Elon Musk yatangaje ko amaze guha Ashley St. Clair miliyoni 2.5 z'amadolari, nubwo agishidikanya ku kuba ari we se w’umwana babyaranye w’amezi atandatu. Ibi byateje impaka ndende kuri X, aho bombi basubizanyije amagambo akomeye.
Musk w’imyaka 53 yanditse kuri X asubiza amashusho agaragaza St. Clair agurisha imwe mu modoka ze, aragira ati: “Sinzi niba koko uwo mwana ari uwanjye, ariko sinshyigikiye kwanga kumenya ukuri. Nta cyemezo cy’urukiko gikenewe.”
Yakomeje agira ati: “Nubwo ntazi neza ukuri, nahaye Ashley miliyoni 2.5$ kandi mwoherereza 500,000$ buri mwaka.”
St. Clair yahise
amusubiza kuri X ati: “Elon,
twagusabye gukora ikizamini cy’amaraso mbere y’uko umwana wacu avuka (ni nawe wamwise izina rye), warabyanze. Kandi ntiwari wanyoherereza amafaranga, ahubwo wafashaga umwana wawe, kuko watekerezaga ko ari ngombwa…
kugeza ubwo wahagaritse kuyohereza. Ariko koko, uri guhana umwana
wawe.”
Uyu munyapolitiki uri mu bavuga rikijyana ku myaka 26 y'amavuko, yakomeje agira ati: “Ikibabaje, ni uko wari uherutse kugerageza kumburizamo ngo nceceke mu rukiko, nyamara wowe urimo gukoresha imbuga nkoranyambaga utunze, kugira ngo unyandagaze njye n’umwana wacu imbere y’Isi yose. Ibi byose ni ukwiharira ububasha, kandi buri wese arabibona.”
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo hafashwe amashusho ya St. Clair agurisha imodoka ye ya Tesla Model S
ifite agaciro ka $100,000.
Yatanze urufunguzo ku
waje kuyigura, avuga ati: “Ndayigurishije
kugira ngo nisubize amafaranga Elon yagabanyije mu mfashanyo y’umwana wacu ho
60%.”
Ubwo umwe mu banyamakuru
yamubazaga impamvu Musk yaba yarafashe icyo cyemezo, St. Clair yarasubije ati: “Ibyo ni ibibazo mwamubaza.”
Undi yamubajije niba Musk
yaba ari kubikora nk’uburyo bwo kumwihimuraho, maze St. Clair aramusubiza ati: “Yego, ibyo nibyo asanzwe akora iyo abagore
bavuga ukuri.”
Yagaragaje ko uyu muherwe yahagaritse kumuvugisha nyuma y'itariki 13 Gashyantare, umunsi umwe mbere y’uko St.
Clair atangaza ku mugaragaro ko Musk ari we se w’umwana afite w’amezi atandatu, ariko
ko atamwizeraho imyitwarire ihamye nk’umubyeyi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, abunganira St. Clair mu mategeko, batangaje ko Musk yagabanyije indezo yahaga umwana nyuma y’uko bamujyanye mu nkiko basaba uburenganzira bwuzuye ku mwana.
Bagize bati: “Elon Musk yahisemo kwihimura ku umwana we,
agabanya amafaranga yahaga umwana cyane kandi ku bushake bwe.”
Abanyamategeko be
banashinje Musk kuba yarasabye urukiko kumuha uburenganzira bwo kutavuga kuri iki kibazo, ariko
umucamanza akanga icyo cyifuzo.
Mu kirego St. Clair
yatanze, yavuze ko afite icyizere cyuzuye ko Musk ari se w’umwana we kuko “nta wundi mugabo yigeze aryamana na we mu
gihe uwo mwana yasamwe.”
Yashyizeho n’ifoto
yoherereje Musk ari kumwe n’umwana mu bitaro, maze Musk akamusubiza ati: “Ntegereje guhura nawe n’umwana mu mpera
z’icyumweru.”
Mu butumwa bwa WhatsApp
bivugwa ko Musk yamwandikiye mu Gushyingo 2024, yagize ati: “Ndashaka kongera kugutera inda.”
Ubu butumwa ngo bwongeye
gusubirwamo na Musk ku wa 2 Gashyantare 2025, aho yagize ati: “Tugomba kubyara abana benshi.”
Nyuma y’uku kutumvikana
kwabo, ibitekerezo bari bagiye basangiza abantu kuri X byongeye gukwirakwizwa ku mbuga
nkoranyambaga.
Elon Musk avuga ko amaze kwishyura miliyoni 2.5 z'amadolari ku mwana akeka ko atari uwe
St. Clair uhamya ko yabyaranye n'uyu muherwe aherutse kumujyana mu nkiko nyuma y'uko agabanyije indezo yatangaga
TANGA IGITECYEREZO