Mu gihe Real Madrid ikeneye gukora igikorwa cy’igitangaza kugira ngo isohoke mu icuraburindi yisanzemo nyuma yo gutsindwa na Arsenal ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cya Champions League, Kylian Mbappé yizeye ko ashobora gutuma iyi kipe yandika amateka mashya kuri Santiago Bernabeu.
Uyu mukino utegerejwe kuri uyu wa
Gatatu witezwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru kuko uzagaragaza niba
koko Real Madrid, ifite ibikombe 15 bya Champions League, ikiri ya kipe
ishoboye guhindura ibitari byitezwe.
Mbappé wari kuri Emirates, nyuma
y’intsinzi ya Arsenal yavuze ko bishoboka kwigaranzura Arsenal imbere y’abafana
bayo. Ati: "Birashoboka kandi turabishoboye."
Mbappé wageze muri Real Madrid agamije kwegukana igikombe cya Champions League atigeze agira mu myaka irindwi yamaze muri Paris Saint-Germain, afite umwanya wo kwiyerekana.
Nubwo yahawe
ikarita itukura mu mukino wa shampiyona ubwo bahuraga na Alaves, yiteguye
kugaragara ari mushya kandi afite imbaraga zuzuye.
Kugeza ubu, amaze gutsinda
ibitego 33 mu mikino 49 yose amaze gukinira Real, bihuye neza n’umubare w’ibitego
Cristiano Ronaldo yatsinze mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe.
Igikomeje gutera ubwoba abakunzi ba Arsenal ni uko mu myaka ya vuba Real Madrid isanzwe izwiho gutsinda imikino ivuye inyuma cyane ubwo yabaga iri ku kibuga cyayo.
Muri 2014 yavuye inyuma
itsinda Atletico Madrid 4-1 nyuma yo kunganya mu minota 90, igitego cya Ramos
kikaba intangiriro yo kwegukana igikombe.
Muri 2016 Real Madrid yari yatsinzwe 2-0 na Wolfsburg maze igaruka mu mukino wo kwishyura itsinda 3-0 ku bufasha bwa Ronaldo.
Muri 2022 Real Madrid yakinnye umukino wo kwishyura iri inyuma ya Man City ku
giteranyo cy’ibitego 5-3, ariko Benzema na Rodrygo barayizamura bitangaza isi
biyiha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.
Ubunararibonye nk’ubwo ni bwo
Mbappé agenderaho avuga ko byose bishoboka. Ati "Ndashaka kumva uko biba
nijoro kuri Bernabeu. Benshi barambwiye, ariko ubu ndabibona n’amaso
yanjye," Mbappé yabivuze nyuma yo gutsinda hat-trick imbere ya Manchester
City muri Gashyantare.
Arsenal ibizi neza ko imikino i
Bernabeu iba idasanzwe. Mu 2022, Mbappé yatsindiye PSG ibitego bibiri imbere ya
Real, ariko Benzema atsinda hat-trick mu minota 17, Real yikomereza inzira
y’igikombe.
Kuba Arsenal yaratsinze ibitego
3-0 ntabwo bivuze umutekano, kuko Mbappé n’ikipe ye babifata nk’urugamba
rutararangira.
Carlo Ancelotti yavuze ati: "Tugomba
kwizera, tugomba kugira icyizere… kuko i Bernabeu, ibintu nk’ibyo biba
kenshi."
Mbappe yiteguye kujyana Real Madrid muri 1/2 cya Champions League basezereye Arsenal
Umukino wabanje Real Madrid yatsinzwe na Arsenal ibitego 3-0
TANGA IGITECYEREZO