucyo Diana, Job Batatu, Yves Rwagasore, Uwera Karen, umuraperi Shema Toussaint wanatwaye igikombe mu irushanwa Gospel Talent 2017, ritegurwa n'urubyiruko rwa Zion Temple Kabuga. Hari kandi umukirigitanga Deo Munyakazi umaze kwereka isi ko ashoboye, muri 2017 ni bwo yigaragaje cyane mu gisata cya Gospel ahimbaza Imana mu njyana ya Gokondo akoresheje inanga ya kinyarwanda, hari n'abandi banyuranye bazanye amaraso mashya mu muziki wa Gospel.

Image result for Dinah Uwera inyarwanda

Uwera Dinah wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017

Muri aba bahanzi turongeramo abandi bari bamaze imyaka myinshi batumvikana mu muziki ariko muri 2017 bakaba barashimangiye ko bagarukanye imbaraga nyinshi, abo harimo Julius Kalimba wari umaze imyaka 8 acecetse akagarukana imbaraga muri 2017 agakora indirimbo nshya ndetse n'igitaramo, Dinah Uwera wigaragaje cyane muri 2017 mu ndirimbo ze nshya no mu gitaramo cye bwite ndetse agahita aba umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017, Timamu Jean Baptiste n'abandi.

Image result for Abakora ikiganiro RTV Sunday Live inyarwanda

Muri uyu mwaka wa 2017 havutse ibitangazamakuru bishya, yaba ibyandika amakuru ya Gospel kuri interineti aho twavugamo urubuga Iyobokamana.com na Televiziyo za Gikristo aho twavugamo Authentic Tv ya Apotre Gitwaza na Tv7 ya Bishop Rugagi. 2017 isize kandi hari ibiganiro bishya bya Gospel bikunzwe cyane mu gihugu aho twavugamo RTV Sunday live, ikiganiro cyatangijwe na Ronnie Gwebawaya akaba agikoranamo na Juliet Tumusiime, Umugabekazi Rebecca uzwi nka Becky Rocsi na Dj Shawn. Ni ikiganiro gitambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda buri ku Cyumweru mu gitondo. Ikindi kiganiro gikomeye cyavutse mu mpera za 2017, ni 'Praise 101', ikiganiro cyatangijwe na Dj Spin, kikaba gitambuka kuri Tv10 buri ku Cyumweru mu gitondo. 

7.Aba Apotre n’aba Bishops bashya (kwimikwa);

Apotre Gasabira Emmanuel

Muri 2017 himitswe aba Bishops n'aba Apotre bashya, ugereranyije n'indi myaka, muri 2017 ni bwo himitswe benshi. Tariki 12 Nzeli 2017 ni bwo Inama y’Abasenyeri b’itorero Angilikani mu Rwanda yatoye Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Kigeme, uwatowe akaba ari Rev Musabyimana Assiel. Undi wimitswe muri 2017 ku nshingano za Bishop, ni Olive Murekatete uyobora itorero Shiloh Prayer Mountain church. Tariki 1 Mata 2017 ni bwo Bishop Olive yasutsweho amavuta, yimikwa na Bishop Dr Masengo Fidele. Abimitswe ku nshingano z'Intumwa (Apotre) muri 2017 hari: Apotre John Poda Bihashya uyobora Worship Centre church, Apotre Gasabira Emmanuel uyobora Revelation church ifite icyicaro i Kabarore muri Gatsibo, Apotre Paul Mucumbitsi uyobora itorero Blessing Centre, Apotre Raymond Patrick Munyakazi uyobora Itorero Miracle Pool Church Ikarabiro n'abandi banyuranye. 

8.Abahanzi benshi ba Gospel baririmbye imbere y'abayobozi bakuru b'igihugu

MU MAFOTO 100: Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakuru hamwe n'abanyamadini bahuriye hamwe bashima Imana

Muri 2017 ni bwo abahanzi benshi ba Gospel batumiwe mu masengesho ahuza abanyamadini n'abayobozi bakuru mu nzego za Leta. Mu gihe muri 2016 muri 'Thanksgiving Prayer Breakfast' hari hatumiwe korali Ambassadors of Christ, tariki 10 Nzeli 2017 mu masengesho yari afite intego yo gushima Imana kuba amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yaragenze neza, hatumiwe abahanzi banyuranye ba Gospel barimo Aime Uwimana, Patient Bizimana, Israel Mbonyi, Guy Badibanga, Claire Ikirezi n'abandi. Kuririmba imbere y'abayobozi bakuru b'u Rwanda barimo na Perezida Kagame, aho abahanzi ba Gospel bakahahurira ari benshi, ni ubwa mbere byari bibaye akaba ari nayo mpamvu abakora uyu muziki n'abakunzi b'umuziki wa Gospel babyishimiye cyane. 

Abahanzi

Hari n'abahanzi ba Secular, ariko abaririmbye ni aba Gospel gusa

9.Abanyamadini bakomeye ku isi baje mu Rwanda

Biba ari umugisha n'amahirwe ku bakristo iyo umuyobozi w'itorero runaka ku rwego rw'isi aje mu Rwanda. Tariki 18 Gashyantare 2017 u Rwanda rwasuwe n'umushumba mukuru w'itorero Angilikani ku isi ari we Musenyeri Justin Welby wari uje mu Rwanda ku nshuro ye ya gatatu. Musenyeri Justin Welby yaje mu Rwanda ku nshuro ya gatatu ku butumire bwa Cathedral ya Gahini aho yatumiwe kugira ngo ashyire ibuye ry’ifatizo ku nyubako ziri kubakwa i Gahini by’umwihariko inzu ‘East African Revival Heritage Center’ ibumbatiye amateka y’ububyutse mu karere, iyi nzu ikaba iri kubakwa muri Diyoseze ya Gahini ku musozi wa Gahini mu karere ka Kayonza nk’ikimenyetso cy’itangiriro n’ububyutse n’ibitangaza.

Umuyobozi wa Angilikani ku isi yageze mu Rwanda ashyira ibuye ry’ifatizo ku nzu ibumbatiye amateka y’ububyutse n'ibitangaza

Si we gusa waje mu Rwanda kuko n'umushumba wa Église Méthodiste Libre ku isi, Bishop Dr Joab Lohara nawe yaje mu Rwanda yitabira ibiroli byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 75 iri torero rimaze rikorera mu Rwanda. Ni ibirori byabaye tariki 13 Kanama 2017 bibera mu Karere ka Nyamasheke.

10.Ibiterane byagutse n’ibitaramo by'abahanzi mu ntara 

MU MAFOTO 50: ‘Gisenyi Miracle Festival’ yabonetsemo iminyago myinshi, Israel Mbonyi ahakura isomo

Muri 2017 habaye ibiterane byagutse aho twavugamo Gisenyi Miracle Festival, igiterane cyateguwe na Baho Global Mission ikuriwe na Rev Baho Isaie ku bufatanye na mpuzamatorero y'i Rubavu. Ni igiterane cyateguriwe umunyamerikakazi Ev Jennifer Wilde gitumirwamo abahanzi benshi kandi bakomeye muri Gospel barimo;Christine Shusho wo muri Kenya, Gaby Kamanzi, Aime Uwimana, Liliane Kabaganza, Theo Bosebabireba, Guy Badibanga, Pastor Mugabo Venuste n'abandi. Iki giterane cyaritabiriwe cyane, abahanzi n'abavugabutumwa bakora ku mitima ya benshi. Cyanabereyemo tombola bamwe batombora moto, amagare, Televiziyo n'ibindi.

Muri 2017 abahanzi banyuranye bakoreye ibitaramo mu ntara aho twavugamo itsinda Beauty For Ashes ryakoreye ibitaramo mu turere dutandukanye tw'u Rwanda, abandi nabo barimo Israel Mbonyi, Liliane Kabaganza, Patient Bizimana, Theo Bosebabireba, Stella Manishimwe batumirwa hirya no hino mu gihugu. Ibi byagaragaje ko Gospel iri kurenga imbibi za Kigali ikajya no mu ntara. 

11.Bamwe mu bantu bazwi cyane muri Gospel bakoze ubukwe

MU MAFOTO 50: Ihere ijisho uko byari bimeze mu bukwe bwa Manzi Nelson wo muri Korali Ambassadors of Christ

