Mu gihe Isi yose yibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri barenga 800 bahuriye Bharat Mandapam bigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku
itariki ya 7 Mata buri mwaka, u Rwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994 akaba ari umunsi w’intangiriro z’icyunamo cy’iminsi 7 ndetse n’iminsi
100 y’ibikorwa byo kwibuka.
Kuri
uyu munsi, hirya no hino ku Isi hasobanurwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwemo, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ingaruka zayo ku Rwanda n’abanyarwanda.
Mu
gihugu cy’u Buhinde, abanyeshuri barenga 800 bo mu Buhinde bahuriye i Bharat
Mandapam hanyuma basobanurirwa ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo
yateguwemo.
Aba
banyeshuri baje bitwaje ibishushanyo bigaragaza ibyabereye mu Rwanda mu 1994 ndetse n’uburyo
u Rwanda rwivanye muri ayo mage ubu rukaba rukataje mu nzira y’iterambere.
Uyu
mwaka, Isi iri kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu nsanganyamatsiko
igira iti “Twibuke twiyubaka”.
Abanyeshuri barenga 800 bo mu Buhinde bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi basobanurirwa amateka yayo
Aba banyeshuri baje bitwaje ibishushanyo bigaragaza ishusho y'u Rwanda mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo
TANGA IGITECYEREZO