Ku wa Gatatu, Liverpool yatsinze Everton igitego 1-0 mu mukino ukomeye wa Merseyside Derby, ariko igitego cya Diogo Jota cyateje impaka nyinshi.
Umutoza wa Liverpool, Arne Slot,
yemeye ko amategeko yubahirijwe neza, ariko anenga bikomeye itegeko rya offside
ryatumye igitego cyemezwa.
Diógo Jota yatsinze igitego ku munota wa 57, nyuma y’uko umupira wari uciye kuri Luis Díaz, wari wagaragaye nk’uwaraririye.
Nyamara, umusifuzi yavuze ko James Tarkowski, myugariro wa Everton, yari yagize
uruhare rukomeye mu kugarura umupira, bityo offside ikaba itakurikizwaga nk’uko
amategeko abiteganya.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Everton
David Moyes yagaragaje ko atanyuzwe, agira ati: "Igitego twatsinzwe ni
ukurarira bisobanutse neza, ntabwo bikwiye."
Ku rundi ruhande, Slot yemeje ko ari uko itegeko riteye, nubwo ataryishimiye. Ati "Byari bikurikije amategeko, ariko sinshobora guhisha uko mbyumva. Iri tegeko ndaryanga, sinarikunda na gato! Gusa uyu munsi ryadufashije."
Iki gitego si cyo cyonyine
cyateje impaka muri uyu mukino. Mu minota ya mbere, James Tarkowski yakoze
ikosa rikomeye kuri Alexis Mac Allister, ariko umusifuzi Samuel Barrott
yahisemo kumuha ikarita y’umuhondo aho kumuha umutuku, kandi VAR
ntiyamuhamagara ngo asubiremo icyemezo cye.
Umusesenguzi w’umupira w’amaguru Gary
Neville yavuze ko Tarkowski yakoze ikosa rikomeye cyane, agira ati: "Iri ni ikosa ryari gutuma Mac Allister
avunika bikomeye. Biriya ni ugutema ukuguru k’umukinnyi."
N’ubwo Moyes yari yabanje kuvuga
ko icyemezo cy’umusifuzi atacyishimiye, nyuma yemeye ko Everton yagize
amahirwe: "Nabonye uko byagenze, birashoboka ko twagize amahirwe kuba
Tarkowski atahawe umutuku."
Gutsinda uyu mukino byatumye
Liverpool izamura ikinyuranyo cy’amanota 12 imbere ya Arsenal, iyikurikiye.
Slot n’abasore be baracyari ku mwanya mwiza wo guhatanira igikombe cya Premier
League, nubwo impaka ku cyemezo cy’itegeko rya offside zigikomeje.
Umutoza wa Liverpool yavuze ko atanyuzwe n'uburyo igitego cyamuhaye amanota atatu cyinjiye mu izamu rya mukeba
Liverpool yongeye gushyira ikinyuranyo cy'amanota 12 hagati yayo na Arsenal
TANGA IGITECYEREZO