Motion sickness ni ikibazo cy’uburwayi gikomoka ku kubura guhuzwa hagati y’amakuru yoherezwa n’amaso, amatwi n’umubiri. Ibi bitera urujijo mu bwonko, bigatuma umuntu agira ibimenyetso birimo umutwe, guhumeka nabi, kuribwa mu nda n'isesemi.
Motion sickness akenshi iboneka mu gihe umuntu ari mu rugendo cyangwa akora ibikorwa bisaba gukoresha Virtual Reality. Impamvu nyamukuru zitera iyi ndwara ni ugutandukana hagati y’ibyo umuntu abona n’ibyo umubiri wumva nk'uko tubikesha urubuga Cleveland Clinic.org.
Urugero, mu gihe umuntu ari mu modoka cyangwa indege, imikorere y’amatwi ituma yumva ko hari urugendo, ariko amaso ye ashobora kuba ahugiye mu gitabo cyangwa telefoni. Ibi bituma habaho gutandukana hagati y’amakuru, bigatera uburwayi.
Abantu bafite amateka y’umuryango afite motion sickness cyangwa abafite ibibazo by’imikorere y’amatwi bafite ibyago byinshi byo kuyirwara.
Ibimenyetso bya motion sickness ni ukuribwa umutwe, kugira isesemi, gukorora, cyangwa kugira ubushyuhe bwinshi mu mubiri. Aho ibi biba byihariye cyane ni mu rugendo rwo mu bwato, indege cyangwa mu modoka, mu mikino ya pariki z’imyidagaduro, cyangwa mu gihe umuntu akina imikino yo kuri murandasi cyanwa akoresha Virtual Reality.
Uburyo bwo kwirinda no guhangana na motion sickness burimo guhitamo umwanya mwiza (nko kwicara ku idirishya aho wakira akayag, imbere mu modoka cyangwa hagati mu bwato), kugerageza gusaba akaruhuko igihe kirekire, gukoresha umutobe wa tangawizi, no gukoresha imiti nka antihistamines (Dramamine, Bonine) bishobora ku gufasha.
Nubwo motion sickness idakunze kugira ingaruka zikomeye ku buzima, igihe ibimenyetso byayo bigenda bikomera cyangwa bikamara igihe kirekire, ni ngombwa kugana kwa muganga kugira ngo hakorwe isuzuma. Mu bihe bimwe, abantu bashobora kugira ikibazo gikomeye mu mikorere y’imibiri yabo, bityo bagasaba bagakenera ubufasha bw’umuganga.
Impamvu nyamukuru zitera iyi ndwara ni ugutandukana hagati y’ibyo umuntu abona n’ibyo umubiri wumva
TANGA IGITECYEREZO