Kigali

#Kwibuka31: RMC irasaba Itangazamakuru guharanira kuba umuyoboro wo kwigisha no kubaka umuryango uzira amacakubiri

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:7/04/2025 22:05
0


Ni mu itangazo Urwego rw’Itangazamakuru Ryigenga (Rwanda Media Commission) rwageneye abanyamakuru mu bihe u Rwanda n'Isi hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



RMC iributsa kandi abanyamakuru n'Ibitangazamakuru ko bafite inshingano zo gusigasira ukuri no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.

 Mu itangazo, RMC yashimiye abanyamakuru n’ibitangazamakuru bakomeje kugaragaza ubunyamwuga no kugira uruhare rugaragara mu rugendo rwo kubaka igihugu.

RMC ivuga ko muri iki gihe cyo Kwibuka, abanyamakuru bafite inshingano zidasanzwe zo gusigasira ukuri, kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibihabanye n'indangagaciro z'ubunyamwuga.

RMC irakangurira abanyamakuru n’ibitangazamakuru muri rusange kugira uruhare rufatika muri ibi bihe byo Kwibuka, bubahiriza ibi bikurikira:

 Kwirinda gukwirakwiza amakuru adafite ishingiro, agoreka amateka cyangwa yasubiza inyuma urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge;

 Gushyira imbere amahame agenga umwuga witangazamakuru;

 Kugira uruhare mu guha ijambo abarebwa n'amakuru, mu rwego rwo gukomeza gusigasira ukuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside;

 Guharanira ko itangazamakuru riba umuyoboro wo kwigisha no kubaka umuryango nyarwanda uzira amacakubiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND