Mu mu kirwa cya Vanua Levu muri Fiji, haravugwa inkuru y'umugabo wiyahuye nyuma yo kurota afite amafaranga menshi, maze yakanguka akayabura.
Uyu mugabo w’imyaka 42 yari azwiho gukunda amafaranga no guharanira
ubukire, nubwo ubuzima bwe butari bworoshye. Abaturanyi be bavuga ko yari
umuntu ufite ibibazo byinshi bigoranye kubikemura.
Ku mugoroba wo kuwa Mbere, uyu mugabo utatangajwe amazina yabwiye inshuti ze ko yarose atwaye igikapu cyuzuye inoti nshya z'amadolari ya Fiji, akagenda yumva abayeho nk’umukire.
Yavuze ko muri izo nzozi yari afite inzu y’akataraboneka hafi
y’inyanja, imodoka ihenze, ndetse n’abakozi bamukorera buri kimwe. Yakangutse
yumva igishika cy’amafaranga, ashakisha ubukire yari abonye mu nzozi, ariko
ntacyo yasanze.
Ubwo yamenyaga ko ibyo yarose byari inzozi gusa, yahise ateza akaduruvayo iwe mu rugo, atangira kwitwara nabi, avuga ko atabasha kubaho atari umukire.
Yavuye mu rugo yihuta, akurikiranwa n’umugore we na bamwe mu
baturanyi, ariko bageze ku cyambu cya Savusavu, yari yamaze kwiroha mu
mazi.
Nubwo abashinzwe ubutabazi bahageze vuba, umubiri we wabonetse nyuma
y’amasaha abiri, umuryango we usigara mu gahinda gakomeye.
Abaturage bagiye bibaza niba inzozi ari impamo cyangwa niba ari ibishuko bishobora gutwara abantu umutima. Uyu mugabo yahitanywe n’inzozi ze, ariko inkuru ye isigaye nk’igisobanuro cy’uko kwiruka inyuma y’amafaranga atari yo nzira y’ibyishimo nyabyo.
TANGA IGITECYEREZO