RFL
Kigali

Uncle Austin yasubiyemo indirimbo “Ubanza ngukunda” ya Meddy imaze imyaka 8-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2018 18:09
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM, Uncle Austin umenyerewe mu njyana ya Afrobeat yasubiyemo indirimbo “Ubanza ngukunda” ya Ngabo Medard wiyise Medard. Iyi ndirimbo imaze imyaka umunani ku rubuga rwa Youtube.



Luwano Tosh wiyise Uncle Austin yatangarije INYARWANDA, ko iyi ndirimbo “Ubanza ngukunda” yayisubiyemo ku bwumvikane bwaturutse ku biganiro bagiranye kera na cyane ko imaze amezi atanu muri studio bakanoza umugambi wo kuyisohora ubwo bari muri Kenya mu minsi ishize. Yavuze ko n’amashusho yayo yamaze kuyatunganya asohoka mu minsi iri imbere.

Uyu muhanzi nyiri Management Ent. ashyize hanze iyi ndirimbo « Ubanza ngukunda » ikurikirwa n’izindi yari amaze iminsi ashyize hanze nka ‘Najyayo’, ‘Nzakwizirikaho’, ‘Nzacumura’, ‘Ibihe byose’ n’izindi. Uncle Austin kandi aheruka guhurira mu ndirimbo na Meddy bise ‘Everything’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe ku rubuga rwa Youtube.

Uncle Austin washyize hanze indirimbo 'Ubanza ngukunda'.

UMVA HANO INDIRIMBO 'UBANZA NGUKUNDA' UNCLE AUSTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND