Kigali

Simi wamamaye mu ndirimbo ‘Joromi’ yemeje gutaramira i Kigali mu gitaramo ‘New Year Countdown’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2018 18:36
0


Simisola Bolatito Ogunleye wamamanye nka Simi akamenyekana mu ndirimbo yakunzwe na benshi ‘Joromi’ yemeje gutaramira i Kigali mu gitaramo cyiswe “New Year Countdown" cyo guherekeza umwaka wa 2018, 2019 ihabwa ikaze.



Uyu mukobwa ari mu bahanzi batanu bazatamira abanyarwanda ku itariki 31 Ukuboza 2018 kuri Kigali Convention Center mu mujyi wa Kigali. Mu butumwa bw’amashusho yashyize hanze, yabanje kuririmba umwanya muto indirimbo ye ‘Joromi’ yabiciye bigacika, maze agira ati “Ndabasuhuje banyakigali. Nitwa Simi, nzaririmba mu gitaramo ‘New Year Countdown’ ku itariki 31 Ukuboza 2018 kuri Kigali Convention Center. Nzaba ndi kumwe na Bruce Melodie, King James ndetse na Charly&Nina. Muzaze mwese dusangire ibyishimo!”

Indirimbo ya Simi yise ‘Joromi’ imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni eshanu ku rubuga rwa Youtube, mu gihe cy’umwaka imazeho. Iki gitaramo ‘New Year Countdown’ azagikorana n’abarimo Patoranking bakomoka mu gihugu kimwe, Nigeria. Umubyinnyi w’umunya-Ghana Michael Amofa [Incredible Zigi], Dj Waxxy wo muri Afurika y’Epfo, Dj Miller ndetse na Dj Toxxyk nabo bazataramira abanyarwanda muri iki gitaramo.

Simi yemeje gutaramira i Kigali.

Ni ku nshuro ya Gatatu iki gitaramo gitegurwa na ‘Rwanda Events’ kigiye kubera mu Rwanda, kwinjira ni ibihumbi 20 000 Frw. Umwaka ushize, igitaramo nk’iki cyatumiwemo Sauti Sol ndetse na Yemi Alade, icyo gihe baririmbye imvura ibari ku bitugu. Ni ubwa mbere Simi agiye kuza mu Rwanda, mu gihe Patoranking we ahaheruka muri Kigali Up Music Festival.

Uyu mukobwa yavutse kuwa 19 Mata 1998. Yamenyekanye ku izina rya Simi, ni umunya-Nigeria kavukire akaba umwanditsi w’indirimbo. Umwuga w’ubuhanzi yawutangiriye mu muziki wo guhimbaza Imana, muri 2008 yashyize hanze alubumu yise ‘Ogaju’. Yatangiye guhangwa amaso na benshi muri 2014 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Tiff’ yamufashishije guhatanira ibihembo mu irushanwa ‘The Headies 2015’. 

">REBA HANO INDIRIMBO 'JOROMI' YA SIMI

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND