Kigali

Uko Ikinyamakuru Kangura cyagize uruhare rukomeye muri Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:9/04/2025 11:39
0


Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itangazamakuru ryagize uruhare runini mu gukwirakwiza urwango n'amacakubiri hagati y'abanyarwanda. Ikinyamakuru Kangura cyagaragaye nk’icyatangije ndetse kigakwirakwiza imvugo z’urwango zirimo gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buryo bweruye.



Iki kinyamakuru cyagiye gishishikariza Abahutu kwica Abatutsi gifatanya n’abasirikare bakuru, abayobozi ba MRND ndetse n’urwego rw’igihugu rwari rushinzwe iperereza, barimo Liyetona Koloneli Anatole Nsengiyumva na Protais Zigiranyirazo.

Ikinyamakuru Kangura gishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, cyibasiye cyane FPR Inkotanyi, igihe zari ziri ku rugamba rwo kubohora igihugu. Binyuze mu nyandiko zitandukanye, iki kinyamakuru cyasakaje ibitekerezo bigamije kubiba urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi.

Amwe mu manomero akomeye yanditswe n'iki kinyamakuru arimo inyandiko yasohotse muri nomero ya 6 yo mu Ukuboza 1990, yashishikarizaga Abahutu gukwirakwiza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Muri iyi nomero, harimo Amategeko 10 y'Abahutu, yemezaga ko Umuhutu wese ukorana n’Umututsi ari umugambanyi. Indi nyandiko ya Kangura ivuga ko Abatutsi bari bari gutegura intambara, maze ikavuga ko "Nta Muhutu n’umwe uzacika ku icumu".

Muri nomero ya 9 Gashyantare 1991, Kangura yanditse amagambo agira ati “Mureke tumenye inkotanyi maze twese tuzitsembatsembe", mu gihe mu 1993, cyasohoye iyavugaga ko “Inyenzi ibyara inyenzi... amateka y'u Rwanda agaragaza ko Umututsi akiri wa wundi, atajya ahinduka.”

Mu rwego rwo gukwirakwiza imvugo z’urwango, Kangura yanditse kandi ivuga ko FPR ifite urutonde rw’abantu 1600 izica, maze ikababwira Abahutu ko "Ibyitso by’umwanzi bizatsembatsembwaho". Ibi byose yandikaga byari ibinyoma bigamije kubiba u Rwanda mu banyarwanda no kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe cya Jonoside yakorewe Abatutsi, inyandiko z'ikinyamakuru Kangura zakwirakwiriye mu baturage, bituma abaturage benshi n’abayobozi b’amadini bahuza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bihabwa umugisha mu nsengero zitandukanye.

Ikinyamakuru Kangura cyagize uruhare runini mu kwica Abatutsi bitewe n'ibitekerezo byacyo. Cyari gifite intego yo gukangurira Abahutu kwica Abatutsi, nk'uko byagaragaye mu gihe gito mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu buryo bwo gukwirakwiza amacakubiri n'urwango mu banyarwanda, bwakurikiye igitekerezo cya Joseph Habyarimana, umuyobozi w’amashyaka nka APROSOMA, wagize uruhare mu gutangiza amategeko 10 y'Abahutu. 

Ibyo aya mategeko yashishikarizaga Abahutu, byatumye abarimo Ngeze Hassan wandikiraga Kangura, bakora ibishoboka byose ngo bafashe Abahutu gukora Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk'uko biri mu nyandiko ducyesha IGIHE na Taarifa.

Ngeze Hassan, Umwanditsi Mukuru w’iki kinyamakuru yakatiwe igifungo cy’imyaka 35, akaba  afungiye muri Mali. Yarezwe gukwirakwiza amagambo aganisha ku bwicanyi, mu buryo bwo kubiba amacakubiri, akagira uruhare mu gutegura no gushishikariza Abahutu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubwo ibinyamakuru nka Kangura byari byarateje urwango rukomeye, ibikorwa by’Ubumwe n'Ubwiyunge byashyizwe imbere. FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, yafashije abanyarwanda kwirinda amacakubiri kandi batangira urugendo rwo gusubiza igihugu ku murongo no kwiyubaka.

 

Umwanditsi Mukuru wa Kangura, Ngeze Hassan wagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi


Gitera wanditse amategeko 10 y'Abahutu yabibye urwango mu banyarwanda bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND