Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yageneye urubyiruko ubutumwa muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, kuri uyu wa 12 Mata 2025, aho yibukije urubyiruko ko urugamba rwo guhangana n’ingengebitekerezo ya Jenoside rugikom
Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025 aho yibukije urubyiruko ko urugamba rwo guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside rugikomeje. Yatanze ubu butumwa mu ngingo z’ingenzi 3, atangira agira ati: “Rubyiruko, Bana bacu, bana b’u Rwanda,izi social media ntizikabashuke ngo zibakururire mu gukora ibyaha.”
Yihanangirije urubyiruko agira ati “Kubahuka icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ukumva cyaragutindiye, ukumva ukumbuye gukora ibyawe byo kwishimisha, ni ibyaha bitihanganirwa. Nimusigeho. Kwibuka ni igikorwa dukora twubahiriza amategeko n’amabwiriza y’Ubuyobozi bwacu."
Ati "Ntidukwiye gucikamo ibice tubazanya ngo kuki uyu ntacyo yanditse, kuki ataririmbye, kuki atanditse igitabo? Oya rwose. Kwibuka ni igikorwa gikora ku marangamutima yacu ku buryo butandukanye.”
Ati “Muri twe harimo abantu bafite ibikomere bitarakira, harimo abafite ubumenyi buke ku mateka, dufite kandi abafite imiryango yakoze Jenoside bacyiyumvamo ipfunwe nabo batariyakira, twifitemo n’indyarya zizi ukuri kw’ibyabaye ariko zicecekera cyangwa bakigisha uburozi abana babo.
Hari abo tubona bashabutse mu minsi yindi, bagera mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bagakonja, ntitubacire urubanza ahubwo tuzabategurire gahunda y’umwihariko yo kubatega amatwi.”
Yijeje kandi kuzatumira urubyiruko rurimo abahanzi, abakinnyi, abanyamakuru, influencers, aba-star, n’abandi mu gihango cy’urungano, aho avuga ko abazabishobora (abazabohoka) bazaza maze bakaganiriza urungano ibikomere bafite bagafatanya komorana no kuvurana.
Ku ngingo ya gatatu ari nayo ya nyuma, yagarutse ku mbaraga urubyiruko rugomba gushyira mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko ubwinshi bw’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane mu rubyiruko rutazababuza: kubahana (amategeko azubahirizwa), kubarwanya no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iri hose.
Yakomoje ku kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarakozwe izuba riva, ati: “Niba abagabo (aba-papa) barayikoze, abagore babo barabimenyaga, abana babo barashungereye cyangwa bari ku mashuri, hari benshi batahanwe cyangwa batagize icyo bavuga, kuba ingengabitekerezo ikiri nyinshi, hari benshi bataravugisha ukuri kandi tubana umunsi ku munsi.”
Yasoje agira ati “Rubyiruko rero, urugamba ruracyahari, abeza ntimucike intege, dukeneye kuba benshi tukarusha imbaraga ababi baturimo, abakoresha social media tugahangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”
TANGA IGITECYEREZO