RFL
Kigali

Tom Close yaririmbiye abageni ku buntu yizihiza imyaka 5 amaze arushinganye na Tricia

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2018 15:38
0


Mu byangombwa bye ni Muyombo Thomas azwi na benshi nka Tom Close, yatangaje ko ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka itanu arushinganye na Niyonshuti Ange Tricia yaririmbiye abageni ku buntu nk’impano y’ikirenga yateguriye abafana be ku munsi w’amateka adasaza mu buzima bwe.



Imyaka itanu irashize Tom Close na Ange Tricia bahamije isezerano ryo kubana mu bibi no mu byiza, babyemeranyijwe tariki 30 Ugushyingo 2013 imbere y’inshuti n’imiryango. Tariki 30 Ugushyingo ya buri mwaka, yabaye urwibutso n’indorerwamu ishushanya ibihe by’umunezero banyuramo, urubyaro ndetse no gusubiza amaso inyuma mu mateka yabo.  

Mu kiganiro na INYARWANDA, Tom Close yatangaje ko mbere y’uko umunsi udasanzwe mu buzima bwe na Tricia ugera yatekereje icyo gukorera abafana nk’inkiturano y’isooko y’umugisha agira. Yavuze ko habura iminsi mike ngo hagere atari yagahisemo icyo gukorera abafana be, ku munsi nyirizina yanzura kuririmbira abageni bateye ikirenge mu cye.   

Yagize ati  “..Ni ikintu natekerejeho mu minsi ibiri cyangwa itatu mbere y’uko mbikora. Ntabwo ari ibintu napanze igihe kirekire. Igihe gito nabitekerejeho numvise nkwiye kugira icyo nkora….Nk’uko nabivuze imigisha buriya abahanzi babona, abafana bayigiramo uruhare runini,”

Yungamo ati “Ni ibinti natekerejeho mu rwego rwo kugira ngo ngire icyo nkorera abafana banjye. Ariko iyo bitaza kuba biriya nari kureba n’ikindi kintu nkora runaka,”  

Tom Close amaze imyaka itanu arushinganye na Ange Tricia.

Yakomeje avuga ko kumenya abakoze ubukwe byamworohereye ku kuko yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha asaba abafana be bafite ubukwe tariki 30 Ugushyingo 2018 kumwandikira babimumenyesha. Mu ruhumbirajana rw’abamwandikiye harimo n’abatuye mu muhanga, gusa yagiye abasobanurira icyo agamije akababwira ko bitamworohera kubageraho.

Yagize ati “Nabajije abafana banjye kuri ‘social media’ mbabwira kunyadikira ‘inbox’, baranyandikira. Banyandikiraga baturutse mu bihugu bitandukanye no mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Abakure, ab’iburayi abo muri ‘East Africa’ nkababwira icyo nshaka gukora ariko nkababwira ko aho ubwo bukwe bwabo buri ari kure.

“Hanyuma rero ntoranya ahantu hatandukanye muri Kigali. Kubw’amahirwe macye, nifuzaga gukorera abantu barindwi ariko ntibyakunze bitewe n’igihe cy’abanya-Afurika yacu,”

Avuga ko hari aho yageraga mu bukwe agasanga hari indi gahunda bashyizeho, bigasaba y’uko abanza gutegereza. Akomeza avuga ko n’umubyigano w’imidoka mu muhanda na wo wamuvangiye kuburyo yaririmbiye abageni bane, yarifuzaga kuririmbira barindwi. Ati “Ni abo ngabo natanze ibyo nari nshoboye, »

Tom Close ukirikirwa n’ibihumbi birenga ijana ku rubuga rwa instagram ni umunyamuziki, umuganga, umwanditsi w’ibitabo ugerekaho n’inshingano z’urugo. We n’umugore we Tricia bafatwa nk’urugo rwa mbere mu byamamare bashinze urugo.

Uyu muhanzi w’imyaka 31 y’amavuko yakunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko Ella yabaye isoko y’ibyishimo mu muryango we yunganiwe n’ubuheta aherutse kwibaruka. We n’umufasha we bakunze kwifashisha guterana imitoma mu buzima banyuranamo bwa buri munsi.

Tom Close yakunze guhuriza na Tricia ku bw'ibyishimo byashibuwe na Ella, imfura yabo.

Tom Close yaririmbiye abageni ku buntu yizihiza imyaka itanu y'urushako.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND