Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yasabye amapadiri bahohoteye abana bishingiye ku gitsina kwishyikiriza ubutabera bagahanwa, kandi bakitegura urubanza rw'Imana kuko bakoze icyaha gikomeye.
Papa Francis yavuze ko Kiliziya Gatolika itazongera kwihanganira
ibyaha nk'ibi by'ihohotera rishingiye ku gitsina .
Papa Francis aherutse gutangaza ko atewe ububabare n'ikimwaro
n'ibyaha byakozwe n'abihayimana bafashe abana ku ngufu yemeza ko mu kwakira abashaka kwiha Imana hazajya
habanza kugenzurwa neza niba aba bifuza kwiha Imana badashobora kugira intege nke zabagusha muri iki cyaha. Abo bigaragayeho ngo bazajya bangirwa kwinjira mu bihaye Imana. Icyakora uburyo iri
genzurwa rizajya rikorwa bwo ntibwatangajwe.
Papa Francis kandi asaba abihayimana guha agaciro isezerano baba
basezeranye n'Imana aho gutwarwa n'amarangamutima yabo.
Bitegenijwe ko mu mwaka utaha wa 2019, leta ya Vatikani izagaragaza
umwanzuro wafashwe nyuma y'ibirego ku byaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina
byagiye bishinjwa abihayimana batari bacye hirya no hino ku isi .
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO