RFL
Kigali

Umuraperi Shizzo wavuye muri Amerika ari mu munyenga w'urukundo n'umukinnyi wa Filime Isimbi Alliance-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/12/2018 14:57
2


Umuraperi Hakizimana Agappe [Shizzo] utuye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu minsi ishize ni bwo yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka icyenda atahagera. Mu minsi micye amaze mu Rwanda byamaze kumenyakana ko yaje no gusura umukunzi we Isimbi Alliance bamaze igihe bakundana mu ibanga.



Kenshi iyo ari i Kigali, Shizzo akunze kugaragara ari kumwe n'uyu mukobwa wamamaye muri filime nyarwanda. Ibi byaje kujya ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2018 mu gitaramo cya Xmass Celebrities Party aho uyu muraperi yanyuze ku itapi y'umutuku agaragiwe n'iyi nkumi yamamaye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse no mu ma filime ya hano mu Rwanda.

Nyuma y'iki gitaramo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya byinshi ku mubano wa Isimbi Alliance na Shizzo. Mu kiganiro n'uyu mukobwa yirinze kwemeza ko bakundana cyangwa badakundana ahubwo ahamya ko ntacyo ashaka kuvuga kuri iyi nkuru. Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko uyu mukinnyi wa filime zinyuranye uzwi hano mu Rwanda ari mu rukundo na Shizzo.

shizzo

Shizzo na Isimbi Alliance banyuranye ku itapi y'umutuku

Shizzo avuka i Rubavu mu Ntara y’Uburengarazuba y’u Rwanda, hashize imyaka itanu aba mu Mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana. Umuziki awufatanya n’amasomo ya Kaminuza mu ishami ry’Ubumenyamuntu. Shizzo yakoze indirimbo nyinshi kuva yatangira umuziki, zirimo; Wow yakoranye na Gaby Umutare, ‘Intashyo’ yakozwe na Lick Lick, K.O.D [King Of Diaspora], Back to me n’izindi. Nyinshi mu zo yakoze ntizicurangwa cyane mu Rwanda, avuga ko byose byaterwaga n’uko yakoraga umuziki atari mu gihugu.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA SHIZZO YASHYIZE HANZE ARI KUMWE NA BULL DOGG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kudo5 years ago
    Yesu wee, uyu mwana wumukobwa arabatendeka ndakanyagwa.sinshatse kuvuga byinshi ariko namwe muzikorere iperereza ryanyu ryimbitse!
  • Tina5 years ago
    Mum and his son to the graduation ceremony...





Inyarwanda BACKGROUND