Gukora ubukwe ni umuco mwiza abanyarwanda bagira aho biba ari ibirori bikomeye mu miryango y'abakoze ubukwe kimwe n'inshuti zabo. Mu bakristo ubukwe buhabwa agaciro cyane ndetse iyo umusore n'umukobwa bahisemo kubana badakoze ubukwe, hari amatorero amwe n'amwe ahita abatenga (kubahagarika). Muri 2017 hari abantu benshi bazwi muri Gospel bakoze ubukwe. Muri bo twavugamo: Neema Marie Jeanne, Olivier Habiyaremye (B4A) warushinganye na Pirote Esther Mbabazi, Asa Jean de Dieu, Manzi Nelson (Ambassadors of Christ choir), Ev Muvandimwe Eric Manasseh warushinganye na Ganza Celestin umukobwa wa Apotre Simeon Mukwiza, umunyamakuru Florent Ndutiye, umunyamakuru Justin Belis, Janet Uwimbabazi wamamaye mu gutwara abantu muri Israel, Diane Nyirashimwe wamenyekaniye muri True Promises Ministries, umuraperi Gasirabo, Liliane Rucogoza uzwi muri The worshipers, umuhanzi Dr Albert Ndikumana, Apotre Bizimana Ibrahim wakoze ubukwe nyuma yo gukora Divorce, Apotre Charles Muhizi, Apotre Mutesi Josephine wakoreye ubukwe i Kampala mu ibanga rikomeye akarushingana n'umuhanuzi Christopher bivugwa ko afite umugore i Kigali, n'abandi. 

12.Abahanzi b’ibyamamare baje mu Rwanda;

Muri 2017 abahanzi b'ibyamamare batandukanye baje mu Rwanda muri gahunda z'ivugabutumwa. Muri bo twavugamo; Marion Shako wo muri Kenya waje mu Rwanda muri Mata 2017 aje mu gitaramo cya Patient Bizimana, Wilson Bugembe waje mu Rwanda ku butumire bwa Remera Miracle Centre akahagaruka ku butumire bwa Zion Temple/Gatenga,  umuhanzikazi Zaza wo muri Afrika y'epfo waje mu Rwanda ku butumire bwa Billy Jakes mu gitaramo cyabaye tariki 12/11/2017 kikabera muri Kigali Serena Hotel, Pastor Munishi Faustin wo muri Kenya waje i Kigali mu gitaramo yatumiwemo na Timamu, Mercy Masika waje mu Rwanda muri Groove Awards Rwanda 2017 na Groupe Exo yakoreye igitaramo mu Rwanda tariki 16 Nyakanga 2017 muri ‘Fragrance of Worship’ yabereye i Nyarutarama kuri CLA yateguwe na Fortran Bigirimana. 

13.Divorce ya Aline Gahongayire na Gahima Gabriel 

Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel batandukanye mu buryo byemewe n’amategeko ya Leta

Gutandukana kw'abashakanye mu bakozi b'Imana, muri 2017 biri mu byavuzweho cyane mu bakristo no mu itangazamakuru. Abakristo benshi bizera ko iyo umugabo n'umugore bashakanye, baba bagomba kubana akaramata, bakaba batandukanywa n'urupfu cyangwa se Yesu agarutse ndetse ni nayo ndahiro barahira iyo basezerana mu rusengero. Kuba hari bamwe batandukana mu buryo bwemewe n'amategeko bitewe n'impamvu zitandukanye baba bagaragarije urukiko, bikunze kutavugwaho rumwe n'abakristo kuko abenshi batemera Divorce.

Muri 2017 abo muri Gospel batandukanye byemewe n'amategeko, bikavugwa cyane mu bakristo no mu itangazamakuru, ni Aline Gahongayire na Gahima Gabriel, bakaba baratandukanye tariki 28 Ugushyingo 2017 nyuma y'imyaka ine yari ishize bakoze ubukwe. Impamvu yatanzwe n'umucamanza ni uko Gahima na Gahongayire bari bamaze amezi agera kuri 12 batabana nk'umugabo n'umugore ukongeraho no kuba nta mwana ndetse n'umutungo bari bafitanye. Gahima watanze ikirego mu rukiko, yashinjaga Gahongayire guta urugo. Gahima na Gahongayire bahawe Divorce nyuma y'amezi macye Apotre Bizimana Ibrahim na Apotre Mukabadege Liliane nabo bahawe gatanya, ibintu nabyo byavuzwe cyane muri 2016. 

14.Bamwe bagize ibyago babura ababo; abandi baribaruka nyuma yo gutegereza igihe kinini

INKURU IBABAJE: Umugore wa Eric Mashukano uyobora Moriah Entertainment yitabye Imana

2017 yaranzwe n'ibyishimo kuri bamwe ndetse n'agahinda gakomeye ku bandi. Duhereye ku bagize ibyago bakabura ababo harimo;  Eric Mashukano uyobora Moriah Entertainment group wagize ibyago tariki 11 Kamena 2017 agapfusha umugore we Monique Tambo bari bamaranye imyaka itanu. Monique Tambo yazize urupfu rutunguranye, dore ko yaje gufatwa n'uburwayi butunguranye, akitaba Imana gutyo. Undi wagize ibyago ni Ev Kwizera Emmanuel nawe wapfushije umugore we Therese Kunda tariki 6 Kanama 2017 azize indwara ya cancer. Kwizera Emmanuel ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse akaba ari na we uyobora umuryango nyafrika w’ivugabutumwa witwa AEE (African Evangelic Enterprise) ndetse yabaye n'umuyobozi w'umuryango GBUR (Union des Groupes Biblique au Rwanda) uhuza imiryango y'abanyeshuri ivuga ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya mu mashuri yisumbuye na Kaminuza (GBU)

