RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Umutoni Gisele wiyamamaje i Musanze na Rubavu ntatsinde yagarutse i Huye naho ngo nibyanga arakomereza i Kayonza-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/12/2018 16:01
1


Umutoni Gisele ni umukobwa uvuka mu mujyi wa Kigali. Yatangiye kugira inzozi zo kuba Nyampinga w'u Rwanda ubwo yigaga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye. Amaze kugerageza gukurikirana izo nzozi inshuro 2 zose bitamuhira, ubu ari i Huye ndetse ngo nibyanga ejo azaba ari i Kayonza.



Uyu mukobwa ubwo yageraga i Huye yahuye n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com. Mu kiganiro bagiranye uyu mukobwa yatangaje aho akomora umuhate afite muri iri rushanwa. Umutoni Gisele yagize ati "Mbere nabaga mfite ubwoba ariko bwashize, bwamazwe no gusenga cyane." Yatangaje kandi ko ababyeyi be ari bo bamutera imbaraga zo gukomeza gushakisha amahirwe muri iri rushanwa.

Abajijwe ukwizera kwe aho gushingiye yatangaje ko azi neza ko ntacyo umuntu yageraho atavunitse bityo uku kuvunika kwe akaba yizeye ko aribyo bizamufasha gukabya inzozi ze. Umutoni Gisele yabwiye umunyamakuru ko bikomeje kwanga na Kayonza yewe na Kigali hose yajya kwiyamamarizayo mu rwego rwo gushaka uko yabona itike.

Umutoni Gisele yatangaje ko atuye mu Nyakabanda ho mu karere ka Nyarugenge. Ubwo yavaga mu rugo ngo yaganiriye n'umubyeyi we wamusengeye amusaba kwizera Imana ndetse amwizeza ko Imana itakwemera ko aruhira ubusa inshuro eshatu.

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Uyu mukobwa nyuma y'uko byanze i Rubavu na Musanze yagiye i Huye, Ese arakomeza?

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMUTONI GISELE

 KOMEZA UKANDE HANO UREBE UKO I HUYE BARI GUTORA ABAKOBWA BAZAHAGARARIRA INTARA Y'AMAJYEPFO MURI MISS RWANDA 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ramadhani Shalif5 years ago
    Uyu mukobwa ni rwiziringa ararwana n,iki ko mbona Atari mwiza?





Inyarwanda BACKGROUND