Intambara y’ubucuruzi hagati y’Ubushinwa n’Amerika ikomeje gukara, nyuma y’uko White House ishyizeho imisoro 145% ku bicuruzwa byinshi biva mu Bushinwa. Ibi bibaye nyuma y'uko ejo Perezida Trump yemeje ko Amerika izamura imisoro yari isanzweho ku bicuruzwa byinshi biva mu Bushinwa kugeza kuri 125%.
Gusa, abategetsi ba White House batangaje ko iyi misoro iziyongeraho indi 20% y’imbere yari isanzweho, ku bw’impamvu y’umutekano w’igihugu no guhangana n’ibikorwa by’ubucuruzi binyuranyije n’amategeko byibanda ku kwinjiza ibiyobyabwenge byitwa fentanyl.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump n’abanyamabanga be batangaje ko ingaruka z’iyi misoro mishya zitangira kugaragara mu gihe kitarenze amezi atatu, ariko biteganyijwe ko igiciro cy’ibicuruzwa muri Amerika kizazamuka ndetse hakazabaho ingaruka mbi ku bukungu bw’ibihugu byombi. Ibi byatumye isoko ry’imari ry’Amerika mu bigo nka Amazon na Apple rimanukaho 7%.
Ubushinwa nabwo bwatangaje ko bugiye gushyiraho imisoro 84% ku bicuruzwa byoherezwa mu gihugu, mu rwego rwo kwihimura kuri politiki y’imisoro ya Amerika. Iyi misoro ikomeje kuba intandaro y’impaka n’ingaruka zikomeye ku isoko ry’ubucuruzi ku isi, cyane ko Amerika yiteguye gukomeza gushyira igitutu Ku Bushinwa mu guhangana n'ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika.
Nk'uko tubikesha BBC ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Apple, kimwe n’izindi sosiyete zifite ibikorwa byinshi mu Bushinwa, harimo na Tesla, byagaragaje ko imisoro ku bicuruzwa by’Abashinwa ishobora kuzamura ibiciro by’ibikoresho byinshi, by’umwihariko iPhones.
Abasesenguzi bemeza ko ibiciro by’izi telefoni bishobora kuzamuka cyane, bitewe n'imisoro ya 125%, aho bishora kugira ingaruka ku biciro mpuzamahanga.
Ibigo by’imari bikomeye mu gihugu nka Tesla na Amazon, byari bifite icyizere nyuma y'uko Trump atangaje ko azahagarika imisoro mishya mu gihe cy’iminsi 90, ariko nyuma y'uko ibyemezo bya nyuma bitangajwe, isoko ryahise risubira inyuma, byongera kwerekana ko intambara y’ubucuruzi hagati y’Ubushinwa n’Amerika idashobora kurangira vuba.
Amakuru y’imisoro yateje impinduka mu biciro, aho ibiciro by’ibiribwa, cyane cyane amagi, byazamutse mu gihugu aho itureyi yamagi ihagaze amadolari 6.23 (8,981frw). By’umwihariko, agaciro k’amagi kari ku rwego rwo hejuru, aho bigaragara nk’ikimenyetso cy’ingaruka z’imisoro k'ubukungu bw’igihugu.
Mu gihe imisoro y’Amerika ku bicuruzwa biva mu Bushinwa ikomeje kuzamuka, ingaruka z’iki gikorwa zizaba nini ku bukungu bw’ibihugu byombi ndetse no ku isoko ry’imari ku isi. Abasesenguzi barasaba ko ibi bihugu byakwitondera ibi bikorwa kugira ngo hagabanywe ingaruka bishobora kugira ku bukungu mpuzamahanga.
TANGA IGITECYEREZO