Kuwa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyaranzwe n'ijambo ry'ingenzi ryatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko “Uburyo bwo kurinda ko Jenoside itazongera kuba ukundi ari ukuyigisha abato, uko yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa, kugira ngo bamenye ukuri ku mateka y’igihugu cyabo.” Iri jambo ryakiriwe nk’igisubizo cyimbitse ku ngamba igihugu cy’u Rwanda gikomeje gufata mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi zirimo Abaminisitiri, Abasenateri, Abadepite, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba [Pudence Rubingisa], inzego z’umutekano, imiryango ishingiye ku myemerere ndetse n’abaturage, Minisitiri Bizimana yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko agaruka ku byabaye mu cyahoze ari Komini Murambi, ubu ni mu Karere ka Gatsibo.
Minisitiri Bizimana yagize ati: "Hari umugani w’Ikinyarwanda uvuga ngo ‘Ushaka gukira indwara arayirata’, kandi koko ni byo. Jenoside nayo ni indwara, ni virusi mbi, ni politiki mbi. Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyirata mvuga ni ukuyivuga, ni ukuyisobanura kugira ngo abato babashe kumenya impamvu hari Abanyarwanda b’Abahutu bafashe imihoro, amabuye, intwaro n’ibindi bakica abandi Banyarwanda b’Abatutsi."
Yakomeje ashimangira ko ubumenyi bw’ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari intwaro ikomeye yo kurinda u Rwanda kongera kugwa mu icuraburindi rya Jenoside n’ivangura, bityo buri Munyarwanda akwiye kugira uruhare mu gusigasira ayo mateka no kuyasangiza abato.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 20,162 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iki gikorwa cyo #Kwibuka31, hanashyinguwe indi mibiri 21 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iherutse kuboneka ikaba yashyinguwe mu cyubahiro gikwiye nk'uko tubikesha RBA.
Kwibuka31 ni urugendo rukomeje gushimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda, gusigasira amateka y’Igihugu no gukomeza kubaka u Rwanda rutekanye, rurangwamo ubutabera n’ukwishyira ukizana kwa buri wese.Iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n'abaturage benshi baturutse imihanda yose y'Akarere ka Gatsibo, ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace
TANGA IGITECYEREZO