Kigali

Ibyo wamenya ku bwoko bw’indege Habyarimana Juvenal yahanuwemo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/04/2025 10:01
0


Mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 1994 rishyira ku wa 07 Mata 1994, ni bwo indege yari irimo Juvenal Habyarimana yari yarahawe nk’impano y’Abafaransa yahanuwe ahasiga ubuzima.



Imyaka 31 iruzuye indege ya Habyarimana Juvenal ihanuwe akahasiga ubuzima ndetse. Urupfu rwe rwakurikiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze igihe kinini itegurwa na Leta ya Habyarimana.

Juvenal Habyarimana yahanuwe mu ndege yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 50 akaba ari indege yari yarahawe na Leta y’Ubufaransa nk’impano bari bamugeneye.

Kubera iki Ubufaransa bwahaye Juvenal iyi ndege? Kubera iki bahisemo ubu bwoko bw’iyi ndege? Ni iki wamenya kuri iyi ndege?

Juvenal Habyarimana yahawe iyi ndege nk’impano Ubufaransa bwari bumuhaye kugira ngo imufashe mu koroshya ingendo ze za buri munsi z’akazi.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe 1990 ngo ni yo yafatiwemo umwanzuro ntakuka wo kumuha iyi ndege ngo ajye ayikoresha mu ngendo z’akazi.

Ubwo Perezida Habyarimana yahabwaga iyi ndege, yari amaze iminsi agaragariza u Bufaransa ko afite impungenge ku bijyanye n’umutekano w’ikibuga cy’indege cy’i Kigali ku buryo ngo yari yaranasabye ko Abafaransa bamusanira radar yari yarapfuye cyangwa bakaba bamuha indi nshyashya.

Kubera iki Habyarimana yahawe iyi ndege? Ifite umwihariko bwoko ki?

Habyarimana yahawe indege ya The Dassault Falcon 50 ikorwa n’uruganda rwa Dassault Aviation rwo mu Bufaransa. Byumvikana ko byoroheye iki gihugu guha impano ya kimwe mu bikorwa bikoreraga.

Ubu bwoko bw’indege bwashyizwe ku isoko bwa mbere mu mwaka wa 1976 ikozwe na sosiyete y’Abafaransa yitwa Dassault Aviation.

Ubu bwoko bw’indege bwa Falcon 50 bwarakunzwe cyane mu myaka ya za 1980–1990, ariko ubu ntizigikorwa. Sosiyete Dassault Aviation yahagaritse kuzikora mu 2008.

Ubu bwoko bw’indege bwari bumwe mu bwoko bugezweho kandi bukunzwe n’abanyepolitiki ndetse n’abavuga rikijyana by'umwihariko abifite.

Iyi ndege ya The Dassault Falcon 50 yakoranywe ubuhanga buhambaye dore ko yari ifite moteri eshatu za Honeywell TFE731 mu gihe izindi ziba zifite ebyiri, ibyo bikaba byarayihaga ubuhangange bwo kugendera ku muvuduko uri hejuru aho ishobora kugeda 900km/hr.

Izi ndege zagendagamo abantu bageze ku 9 zikagira intebe zo kuryamamo, intebe zo kuganiriramo ndetse n’ameza yo guteguriraho amafunguro ndetse n’andi yo mu ruganiriro.

Indege ya mbere ya The Dassault Falcon 50 yagurutse bwa mbere mu mwaka 1979 hanyuma mu 1990, Inama y’Abaminisitiri yemeza ko u Bufaransa buha impano Juvenal Habyarimana wari umaze igihe abutakira.

Kuri ubu, Dassault ikora indege zo mu bwoko bwa Falcon 7X, 8X, na Falcon 10X, Falcon 6X n’izindi.


Perezida Juvenal Habyarimana yagendaga mu ndege ya Falcon 50


Nyuma yo kuraswa, indege ya Habyarimana yaguye hafi y'urugo rwe


Iyi ndege yari impano y'Abafaransa nyuma yo kubatakira abawira ko atizeye umutekano we 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND