Umuziki wa Afurika uri kurushaho kwigarurira isi, aho abahanzi bakomeye bakomeje kumurika ku rwego mpuzamahanga. Indirimbo zabo zirayoboye ku mbuga nkoranyambaga, ibitaramo byabo byitabirwa n’amamiliyoni y’abafana, ndetse bakorana n’ibyamamare bikomeye ku isi.
Bitandukanye na kera,
abahanzi bakomeje gushyira imbaraga zikomeye bigendanye n'umuvuduko
ikoranabuhanga ririho uyu munsi, mu kumenyekanisha umuziki wa Afurika ku
ruhando mpuzamahanga. Abahanzi nka Burna Boy, Rema na Tyla bageze ku rwego rwo
hejuru, batwara ibihembo bikomeye ndetse bakaririmbira ku rubyiniro rukomeye ku
isi.
Umuziki wa Afurika ugiye
kumara igihe kinini ku isonga, ukomeje kwigarurira imitima y’abantu benshi ku
isi hose. Ubufatanye n’abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga, kwitabira ibitaramo
bikomeye, ndetse n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga bikomeje gufasha abahanzi
b’Afurika kwigarurira urubyiniro mpuzamahanga. Urugendo ruracyari rurerure,
ariko nta gushidikanya ko ibendera rya Afurika riri kuzamuka ku rwego
rushimishije.
Imbuga
nkoranyambaga: Imbarutso y'itumbagira ry'umuziki wa Afurika
Imbuga nkoranyambaga
zahinduye ibintu mu buryo butari bwarigeze bubaho. Imbuga nka YouTube, Spotify,
Apple Music na Boomplay zagize uruhare rukomeye mu gusakaza umuziki wa Afurika.
Imibare yerekana ko umubare w’abakurikirana umuziki wa Afurika wiyongereye
cyane, aho Afrobeats yiyongereyeho 34% ku isi muri 2024, naho muri Afurika yo
munsi y’Ubutayu bwa Sahara, uburyo umuziki bwazamutseho 114% kurusha ibindi
bice byose by’isi.
Imbuga nka TikTok na
Instagram na zo zatumye indirimbo nyinshi zigarurira imitima y’abantu ku isi.
Indirimbo nka Calm Down ya Rema yabaye mpuzamahanga nyuma yo gukwirakwizwa
n’abakoresha TikTok, kimwe na Water ya Tyla, yamenyekanye cyane kubera
amashusho azwi nka 'challenges' yagiye akorwa n'abafana.
Ibitaramo
bikomeye: Stade ziruzura kubera umuziki wa Afurika
Kera byari ibintu
bidashoboka kubona umuhanzi w’umunyafurika yuzuza stade nini ku isi, ariko ubu
nta gitangaza kirimo. Burna Boy yagaragaye muri Coachella Festival, yuzuza
stade nini nka London Stadium yakira abantu barenga ibihumbi 60. Rema na Tyla
nabo bakoreye ibitaramo muri Amerika no mu Burayi, aho bakoze ibitaramo
bizenguruka isi bituma barushaho kumenyekana no kwigarurira imitima y’abafana
bo hanze ya Afurika.
Ubufatanye
n’abandi bahanzi bakomeye ku Isi
Umuziki wa Afurika
uragenda utera intambwe ikomeye, aho abahanzi bo kuri uyu mugabane bakomeje
gukorana indirimbo n’ibyamamare bikomeye ku isi, bigatuma urushaho gusakara.
Fireboy DML yakoranye na Ed Sheeran basubiranamo indirimbo yise 'Peru,' Rema na
Selena Gomez bakoranye kuri 'Calm Down,' naho Tems akorana na Drake ku yitwa
'Fountains.' Izi ndirimbo zakuyeho imipaka, zifasha umuziki wa Afurika kwinjira
ku masoko akomeye ku isi no gukundwa n’abantu b’ingeri zose.
Kugeza ubu kuri uyu
mugabane, hari abahanzi bashya bafite impano zidasanzwe na bo bakomeje ko
bafite ahazaza heza ku ruhando mpuzamahanga. Ayra Starr wo muri Nigeria
yamamaye cyane kubera indirimbo ze nka 'Rush' na 'Sability.' Uncle Waffles wo
muri Afurika y’Epfo azwi cyane mu njyana y'Amapiano. Focalistic wo muri Afurika
y’Epfo yasubiranyemo indirimbo 'Ke Star' na Davido, igira izina rikomeye ku
isi. Black Sherif wo muri Ghana yamamaye cyane kubera indirimbo ye 'Kwaku The
Traveller.'
Imbogamizi
umuziki wa Afurika uhanganye na zo ku isoko mpuzamahanga
Nubwo umuziki wa Afurika
urimo gutera imbere, haracyari imbogamizi nyinshi zirimo ibibazo by’amafaranga
atagarukira abahanzi, aho usanga bamwe bakora ibihangano bigakundwa cyane ariko
ntibabone inyungu ikwiye bitewe n'ibindi bibazo bikiri muri uru ruganda ndetse
n' n’inyungu z’inzu zitunganya umuziki. Hari impungenge ko bamwe mu bahanzi
bashobora guhindura injyana zabo kugira ngo bagendane n’amasoko y’i Burayi na
Amerika, bikaviramo umuziki wa Afurika gutakaza umwimerere wawo.
TANGA IGITECYEREZO