Undi witabye Imana ni Pastor Mutesi Maggie wazize urupfu rutunguranye tariki 10 Nzeli 2017, gusa hakaba hakekwa ko umugabo we Karangwa Mugisha Drake ari we wamwishe amunize dore ko kuri ubu uyu mugabo akiri mu maboko y'ubutabera akurikiranyweho iki cyaha. Nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie ni we watangije umuryango Gates of Heaven Ministries (Amarembo y’Ijuru), akaba yarajyaga ategura amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Kigali Serena Hotel akitabirwa n’abayobozi b’amatorero atandukanye akorera hano mu Rwanda mu rwego rwo gusengera ububyutse mu Rwanda.

Umuririmbyi wa Korali Hoziyana yibarutse impanga z'abana babiri nyuma y'imyaka 21 ategereje urubyaro

Cassiane yibarutse impanga nyuma y'imyaka 21

N'ubwo bamwe bashavuye bikomeye muri 2017, hari abandi bagiriye ibyishimo bikomeye muri 2017 bibaruka imfura nyuma y'igihe kirekire bari bamaze bategereje urubyaro. Muri bo twavugamo Producer Ndagijimana Jean Pierre uzwi cyane nka Peter, akaba nyiri studio yitwa Hope Records ikorera i Rubavu. Tariki 12 Nzeli 2017 nibwo Producer Peter n'umufasha we Mukandahiro Noella bibarutse impanga z'abana bane, gusa umwana umwe muri abo bane aza kwitaba Imana bucyeye bwaho. Producer Peter yabwiye Inyarwanda ko yibarutse nyuma y'imyaka ibiri yari amaze yarabuze urubyaro. Yunzemo ko yari yaragerageje uburyo bwose bushoboka ariko bikanga. Undi wibarutse ni Cassiane Uwingiyimana uririmba muri korali Hoziyana yo mu Gakinjiro. Kuwa 25 Ukwakira 2017 ni bwo Cassiane yibarutse impanga z'abana babiri nyuma y'imyaka 21 yari amaze ategereje urubyaro.

16.Abitabiriye Miss Rwanda 2017 bagaragaje gukunda Imana cyane

Irushanwa ry'ubwiza rya Nyampinga w'u Rwanda ryabaye muri 2017, ryajemo agashya aho abakorwa baryitabiriye bagaragaje cyane gukunda Imana, ibintu bitari bimenyerewe muri iri rushanwa ndetse bikaba byaratunguye abari hafi y'abakobwa bitabiriye iryo rushanwa. Hano twavuga nko kuri Miss Hirwa Honorine (Miss Igisabo) wahimbwe Pasiteri bitewe n'uburyo yabwirizaga bagenzi be bahuriye Boot camp ya Miss Rwanda 2017. Mu mashusho yagiye hanze, Miss Honorine waje no guhabwa akazi kuri Radio Authentic, yagaragaye arimo kubwiriza arira, ibintu byishimiwe cyane n'abakristo bamubonye. Miss Honorine avuga ko n'ubusanzwe ari umukristo muri Zion Temple.

Miss Rwanda 2017

Bapfukamye hasi bashimira Imana muri Women Foundation Ministries

Si we gusa ahubwo hari na Miss Queen Kalimpinya usengera muri Noble Family church na Women Foundation Ministries, uyu akaba yaragiye muri Boot camp yitwaje Bibiliya mu by'ibanze ndetse akaba ari we ngo wasabye bagenzi be yita aba ‘Esthers’ bahuriye muri Miss Rwanda 2017 ko bajya bahura bakaganira ku ijambo ry'Imana kabone nubwo bitemewe muri iri rushanwa. Miss Guelda Shimwa nawe yagaragaje ko ari umuramyi mwiza nkuko yabigaragarije mu ndirimbo yaririmbaga ari muri iryo rushanwa. Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda usengera muri Restoration church, mu gushima Imana yabanye nabo mu irushanwa ndetse agatsindira n'ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda atari uko arusha abandi ubwiza, yatanze mu rusengero kimwe cya kabiri cy'umushahara we w'ukwezi kumwe. Apotre Mignonne Kabera yavuze ko Imana igiye gukoresha urubyiruko mu kwamamaza ubutumwa bwiza. 

