Kigali

Isoko mpuzamahanga rikomeje guhungabana kubera Politiki y’imisoro ya Amerika

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:12/04/2025 9:26
0


Isoko mpuzamahanga ry’imari rikomeje guhungabana nyuma y’uko Perezida Donald Trump yemeje ko Amerika "imeze neza" mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki nshya y’imisoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu.



Ibi byakurikiwe n’izamuka rikabije ry’imisoro ryatangajwe n’Ubushinwa aho bigeze kuri 125% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, nk’igisubizo ku musoro wa 145% washyizweho na Amerika kuri bimwe mu bicuruzwa by’Abashinwa nk'uko bitangazwa na BBC

Perezida Xi Jinping yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kwifatanya na Beijing mu kurwanya "iterabwoba ry’ubucuruzi" rya Amerika, avuga ko "nta wutsinda mu ntambara y’imisoro." Nubwo Trump avuga ko ibintu "bigenda neza," ifaranga ry’Amerika ryahise rimanuka rigera ku gipimo cyo hasi cyari kitarabaho mu myaka itatu, bitewe n’igihunga ku masoko. 

Ibipimo by’isoko ry'imari muri Aziya nabyo byazahaye: Hang Seng ya Hong Kong agaciro k'imigabane yayo kagabanutseho 8.5%, Nikkei ya Tokyo igabanukaho 9%, naho SSE (Shangai Stock Exchange) ya Shanghai igabanukaho 3.1%.

Mu gihe Trump yatanze agahenge k’iminsi 90 ku bihugu byazahajwe n’iyo misoro, Amerika irashaka kwigobotora ubucuruzi bushingiye ku Bushinwa. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi, Jamieson Greer, yavuze ko bari gushaka ubundi buryo bwo gukorana n’ibindi bihugu. 

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko nubwo hari agahenge k’iminsi 90 ku misoro, ingaruka zayo zirahari ku bwinshi aho hamaze ku garagara igihombo cya miliyari €52 ku isoko rusange. Izi ngaruka zirimo kugera ku bihugu bitandukanye aho ibiciro ku isoko ry’imari n’imigabane bidahagaze neza muri rusange.

Impuguke zivuga ko umwuka mubi uva muri Amerika utera isoko mpuzamahanga guhungabana, bigatera igabanuka ry’ishoramari n’ikizere mu bacuruzi. Isi yose iri gukurikiranira hafi ingaruka z’iyi politiki, cyane cyane uko ishobora kugira uruhare mu kuzahaza ubukungu bw’isi muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND