Virginia Giuffre, umugore uzwi cyane ku birego bye by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe na Jeffrey Epstein na Prince Andrew, yatangaje ko abaganga bamubwiye ko asigaje iminsi ine yo kubaho nyuma yo kugira impanuka ikomeye y’imodoka.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Times, Giuffre yavuze ko yagize ikibazo gikomeye cy’impyiko cyatewe n’iyo mpanuka, akaba amaze iminsi ari mu bitaro aho abaganga bakomeje kumwitaho. Yashyize hanze ifoto ye ari mu bitaro, agaragaza ko ashaka kumarana iminsi ye ya nyuma n’umuryango we.
Sky Roberts, se wa Virginia, yatangaje ko nubwo umukobwa we ari mu bihe bikomeye, bagize icyizere ko ashobora gukira. Yongeyeho ko barimo kumuba hafi no kumusengera muri ibi bihe bitoroshye.
Virginia Giuffre yamenyekanye cyane mu itangazamakuru kubera ibirego bye kuri Jeffrey Epstein, umuherwe waje kwiyahura muri gereza nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha byo gucuruza abakobwa bato mu buraya.
Mu birego bye, yagaragaje ko na Prince Andrew yari umwe mu bamufashe ku ngufu, ibyo uyu mugabo yahakanye ariko bikaza kurangira muri 2022 habaye ubwumvikane bwatumye Giuffre ahabwa indishyi y’akababaro.
Nubwo ibi birego byateje impaka ndende mu Bwami bw’u Bwongereza, byagize ingaruka zikomeye kuri Prince Andrew, aho byatumye atakaza inshingano nyinshi nk’umwe mu bagize umuryango w’ibwami.
Nubwo Giuffre yavuze ko abaganga bamubwiye ko asigaje iminsi ine yo kubaho, hari icyizere ko ashobora gukira. Abantu benshi bakomeje kumwoherereza ubutumwa bumwifuriza gukira vuba, mu gihe hakomeje gukurikiranwa uko ubuzima bwe buhagaze.
Jeffrey Epstein nawe yashinjwe na Virginia Giuffre kumufata ku ngufu
Prince Andrew nawe yashyinjwe mu nkiko na Virginia Giuffre avuga ko yamufashe ku ngufu
TANGA IGITECYEREZO