Miss Igisabo yanze kwambara 'Bikini' bamwe babihuza n'ubukristo bwe

Abakobwa bari bitabiriye ijoro ryo gushima Imana, ni Miss Rwanda Iradukunda, Miss Fanique Simbi Umuhoza, Miss Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo, Miss Mukabagabo Carine, Miss Nadia Mutesi, Miss Umutoni Uwase Belinda, Miss Ashimwe Fiona Doreen,Miss Shimwa Guelda na Miss Queen Kalimpinya. Mu minsi ishize ubwo yari mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Earth 2017 ryabereye muri Philippines, Hirwa Honorine yanze kwambara bikini mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda nkuko yabitangaje. Yongeyeho ko yatekereje ku mwana we uko yazamufata aramutse abonye amafoto ya nyina yambaye Bikini idakunze kuvugwaho rumwe. Yunzemo ko yabikoze mu gutanga ubutumwa ku bategura iri rushanwa kugira ngo babe banavanaho kwambara Bikini mu bigenderwaho muri iri rushanwa. Iyi myitwariye ya Miss Igisabo muri iri rushanwa, yishimiwe n'abakristo batari bacye bavuga ko yubahishije igihugu cye ndetse n'Imana kabone nubwo hari abandi bamututse bavuga ko yari akwiriye kubahiriza amategeko y'irushanwa. 

17. Noheli ya 2017 yizihijwe mu buryo budasanzwe mu gihugu;

Radisson Blu Hotel & Convention Center yacanye igiti cya mbere cya Noheli kirekire cyane mu Rwanda-AMAFOTO

Nubwo buri mwaka Noheli yizihizwa bikomeye hano mu Rwanda, tariki 25/12/2017 byari agashya muri Kigali dore ko ku mihanda myinshi yo mu mujyi hateguwe amatara yaka amabara atandukanye, ibintu wabonaga bibereye ijisho ndetse bamwe bifuza ko ubutaha iyo mitako yazashyirwa no ku mazu menshi y'ubucuruzi. Muri 2017 kandi ni bwo bwa mbere mu Rwanda hacanywe igiti cya Noheli kirekire. Ni igiti kirekire cya metero 15 cyacanwe na Radisson Blu Hotel and Convention Center tariki 21/12/2017 ndetse ngo izabigira umuco ijye igicana buri mwaka. Nk'ibisanzwe mu ijoro rishyira Noheli ya 2017, habaye ibikorwa by'amasengesho mu nsengero zitandukanye, gusa akarusho ni uko muri 2017 byari uburyohe ku bakristo dore ko bari biriwe mu busabane n'Imana mu materaniro ku Cyumweru tariki 24/12/2017, ku mugoroba w'icyo Cyumweru bagakomeza igitaramo cya noheli buri umwe mu rusengero rwe.

Abahanzi ba Gospel nabo bari bahuze cyane kuri iyi noheli kuko bari bakenewe henshi mu kwifatanya n'abakristo kuri uyu munsi mukuru abakristo bizihizaho ivuka rya Yesu Kristo. Ibi birajyana n'umutekano usesuye kuri Noheli na mbere yaho dore ko by'umwiharimo muri 2017 nta banyamadini batawe muri yombi bazira urusaku mu masengesho. Ibi bikaba biri no mu byatumye, abakristo bishima bikomeye kuri Noheli dore ko nta bwoba n'urwikekwe bari bafite bw'uko Polisi yaburizamo ibyishimo byabo ibaziza urusaku. Ibi ariko byagezweho nyuma yo gushyira mu bikorwa ibyo basabwe n'inzego z'umutekano bijyanye no gusenga badasakuriza abaturiye inzengero zabo. 

18.Ubuhanuzi n’ibitangaza byakuruye abantu cyane

Muri 2017 abantu batari bacye bagiye bitabira ibiterane n'amateraniro mu nsengero zinyuranye bakuruwe n'ibitangaza n'ubuhanuzi. Hari abapasiteri baka abantu amafaranga kugira ngo bahanurire no kugira ngo bajye kubasengera mu butayu no muri Israel. Ibyo gukururwa n'ubuhanuzi n'ibitangaza, ubibonera mu mubare w'abajya mu nsengero bafite inyota yo kumva ubuhanuzi bw'ibizababaho no gukira indwara zitandukanye ukabihuza na none n'ibyigisho za bamwe mu bapasiteri aho usanga inshuro nyinshi batabwiriza abantu k'ububi bw'icyaha ahubwo umwanya munini ukaba uwo gukora ibitangaza no kubabwira ko bahanuriwe kujya i burayi no muri Amerika no kubona ubutunzi. Abavugabutumwa bigisha bene ibi, muri 2017 bariyongereye mu Rwanda, ndetse ibi biteye bamwe impungenge kuko basanga byatuma abantu bakomeza kubaho badatinya icyaha na cyane ko hari abasigaye bigisha ko gukora icyaha nta kibazo kirimo kuko ngo Yesu yabahaye imbabazi z'iteka ubwo yabacunguraga ku musaraba. Aba ariko bigisha ibi bitwa abanyabuntu, umubare munini w'abakristo ukaba ubafata nk'abayobye. 

19. Ivugabutumwa mu bikorwa,.. ibikorwa by'urukundo


Nubwo byakozwe n'abanyamadini bacye muri 2017 kimwe na mbere yaho, ariko ni ibintu byari bikwiriye kuranga buri mukristo wese na cyane ko Bibiliya ivuga ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye. Bibiliya kandi ivuga ko idini y'ukuri ari ifasha imfubyi n'abapfakazi. Ibikorwa by'urukundo byakozwe muri 2017 bigakora ku mitima y'abatari bacye, twavugamo Thanksgiving igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa gikorwa buri mwaka na Women Foundation Ministries ikuriwe na Apotre Mignonne Kabera aho muri 2017 (tariki 24/11/2017) basuye bakanafasha abana bafite ubumuga butandukanye burimo ubwo mu mutwe no ku mubiri baba mu kigo 'Inshuti Zacu' cy'abamasera. Babahaye inkunga y'ibintu bitandukanye banabaha inka ebyiri. Muri 2017 Women Foundation Ministries yahawe na Isange Corporation igihembo cya Sifa Reward kubw'ibikorwa by'urukundo ikora buri mwaka.

MU MAFOTO 80: Hogejwe imodoka mu gufasha umwana Sheja urwaye ikibyimba mu bwonko haboneka asaga 2,000,000Frw

Ku gitekerezo cyazanywe n'abayobozi ba RBA, ku bufatanye n'abantu bafite umutima wo gufasha, hakozwe igikorwa cy'urukundo cyo gushaka inkunga yo kuvuza umwana witwa Gasana Sheja w'imyaka 3 w'i Rwamagana umaze imyaka 2 arwaye ikibyimba mu bwonko. Tariki 27 Kanama 2017 hakozwe igikorwa cyo koza imodoka, uzanye imodoka wese akishyura ibihumbi 10, ikozwa n'abantu bari babyitangiye, amafaranga avuyemo agahabwa umuryango wa Sheja. Nyuma yaho tariki tariki 22 Nzeli 2017 habaye igitaramo cyiswe ‘A Night For Sheja’ cyo gufasha uyu mwana kibera ku Gisozi muri Bethesda Holy church kitabirwa n'abahanzi barimo Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Alex Dusabe, Albert Niyonsaba, Tonzi, Theo Bosebabireba, Israel Mbonyi n’abandi benshi barimo n'amakorali ukongeraho n'abandi barimo Anita Pendo n'umugabo we Ndanda, Mike Karangwa n'abandi.

MU MAFOTO 100:Igitaramo cyo gufasha Sheja kitabiriwe na benshi barimo ibyamamare hitangwa hafi miliyoni 4Sheja

Bishop Rugamba asengera Sheja

Muri ibi bikorwa uko ari bibiri, abantu benshi barimo n'ab'ibyamamare mu Rwanda aho twavugamo abahanzi na bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2017, barabyitabiriye ku bwinshi.  Igikorwa cyo koza imodoka kubwa Sheja cyabonetsemo asaga miliyoni ebyiri y'amanyarwanda, mu gitaramo 'A night for Sheja' habonekamo hafi miliyoni 4 nkuko Inyarwanda yabitangarijwe na Ev Caleb Joseph Uwagaba wari umuhuzabikorwa w'iki gikorwa. Ni mu gihe amafaranga umuryango wa Sheja wagombaga gutanga yose hamwe ari ibihumbi 25 by'amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 21 z'amafaranga y'u Rwanda) kugira ngo baje kumuvuriza mu Buhinde. Kubw'umugisha, amafranga yaburagaho, baje kuyabona, Sheja ajyanwa kuvurwa mu Buhinde ndetse ubu yagarutse mu Rwanda aho hari icyizere cyinshi cy'uko azakira nkuko byatangajwe n'inzobere z'abaganga bo mu Buhinde.

Israel Mbonyi Foundation

Abandi bazwi muri Gospel bakoze ivugabutumwa mu bikorwa muri 2017, twavugamo umuhanzi Israel Mbonyi n'abakunzi b'ibihangano bye bahuriye mu muryango Israel Mbonyi Foundation aho basuye abapfakazi b'incike za Jenoside yakorewe abatutsi baba mu karere ka Rwamagana bakabahumuriza ndetse bakaba n'inkunga bari bitwaje. Mu gitaramo cye yakoze tariki 10/12/2017, Israel Mbonyi yerekanye umushinga afite wo gufasha umuryango utishoboye uba mu nzu yenda kugwa, akaba yariyemeje kuzawubakira inzu nziza ndetse amakuru agera ku Inyarwanda ni uko mu ntangiriro za 2018 iyo nzu itangira kubakwa. Tariki 23/12/2017 Korali Seraphim Melodies yo muri AEBR Kacyiru yakoze na none igikorwa cy'urukundo cyo gutanga amaraso zo ku ndembe zo bitaro bya CHUK. Ni igikorwa ngarukamwaka cyizwi nka 'Seraphim Day' ndetse muri 2017 yabiherewe igihembo cya Sifa Reward. 

Aline Gahongayiye yasuye anafasha ababyeyi batishoboye mu kugeza ineza ku bantu bose-AMAFOTO

Hari kandi umuhanzikazi Aline Gahongayire, aho  tariki 8 Ugushyingo 2017 yasuye abakecuru batishoboye ba Kimironko abereka urukundo anabaha inkunga ya matora kuri buri umwe. Ibi bikorwa by'urukundo, Aline Gahongayire nawe yabiherewe igihembo cya Sifa Reward muri 2016 ndetse yamaze no kubona abaterankunga babimufashamo. Abandi bakoze igikorwa cy'urukundo (muri 2016) ni korali Bethlehem y'i Rubavu muri ADEPR aho mu kwizihiza yubile y'imyaka 50, basuye abagororwa bo muri gereza ya Nyakiriba bakababwiriza ubutumwa bwiza hakihana abagororwa 153 hakabatizwa 41. Iyi korali yatanze imfashanyo ifite agaciro ka 1.530.000 Frw. Banasuye kandi abarwayi babasanze mu bitaro barabasengera babaha n'ubufasha. 

20.Abahanzi ba Secular bakuruwe cyane n’umuziki wa Gospel,...ibyamamare byinshi byakiriye agakiza

Image result for Knowless mu gitaramo cya Gahongayire

Ikindi kintu cyaranze Gospel muri 2017 ari nacyo twasorezaho, ni uburyo abahanzi bakora umuziki usanzwe (secular music) bagiye bakururwa cyane n'umuziki wa Gospel. Ibi bigaragarira muri bamwe bahisemo gusezerera umuziki usanzwe bakinjira muri Gospel. Ingero zirahari twavugamo nka Niyorick uherutse gutangaza ko avuye burundu mu muziki usanzwe akaba ari kuririmba Gospel aho anaherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere ya Gospel yise 'Uri uwera'. Umuhanzi Niwe Paulin Camarade uzwi nka NPC wamenyekanye aririmba Injyana ya Hip hop mu Rwanda, yakiriye agakiza, mu ntangiriro za 2017 atangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Mu buhamya bwe, yavuze ko yakijijwe byinshi byari bimubase birimo kurara mu kabari anywa inzoga, kubeshya  ndetse n’ubusambanyi. 

Abahanzi b'ibyamamare muri secular, muri 2017 bagaragaje kwitabira cyane ibitaramo bya bagenzi babo bo muri Gospel. Abo byagaragayeho cyane twavugamo Yvan Buravan wagiye mu gitaramo cya Kingdom of God n'icya Israel Mbonyi, hari kandi Knowless Butera wagiye mu gitaramo Aline Gahongayire n'icya Israel Mbonyi ndetse akajya no mu materaniro kuri Women Foundation Ministries,... Abandi bitabiriye cyane ibikorwa by'abahanzi ba Gospel hari; Bruce Melody, King James, Jack B, Mani Martin, Pastor P, Christopher n'abandi. Ibi bigaragaza ko muri 2017 baryohewe cyane n'umuziki wa Gospel na cyane ko abahanzi ba Gospel bo batigeze bagaragara cyane mu bitaramo by'abakora umuziki usanzwe.

Image result for Pastor P mu gitaramo New LIFE INYARWANDA

Pastor P yakozweho mu gitaramo cya Pastor Gaby&Claire cyabaye muri Gicurasi 2017

Ibi biriyongera ku bandi bagiye bakoresha indirimbo za Gospel mu bitaramo byabo aho twavugamo Charly na Nina baririmbye indirimbo Amahoro ya Gaby Kamanzi, Ku marembo ya Mbonyi n'izindi. Haraza kandi Knowless Butera aho mu gitaramo aherutse gukorera muri Kigali Convention Centre yahamagaye kuri stage Israel Mbonyi baririmbana indirimbo ze za Gospel. Si ibyo gusa ahubwo hari n'abandi bahanzi ba secular bafite gahunda yo gukora album y'indirimbo za Gospel gusa, hano twavugamo Yvan Buravani, hakaza na King James wihaye intego yo kujya ashyira indirimbo imwe ya Gospel kuri buri album ye nshya. Hari n'abandi bafite imishinga yo gukorana indirimbo n'abahanzi ba Gospel ndetse igishimishije ni uko abo bahanzi ba secular ari bo bari gusaba abahanzi ba Gospel kugira ngo bakorane indirimbo. Ibi byose ni ibigaragaza ko muri 2017, umuziki wa Gospel wari ku rwego rwiza. 

Abantu b'ibyamamare barabatijwe bakira agakiza

Muri 2017, ibyamamare byinshi byakiriye agakiza, babihamisha kubatizwa mu mazi menshi. Ibi byose bigaragaza ko Yesu ari sawa wa mugani wa Beauty For Ashes. Mu bantu b'ibyamamare bahindukiriye Imana muri 2017 harimo; Miss Lynka Akacu wegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, uyu akaba yarabatijwe mu mazi menshi tariki 12 Werurwe 2017, abatirizwa muri New Life Bible church ku Kicukiro. Kuri pasika iheruka tariki 16 Mata 2017, ni bwo Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya yateye ikirenge mu cya Yesu Kristo abatizwa mu mazi menshi ndetse akaba yarabatirijwe hamwe n'umugore we. Kanyombya yabatirijwe mu itorero Rehoboth Pentecostal church mu Rwanda, abatizwa na Bishop Mugisha Gerald. Nyuma yaho yatangaje ko agiye gukora filime za Gikristo ndetse anatera abantu amatsiko ku yo azakinamo ari Yesu.

Mutoni Fiona

Miss Mutoni Fiona Naringwa igisonga cya mbere muri Miss Africa 2017

Miss Mutoni Fiona Naringwa igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2015 akaba n'igisonga cya mbere muri Miss Africa 2017, tariki 23 Mata 2017 ni bwo yabatijwe mu mazi menshi, abatirizwa mu itorero Christian Life Assembly (CLA) ry'i Nyarutarama. Eugene Habimana uzwi nka Cobra akaba ari we washinze akabyiniro ka Cadillac na Mama Africa restaurant,muri Werurwe 2017 ni bwo yabatijwe mu mazi menshi na Apotre Paul Gitwaza wamwibije inshuro 7 muri Yorodani, abatirizwa mu gihugu cya Israel aho Yesu na we yabatirijwe. Tariki 14 Mata 2017 ni bwo umuraperikazi Uwineza Clarisse uzwi nka The Pink yabatijwe mu mazi menshi, abatirizwa mu itorero Restoration church ry'i Masoro, kuri ubu akomeje kwamamaza Yesu akoresheje injyana ya Hiphop. 

Tariki 30 Mata 2017 ni bwo Nsanzubukire Jean Marie uzwi nka RASTA yahamirije mu rusengero rwa Vivante Kimihurura ko yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we ndetse nyuma y’amasaha macye ahita abatizwa mu mazi menshi na Rev Pastor Gataha Straton, abatirizwa muri pisine yo kwa Rubangura i Kimihurura. Ku munsi wo kubatizwa kwe, yatanze ubuhamya avuga uko yapfuye akazuka. Nyuma yo kubatizwa yatangarije Inyarwanda ko agiye kuba umu Rasta wa Yesu. Tariki 6 Gicurasi 2017 ni bwo Ben Abayisenga, umunyamakuru wamamaye mu kiganiro cy’imyidagaduro kuri radiyo Musanze yabatijwe abatirizwa mu itorero rya ADEPR. 

TOP10: Abantu b’ibyamamare mu Rwanda bakiriye agakiza bakabatizwa mu mazi menshi mu mezi macye ashize

Babatijwe mu mazi menshi biyemeza gutangira inzira y'agakiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND