Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yiteguye kuganira na Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping, nyuma yo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byoherezwa mu gihugu cy'u Bushinwa kugeza kuri 125%. Ibi byatangajwe nyuma y'itangazo rishyiraho impinduka muri politiki y'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.
Trump yavuze ko azi neza ko hashobora kubaho amasezerano hagati y'Amerika n'Ubushinwa, ndetse ko afite icyizere ko ibintu bizagenda neza muri iyi gahunda yo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu cye. Mu gihe cyose, yavuze ko azakorana n'ibindi bihugu byose ku masezerano afitiye inyungu buri gihugu.
Ibi byatangajwe nyuma y'aho Trump ashyizeho igihe kingana n'iminsi 90 yo guhagarika gahunda yo gushyira mu bikorwa ibihano by'imisoro ku bihugu byinshi, ariko akomeza gushyira imisoro myinshi ku Bushinwa, Mexico, na Canada. Uretse ibyo, Trump yagaragaje ko impinduka zizatangira gukurikizwa n'ibihugu bitandukanye, nko muri Afurika y'Epfo, Ubumwe bw'Uburayi n'ibindi bihugu bitandukanye.
Nk'uko tubikesha BBC ibihano by'imisoro ku bihugu bitandukanye mu rwego rw’isi bicuruzanya n'Amerika biraba bihagaritswe aho biraguma ku 10% mu minsi 90, uretse ibihugu bitari byemeranywaho, birimo Ubushinwa, Mexico na Canada. Ku bijyanye n'imisoro yashyizweho kuri aluminium, ibyuma n’imodoka, Trump yavuze ko ibyo bihano bizaguma uko byari bisanzwe.
Iyi gahunda yatumye isoko ry’imari rya Amerika rizamuka ku buryo bukomeye, aho isoko ry’imigabane ryazamutse cyane, cyane cyane ku rwego rwa S&P 500 yazamutseho 1.5%, Dow Jones yazamutseho 1.3%, Nasdaq yazamutse cyane ho 2.4%.
Trump yavuze ko igihe cyose bazahura n’ibihugu binyuranye bakaganira ku masezerano y’ubucuruzi afasha abaturage bose, kugira ngo habeho ubucuruzi buboneye kuri buri gihugu cyose.Isoko ry'imari n'imigabane muri Amerika ryazamutse mu gaciro karyo
Hanze ya White House Scott Bessent asobanura ibijyanye n'imisoro yasubitswe hatarimo Ubushinwa
Ku wa 9 Mata Perezida Trump asobanurira abanyamakuru ku bijyanye n'imisoro
TANGA IGITECYEREZO