Kigali

#Kwibuka31: Perezida Kagame yahishuye uko Minisitiri Bizimana yakangishijwe kwimwa ‘Visa’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/04/2025 16:31
0


Perezida Paul Kagame yatangeje ko muri iki gihe ukuri n'ibimenyetso bifatika byimwe intebe, ahubwo himikwa ibinyura amatwi ya bamwe; ashingira ku ngero nyinshi zirimo nk'uburyo mu minsi ishize umukozi w'imwe muri Ambasade zikorera i Kigali yakangishije Minisitiri Bizimana kumwima 'Visa'.



Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, ubwo yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. 

Perezida Kagame yavuze ijambo ryibanze ku kugaragaza ko nta muntu n'umwe ukwiye kubaho yemera ko abandi bamuhitiramo uko abaho, yitsa cyane ku kutishingikiriza ku bandi, ubutwari bwo guhangana n’ibihe, guharanira ibyawe n’ibindi.

Umukuru w'Igihugu yumvikanishije ko muri ibi bihe biruhije u Rwanda runyuramo 'ukuri ntikwitaweho, ibimenyetso ntacyo bivuze, ukuri ntacyo kuvuze, ahubwo igihabwa intebe ni ikigushimisha, utitaye ku bandi'.

Yatanze urugero, avuga ko mu minsi ishize Minisitiri Bizimana yavuze ijambo 'ryarimo abantu n'ubundi yavugaga [Mu ijambo yavuze mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi]' hanyuma ku munsi 'ukurikiyeho umuntu wo muri Ambasade ajya kureba Bizimana amubwira amutera ubwoba..."

Perezida Kagame yavuze ko uretse Bizimana 'ubundi butumwa bwanoherejwe muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga'. Umukuru w'Igihugu, avuga ko uriya mukozi muri Ambasade ntiyahakanaga ko ibyo Bizimana yavuze ari ukuri, ahubwo ntiyagombaga kubivuga 'n'ubwo ari ukuri'.

Yavuze ko uriya mukozi wa Ambasade yateye ubwoba Minisitiri Bizimana, ndetse agera n'aho amubwira ko 'atazabona Visa yo kujya muri bimwe mu bice by'Isi'. Ati "Yabimubwiye amaso ku maso. Ni umuntu wo muri Ambasade, atera ubwoba Minisitiri wacu." 

Umukuru w'Igihugu ntiyavuze mu izina uwo muyobozi ndetse n'Ambasade akorera, ariko yarengejeho ko bitewe n'uruhare bagize mu mateka y'u Rwanda 'uriya mukozi yiyumvaga nk'aho aruta Minisitiri wacu'.

Yavuze ko uriya mukozi wa Ambasade atigeze avuga ko ibyo Bizimana yatangaje bitandukanye n'ibyo bafite ahubwo yaravuga ngo "byaba ari ukuri cyangwa ikinyoma ntiyakabaye abivuga'. Ati "Ibyo ni byo bihe bishaririye tubamo. Ariko tugomba kubinyuramo, kandi tuzabikora. Nta kibazo kuri ibyo."

Nubwo Perezida Kagame atavuze izina ry’uwo mukozi wa Ambasade ndetse na Ambasade akorera, byumvikana ko ari u Bubuligi bwarakajwe no kuba Minisitiri Bizimana yaragaragaje ukuri mpamo ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndetse mu ijambo yavuze kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yongeye kubishimangira avuga ko u Bubiligi bumaze imyaka 109 busenya u Rwanda. Ati “Nta gihugu kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda kuva bwarukoroniza.”

Perezida Kagame yavuze ko Isi ya none idahangayikishijwe n’ukuri, ahubwo irajwe ishinga no gusibanganya ibimenyetso 

Mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka, Minisitiri Bizimana yagaragaje uruhare rw'u Bubiligi mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME MU GUTANGIZA #KWIBUKA31







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND