Kigali

Sinaceceka kuko Jenoside yantwariye umuryango wanjye- Theo Bosebabireba mu ndirimbo yo #Kwibuka31

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:7/04/2025 20:11
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Sinaceceka”, ifite intego yo Kwibutsa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusaba Abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo yayo.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Theo Bosebabireba yavuze ko iyi ndirimbo ayikomora ku mateka yihariye yanyuzemo, aho Jenoside yamusigiye igikomere cy’uko bamwe mu bagize umuryango we bishwe.

Yagize ati:“Impamvu ntaceceka ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yantwariye bamwe mu muryango wanjye. Iwabo wa mama wambyaye barashize bose, harazima burundu. Sinabivuga nk’inkuru mbonye, nabibayemo, ni yo mpamvu ntaceceka.”

Theo avuga ko iyi ndirimbo ayifatanya n’izindi atarashyira hanze, zose zifite intego yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko itazongera kubaho. 

Ati:“Icyo nifuzaga kugeza ku Banyarwanda ni ukubibutsa ko Jenoside itagomba kongera kuba. Tugomba gukomeza Kwibuka, kwigisha no kurwanya ingengabitekerezo yayo.”

Ku ruhare rw’abahanzi mu gukomeza ubutumwa bwo Kwibuka, Theo Bosebabireba asanga hari intambwe imaze guterwa ariko akavuga ko bikwiye kurushaho guhabwa imbaraga.

Ati“Abahanzi bagerageza, ariko ndasanga bikwiye kongerwamo imbaraga. Ni ngombwa ko indirimbo nk’izi zumvikana kenshi, zikanashyirwa ku isonga mu biganiro no mu bitaramo bitandukanye.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Theo Bosebabireba  yakoresheje abana be babiri mu rwego rwo kugaragaza uko urubyiruko rukwiye kurerwa rufite ubumenyi ku mateka y’Igihugu.

Yagize ati:“Nakoresheje abana banjye babiri mu mashusho y’iyi ndirimbo kugira ngo mbumvishe uburemere bw’amateka ya Jenoside. Bagomba gukura bazi icyo u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo barurinde ibibi nk’ibyo.”

Theo asaba urubyiruko kutagwa mu mutego w’abapfobya cyangwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi , ababwira ko ari bo Rwanda rw'ejo.

Ati“Ndusaba kwirinda ababashuka bababwira ko Jenoside itabaye. Ni ngombwa kuyimenya, kuyisobanukirwa no kuyirwanya.”

Uyu muhanzi yavuze ko hari album nshya ari gutegura, izaba irimo indirimbo zifasha mu guhumuriza abahuye n’ingaruka za Jenoside ndetse no gukomeza gusigasira amateka.

Mu butumwa yageneye abakunzi b’umuziki wa Gospel, Theo yagize ati:“Ndasaba abakunzi b’umuziki wa Gospel gukomeza gusenga no kwegera abahuye n’ingaruka za Jenoside – abapfakazi, imfubyi – tukababera urumuri.”

Indirimbo “Sinaceceka” ije yiyongera ku bikorwa byinshi byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba ifite umwihariko mu buryo bw’ubuhamya, uburemere bw’ijambo n’ubutumwa bugamije kurinda amateka y’Igihugu.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND