Muri iyi minsi mikuru mu Rwanda haba hategurwa ibitaramo binyuranye byo gufasha abanyarwanda gusoza umwaka baninjira mu mwaka mushya neza. Kimwe mu bitaramo biteganyijwe mu Rwanda bikomeye ni igitaramo gikomeye cyiswe 'Kigali Count Down' cyatumiwemo abahanzi b'ibyamamare nka Patoranking na Simi.
Byari byakunze kuvugwa ndetse
no bigaragara no ku byapa byamamaza iki gitaramo ko King James ari umwe mu bahanzi bazacyiririmbamo. Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko King James yamaze
kwamagana amakuru y'uko azaririmba muri iki gitaramo.
King James yatangaje ko azaririmba mu gitaramo cya Skol
King James ubwo yabazwaga na
Inyarwanda.com uko yiteguye iki gitaramo yagize ati" Njye sinkizi
sinzakiririmbamo, nagerageje kuvugana n'abagiteguye ngo barekere kunyamamaza
cyane ko tutigeze tuvugana ariko baranze. Njye ntabwo nzaririmba muri kiriya
gitaramo kandi usibye no kuba ntazaririmbayo nabasaba kurekera aho kunyamamaza
kuko biri gutera urujijo kuko njye aho nzaririmba ni mu gitaramo cya Skol
kandi nacyo kizabera hafi y'ahazaba habera ikingiki."
King James avuga ko we aho
azaririmba ari mu gitaramo cyateguwe na Skol kizabera muri Rond Point yo kuri Kigali Convention Center ariko atazakora mu gitaramo yamamajwemo yari kuzahuriramo na
Patoranking ndetse na Simi n'abandi bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda.
King James yamaganye amakuru yo kuririmba mu gitaramo cya Kigali Count Down
Yaba iki gitaramo King James yigaranye n'icya Skol byose bizabera kuri Kigali Convention Center tariki 31 Ukuboza 2018. Kwinjira mu gitaramo cya Skol ni ukugura ibinyobwa byabo mu gihe kwinjira muri Kigali Count Down byo ari 20,000Frw.
TANGA IGITECYEREZO