Kigali

‎#Kwibuka31: Paris Saint-Germain yifatanyije n'u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/04/2025 16:25
0


Ikipe ya Paris Saint-Germain yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025 nibwo Abanyarwanda n'inshuti zabo batangiye Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

‎‎Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yifatanyije n'u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye.

‎‎Ni ubutumwa bwatambukijwe n'abakinnyi bayo aribo Vitinha, Umunyezamu Gianluigi Donnarumma,Achraf Hakim,Lucas Hernandez, Ousmane Dembélé,Lee Kang-In na Warren Zaire-Emery wasuye u Rwanda mu mwaka ushize.

‎‎Muri ubu butumwa batanze basimburana bagize bati "Twifatanyije n'u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guha icyubahiro abarenga Miliyoni 1 babuze ubuzima no gukomeza ndetse no gutera imbaraga abarokotse Jenoside".

‎Iyi kipe isanzwe ifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza Visit Rwanda.

‎‎Paris Saint-Germain imaze imyaka itanu ikorana n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo yaba ku kibuga no ku myenda hamwe n’ibindi bikorwa iyi kipe igaragaramo.

‎‎Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo rukabasha kwinjiza amafaranga ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.

Paris Saint-Germain yifatanyije n'u Rwanda Kwibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu  1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND