Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali bitabiriye urugendo rwo Kwibuka ruri mu bitangiza ibikorwa byo Kwibuko ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu
wa Mbere tariki 7 Mata 2025, abitabiriye uru rugendo ruzwi nka ‘Walk To
Remember’ barahagurukiye ku biro by’Akarere ka Gasabo berekeza kuri BK Arena
aho rusorezwa haba umugoroba w’ikiriyo.
Urugendo rwo Kwibuka
rwaherukaga kuba mu 2019, aho mu myaka yakurikiyeho rwagiye rusubikwa kubera
impamvu zirimo icyorezo cya Covid-19.
Abitabiriye urugendo rwa ‘Walk To Remember’ biganjemo urubyiruko bashyiriweho uburyo bwo gutanga ubutumwa bwo Kwibuka Abatutsi basaga miliyoni bazize uko bavutse.
Mu butumwa banditse,
babwiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside ko nubwo batakiriho ariko abo
basize bashibutse kandi bazaharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Kuva mu 2009 urubyiruko
rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP (Peace and Love
Proclaimers) rwatangije iki gikorwa cy’urugendo rwo Kwibuka Abatutsi bazize
Jenoside muri Mata 1994.
Uru rugendo ruba rugamije
kugaragaza impinduka mu guhindura no kubaka amateka mashya, byumwihariko ruha
urubyiruko ishyaka ryo guharanira kwigisha Isi binyuze mu bikorwa byo Kwibuka.
Urugendo rwo Kwibuka
ruhuriza hamwe Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye by’umwihariko urubyiruko
rwigishwa amateka y’icuraburindi igihugu cyanyuzemo.
Urugendo rwo Kwibuka rwibanda cyane ku rubyiruko nk’umwanya wo kurwibutsa ko muri Jenoside umubare munini w’abayigizemo uruhare bari urubyiruko, kandi ari narwo mbaraga z’igihugu zigomba kucyubaka.
Minisitiri Bizimana Jean Damascène mu bitabiriye urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka 'Walk To Remeber'
Minisitiri Nduhungirehe mu bitabiriye Walk To Remember yaherukaga gukorwa mu 2019
Abayobozi mu nzego zinyuranye bitabiriye Walk To Remember
Minisitiri wa Siporo mu bitabiriye uru rugendo
Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi
Abitabiriye uru rugendo bashyiriweho uburyo bwo gutanga ubutumwa bwo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ni urugendo rurasorezwa muri BK Arena ahabera umugoroba w'ikiriyo
TANGA IGITECYEREZO