Kigali

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bigogwe

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:11/04/2025 13:00
0


Mbarushimana Gérard na Kayogoyogo Boniface bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batanze ubuhamya bukomeye bugaragaza ko ubwicanyi butatangiye mu 1994 nk'uko benshi babitekereza, ahubwo ko bwari bwaratangiye kugenda butegurwa kuva mu 1959 bukara mu 1990-1994 by'umwihariko mu bice byo mu Bigogwe.



Mu buhamya bwe, Gérard avuga ko kuva mu 1990 kugeza mu 1994, mu bice bya Mukamira na bigogwe mu Karere ka Nyabihu nta Mututsi wigeze agira amahoro. Imyitozo yose yo kwica yakorerwaga ku bagogwe, igikorwa yita nk’intangiriro y’iterabwoba ryaberaga ku mugaragaro.

Muri icyo gihe, amazu y’Abatutsi yaratwikwaga, by’umwihariko ahari akagari ka Kayongwe, aho abantu nka Kazandebe, Murefu, Kadari, Mucyagugu, Sebugege, Gashugi n’abandi bahiciwe urw’agashinyaguro.

Gérard yavukiye ahitwa Kibumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho umuryango we wimukiye mu 1959 bahunga imvururu zari zaratangiye kwibasira Abatutsi mu Rwanda. Se yahunze ari umusore aza gushakirayo nyina aba ariho avukira Se na nyina nyuma baza kugaruka mu Rwanda, ari na ho Gérard yakomereje amashuri.

Ariko na none, inzira ye y’amashuri ntiyari yoroshye—yakoze ibizamini ariko ntiyagaragara ku rutonde rw’abatsinze ibizamini bya leta, nubwo yari umuhanga. Uko yageragezaga kwiga, niko yahuraga n’akarengane, aha yari umuhanga. 

Mu gihe barimo bakora ibizami, umwalimu yamusabye ko nasoza gusubiza, areka urupapuro rwe rukaza kuzenguruka mu banyeshuri. Amanota yarasohotse ariko asanga ntiyasohotse ku rutonde, yigira inama yo gusibira ariko n'ubundi ntiyasohoka.

Nk'uko tubikesha RTV yaje kwigira inama yo gukomereza amashuri muri Congo biba ngombwa ko bakenera icyemezo kigaragaza ko yasoje umwaka wa munani, umwe mu bayobozi bikigo yabonye amanota ye aratangara aho yari afite amanota 95% ati: "Ukaba uri umututsi n'aya manota erega ntiwari kwemererwa kwiga".

Yaje gusoza abura akazi biba ngombwa ko aza kugashakira mu Rwanda. Mu 1988, Gérard yari amaze kubona akazi mu mushinga ukorana n'abaveterineri. Yaje gusurwa n'amwe mu bagize umuryango we icyo gihe, abaturage bamwe batangiye gutera hejuru bavuga ko "inyenzi" zagarutse, banahutaza abakekwagaho kuba Abatutsi. 

Barakubiswe se wa Gérard bamumena ijisho bahitamo kumujyana ku kigo nderabuzima umuganga ababonye arababwira ati: "Murakubita bene wacu mwarangiza ngo murashaka imiti ni mugende nta miti mubona". 

Icyo gihe baragiye Gerard yigira inama yo kumujyana kumuvuza i Kigali atekereza ko ho ntamvururu zihari. Bageze kwa muganga i Kigali kuri CHUK ni ho bamukuriyemo ijisho burundu baramuvura. 

Mu 1990, ubwo RPF yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, Abatutsi batangiye gukumirwa cyane. Gérard avuga ko umuntu wiyitaga Yuda yamukurikiranye ashaka kumwica, yigira inama yo guhunga ahitamo kwihisha muri Gishwati.

Amasasu yavaga mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe, ngo yabaye urwitwazo rwo gutangira kwica Abatutsi. Mu muryango wa Gérard, mukuru we, se na Rwamagoma bajyanywe kwicirwa muri icyo kigo. Abagerageje guhunga barafashwe, baricwa abandi baratwikirwa.

Gérard yaje gufungwa iminsi itatu, aho yashyizwe muri Kasho abuzwa amazi n’ibiryo iminsi itatu inzara iramwica ndetse yari yarashyizwe ahantu impfungwa zihagarikaga. Burugumesitiri Ndabarinze yamubajije impamvu ari aho, atekereza ko navuga ko ari umututsi bitari bwumvikane neza ahitamo kubeshya ko bamubajije umusoro ku mubiri akawubura bituma bamufunga Burugumesitiri yasabye ko ayishyura.

Nyuma yo kubona ko ibintu bitangiye guhindura isura yaje kwambara neza afata Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo nk’umuntu ugiye gusenga, ahungira muri Congo. Ni ho yafatiye icyemezo cyo kwinjira mu ngabo za RPF, aho yakoreye mu bice bya Karama na Kiyombe aho yabaye umuntu ucengeza amatwara mu baturage.

Undi musaza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Kayogoyogo Boniface yemeza ko Abatutsi batangaga amafaranga kugira ngo barokoke. Hari aho abicanyi babwiye umugabo bati: “ Umurima wawe umezemo igisura ntukirandure byagenda bite, uwo mugabo yavuze ko byaba byinshi kurushaho.” 

Ngo barasetse cyane bavuga ko yabikoze bagira bati: "Uko niko Umututsi amera, wica abagabo hagasigara abagore n'abana babyarana n'abahutu ugasanga habayeho kwiyongera kw'abatutsi". 

Yongeraho ko abatutsi bigaga muri Kaminuza ya Mudende bajyanywe kwicwa, ndetse Burugumesitiri Ndabarinze abivuga ku mugaragaro ati: “Imyaka 30 Abahutu bamaze bayoboye niyo igiye gutuma mutwica. Igihe nikigera abahutu 7 bazajya bahurira ku mututsi umwe.”

Uyu munsi, Gérard n’abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashimira ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye igihugu cy'u Rwanda, zikabafasha gusubira mu buzima, bakaba borora, barabyara, bubatse ingo—ariko bashimangira ko ayo mateka atagomba kongera kubaho ukundi. 

Bizeye ko gutanga ubuhamya bizafasha urubyiruko n’abato gusobanukirwa n'ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi no gukumira ko yakongera kubaho.

Mbarushimana Gérard asobanura inzira y'umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND