Muri ibi bihe hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umuramyi Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo "Ibyo Ntunze", yasabiye Abanyarwanda imbaraga zo gukomeza kubaka igihugu kirangwa n'amahoro n'urukundo.
Mu butumwa bwe, Bosco Nshuti yasabye Abanyarwanda kwibuka biyubaka, baharanira ko urumuri rw’urukundo rw’Imana rutsinda umwijima w’urwango n’amacakubiri bikomeje kuyogoza Akarere u Rwanda ruherereyemo.
Yagize ati: "Muri iki gihe twibuka, dusabe Imana ngo ihe Abanyarwanda imbaraga zo gukomeza kubaka igihugu kirangwa n’amahoro, maze ubutwari bw’abarokotse bitubere isomo rikomeye ryo kwihangana no gukomeza ubuzima. Tubafate mu mugongo, tubasangize urukundo n’icyizere."
Yakomeje agira ati: "Twese dufite inshingano
zo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka. Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
itubere isomo, duharanira ko u Rwanda rwacu rukomeza kuba igihugu cyiza, gifite
agaciro kandi cyubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda."
Bosco Nshuti uri mu
baramyi b'ibyamamare mu Rwanda, akunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibyo
Ntunze", "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe
n'ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya",
"Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha
y'Imana" na "Ni muri Yesu" n'izindi.
Uyu muramyi ubarizwa muri ADEPR Kumukenke ni umuhanzi w'umuhanga mu myandikire n'imiririmbire, watangiye kuririmba kera akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu 2015.
Ni umuhanzi ku giti cye akanaririmba muri Siloam choir na
New Melody choir.
Bosco Nshuti yasabye Abanyarwanda guharanira ko urumuri rw'urukundo rw'Imana rutsinda umwijima w'urwango n'amacakubiri
TANGA IGITECYEREZO