Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo, Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard yacyeje umutekano w'u Rwanda, ati "Ntabwo twawurengwa".
Minisitiri w’Intebe yavuze ko gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri wese. Ati: "Gufata mu mugongo abarokotse Jenoside ni inshingano zacu nka leta, kandi mukomere, turi kumwe namwe."
Yavuze ko Abanyarwanda bagomba kubaho neza, aho nta muntu numwe ugomba kugenera abandi uko babaho, ndetse ko kugira ngo bakomeze kubaho mu gihugu kiza, ari ngombwa kurwanya Jenoside no gukumira ko ibyabaye byakongera kubaho mu Rwanda.
Yashimangiye ko kugira ngo Jenoside itazongera kuba, Abanyarwanda bagomba kumenya amateka no kuyasobanukirwa neza, ndetse no kumenya inkomoko ya Jenoside no kubyigisha urubyiruko. Ibyo, bikaba bizafasha gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: "Ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiye ku mateka yacu, ariko hari igihe igihango cyacu cyashize kubera inyigisho mbi zaganishaga kuri Jenoside."
Minisitiri w'Intebe yibukije ko n'ubwo ubumwe bw’Abanyarwanda bwimakajwe, hari ibimenyetso by’ingengabitekerezo bibi bikomeza kugaragara, nko guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko abantu bagambiriye kugirira nabi abandi bakora ibikorwa nk’ibi, bakwiye kwamaganwa no gukurikiranwa n’amategeko. Ati: "Hari aho usanga umuntu yaciye inka amaguru akayisiga aho, agatema ibitoki by’uwarokotse Jenoside akabisiga aho, ibyo bigaragaza umutima mubi, urwango no guhembera Jenoside."
Minisitiri Ngirente yashimangiye ko umutekano mu Rwanda ari intambwe ikomeye. Yavuze ko ubu, Abanyarwanda bashobora gutembera mu gihugu cyose mu mutekano, uhereye i Musanze ukajya i Rusizi, uva i Rusizi ukagera i Nyagatare, byose bikaba mu mutekano.
Yagize ati: "Umutekano twahawe na Perezida wa Repubulika tugomba kuwushyigikira kandi ntituzawurengwa bikaba bidusaba gukorera hamwe."
Minisitiri Ngirente yakomeje ashimangira ko nta muntu n’umwe uzongera guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, atangaza ko ubu nta gishobora kongera guhungabanya ubuzima bw’Umunyarwanda cyitwa ‘Jenoside’ uretse ibindi bintu bisanzwe.
Ati: “Nta gihari. Ubu turi mu Rwanda rutekanye, rwigisha kubana neza, kandi twemeza ko Abanyarwanda bose bamaze kubyumva.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, no kongera gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yashimangiye ko Abanyarwanda bagomba guhangana n’ingengabitekerezo n’abakwirakwiza ibitekerezo bya Jenoside. Yemeza ko amateka yabaye mu bihe byashize yaba isomo rikomeye ku rubyiruko rw’iki gihe.
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yifatanyije n'abaturage b'i Musanze Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi banyuranye
Minisitiri Dr. Ngirente yasabye Abanyarwanda kunga ubumwe bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ipfobya ryayo
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yasabye abitabiriye kwimakaza isano y'Ubunyarwanda kuko ari yo ihuza Abanyarwanda
TANGA IGITECYEREZO