Intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika na Repubulika y’Ubushinwa yageze ku rundi rwego, nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ko agiye gushyiraho umusoro wa 125% ku bicuruzwa byinjira muri Amerika biva mu Bushinwa. Ibi byakurikiye igikorwa cya Beijing cyo kongera imisoro ku bicuruzwa biturutse muri Amerika kugera kuri 84%.
Uku kongera imisoro, bibaye mu gihe gito nyuma y’icyemezo cya Trump cyo guhagarika imisoro mishya ku bindi bihugu mu gihe cy’iminsi 90 uretse Ubushinwa—byabaye nk’ibyongerera icyizere amasoko y’imari y’i Burayi no muri Aziya. Nikkei 225 yo muri Japon yazamutse hejuru ya 8%, naho Taiex ya Taiwan izamuka hejuru ya 9%. Ariko abasesenguzi bemeza ko iki ari igisubizo cy’igihe gito ku kibazo kiremereye.
Ubushinwa, bwavuze ko bwari bwiteguye ibi bitero bya Amerika kuva kera, bwatangaje ingamba z’ubwirinzi zirimo guhangana n'ibibazo by'ihungabana bituruka ku isoko rya Amerika. Iyi misoro ya Beijing yibasiye ibicuruzwa by’ingenzi biva muri Amerika nka soya, inyama, amata n’ibindi bicuruzwa by’ubuhinzi aho ibi byiganje cyane mu bice na Leta Trump asanzwe ashakiramo amajwi.
Nk'uko tubikesha BBC icyarimwe, Ubushinwa bwashyikirije ikirego Urwego Mpuzamahanga Rushinzwe Ubucuruzi (WTO), bunenga ibyemezo bya Amerika nk’ubushotoranyi. Itangazamakuru rya leta y'Ubushinwa ryagaragaje isura ihari y’ubufatanye mpuzamahanga, ryerekana ko u Burayi n’ibindi bihugu bya Aziya bihagaze ku ruhande rw’Ubushinwa kuko byose byafatiwe ibihano.
Trump ariko, ubwo yavugaga mu ruhame, yahagaze bwuma avuga ko "azashaka amasezerano azungukirwamo n'impande zombi ku bihugu byose kandi ko iyi misoro igamije kurengera umukozi w’Umunyamerika.
Mu gihe ibintu bikomeje gufata indi ntera, ibihugu byinshi byo muri Aziya no muri Amerika y’Epfo biri kwitegura ingaruka. Taiwan yasabye ibiganiro byimbitse n’Amerika, mu gihe ibihugu bya Amerika y’Epfo byemeye kongera ubucuruzi hagati yabyo. Gusa Australia yanze ubusabe bwa Beijing bwo gufatanya, ivuga ko igishishikaje ari ugukomeza ubufatanye n’Amerika.
Abahanga baraburira isi ko iyi ntambara y’ubucuruzi ishobora kudindiza ubukungu bw’isi mu gihe kirekire, kandi uburyo izarangira bushobora kugena uko ubucuruzi mpuzamahanga buzagenda mu myaka iri imbere.
TANGA IGITECYEREZO