RURA
Kigali

RPL: Mukura yatsinze Rayon Sports -AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/03/2025 17:47
1


Mukura yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda maze Rayon Sports iguma kurindira mu manota APR FC zihanganiye igikombe cya shampiyona.



Kuri uyu wa Gatandatu itariki 29 Werurwe 2025 ikipe ya Rayon Sports yakiriye Mukura VS mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25. Umukino warangiye Mukura itsinze 1-0 bwa Rayon Sports. Gutsindwa uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports byatumye iguma ku manota 46 maze iguma kurusha APR FC amanota 4. Ikipe ya Mukura VS yo igize amanota 33.


Mukura VS yatsinze Rayon Sports igitego 1-0

UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA

UMUKINO URARANGIYE

90+6' Mukura ikoze impinduka maze Dordan Nzau asimbirwa na Niyonizeye Fred'

90+2' Rayon Sports ikoze impinduka maze Ndayishimiye Richald aha umwanya Prince Elenga Kanga'

90' Kufura itewe na Muhhire Kevin ariko Mukura bakiza izamu neza cyane

89' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rikorewe Aziz Bassane Koulagna'

86' Mukura VS ikoze impinduka maze Sunzu Bonheur asimbura Malanda destin Exauce'

84' Adama Bagayogo agonganye na Ishimwe Abdul ariko abaganga bavura Abdoul umukino urakomeza'

83' Kufura izamuwe na Uwumukiza Obedi ariko umupira ujya hanze y'izamu rya Rayon Sports'

82' Kufura ya Mukura VS nyuma y'ikosa Fitina Omborenga akoreye Mensah Boateng'

80' Rayon Sports yongeye gukora impinduka maze ikuramo Iraguha Hadji ishiramo Adama Bagayogo'

74' Mukura VS ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Samson Oladosu ku isoti riremereye rinaniye umuzamu wa Rayon Sports kurigarura'

74' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Samson Oladosu

73' Khadime Ndiaye atabaye Rayon Sports nyuma yo gukuraho umupira yari yisanze asigaranye na Boateng Mensah

69' Kufura itewe na muhire Kevin ariko Omborenga Fitina atera uimutwe hanze y'izamu'

68' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rikorewe Nsabimana Aimable'

65' Jordan Ndimbumba yari yakiriye umupira imbere y'izamu ariko atera ishoti hejuru y'izamu'

60' Rayon Sports ikoze impinduka maze Aziz Bassane Koulagna na Kanamugire Roger basimbura Rukundo Abdlahaman na Souleymane Daffe

58' Kufura izamuwe na Rukundo Abdlahaman ariko umupira awutera hejuru y'izamu'

57' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rikorewe Iraguha Hadji'

56' Jordan Ndimbumba yari afashe icyemezo acenga abakinnyi ba Rayon Sports ariko umupira Menshah Boateng awutera hanze'

54' Biramahire Abeddy yari ateye ishoti mu izamu rya Mukura ariko Nikolas Sebwato arongera aratabara'

52' Muhire Kevin aryamye hasi nyuma yo kugundagurana na Ntalindwa Aimable ariko arahagurutse umukino urajomeza'

50' Kufura izamuwe na Omborenga Fitina ariko umupira umuzamu Nikolas sebwato awufata neza cyane'

49' Kufura ikomeye ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rikorewe Muhire Kevin'

48' Iraguha Hadji yari ashatse gukinana na Omborenga Fitina ariko amuha umupira aho atawugeraho vuba'

46' Kufura ya Rayon Sports itewe na Rukundo Abdulahaman ariko umupira ugeze kwa Muhire Kevin awutera hanze y'izamu'

45' Ikarita y'umuhondo ihawe Jordan Nzau ndimbumba nyuma yo kugaruka mu kibuga igice cya kabiri cyatangiye'

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 hagati ya APR FC na Rayon Sports

Rukundo Abdulahaman ni umwe mu bakinnyi bakomeje kugora ikipe ya Mukura VS

Nikolas Sebwato umuzamu wa Mukura akomeje gufasha ikipe ya Mukura kwitwara neza imbere ya Rayon Sports

Jordan Nzau Ndimbumba agerageza gucenga

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45+1' Iraguha Hadji yari afashe icyemezo cyo gushota ariko Nikolas Sebwato umupira awushyira muri koruneli itagize icyo ifasha Rayon Sports'

44' Kufura itewe na Muhire Kevin ariko ba myugariro ba Mukura bahagarara neza bakiza izamu'

44' Iraguha Hadji aryamye hasi abaganga bari kumukurikirana, Kufura ya Rayon Sports'

40' Rukundo yari akinnye neza ashakisha Iraguha Hadhi imbere y'izamu rya Mukura ariko umupira umubana muremure urarenga'

33' Igitego cya Rayon Sports baracyanze kuko Abeddy yari yaraririye amakipe yombi aguma kunyanya 0-0'

32' Birahahire Abeddy atsinze umutwe mwiza nyuma yo gukinana neza na Muhire Kevin na Rukundo Abdlahaman maze ahaguruta abakunzi ba Rayon Sports' (Igitego baracyanze)

32' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Biramahiore Abeddy

31' Kufura itewe na Rukundo Abdulahaman ariko ayitera hanze gato y'izamu'

30' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rikorewe Muhire Kevin'

24' Iraguah Hadji yari akase umupira imbere y'izamu rya Mukura ariko umupira unyura ku ruhande'

23' Muhire Kevin wari wamaze gucenga Rushema Chris ashatse gushota ariko ashota inshundura zo hanze y'izamu'

20' Omborenga Fitina yari akinnye neza imbere y'izamu rya Mukura ariko Nikolas Sebwato afatanyije na Rushema Chris batabara ikipe ya Mukura'

18' Ishimwe Abdoul atabaye Rayon Sports nyuma yo kugarura umupira Muhire Kevin yari acomekeye Biramahire Abeddy'

15' Kufura ya Mukura nyuma y'ikosa Bugingo Hakim akoreye Boateng Mensah ariko Kufura itewe na Ntalindwa Aimable, umuzamu wa Rayon Sports ayikuyemo'

11' Hakizimana Zubel yari ashatse gutungura umuzamu wa Rayon Sports ariko umupira unyura hejuru y'izamu'

10' Iraguha Hadji yari atekereje neza ashakisha Rukundo Abdlahaman ariko amuha umupira aho adahagaze urarenga'

9' Biramahire Abeddy yari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Mukura VS ariko umuzamu Nikolas Sebwato akiza izamu'

7' Rukundo Abdlahaman yari yakiriye umupira ahawe na Ndayishimiye Richald ariko ashatse gutera ishoti umupira awuta hanze y'izamu'

5' Uwumukiza Obed yari ashatse kunyura mu bakinnyi ba Rayon Sports ariko Souleymane Daffe na Ndayishimiye Richald baratabara'

3' Nikolas Sebwato atabaye ikipe ya Mukura VS nyuma yo gufata umupira kandi yari asigaranye wenyine na Biramahire Abeddy rutahizamu wa Rayon Sports'

1' Biramahire Abeddy yari azamukanye umupira ariko Obed rawurenza ujya muri Koruneli ariko amahirwe ya Koruneli ntacyo abakinnyi ba Rayon Sports bayamajije'

0:00' Umukino uratangiye utangijwe n'abakinnyi ba Mukura VS aho Abdul Jaliru atangiye akinana na Uwumukiza Obed'

UMUKINO URATANGIYE

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura VS ni Nikolas Sebwato, Ishimwe Abdul, Rushema Chris, Hakizimana Zuberi, Uwumukiza Obed, Ndimbumba Nzau, Ntalindwa Aimable, Oladosu samson, Abdul Jalilu, Mensah Boateng na Malanda Destin Exauce'

Abakinnyi babanje mu ki buga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Youssou Diagne, Ndayishimiye Richald, Souleymane Daffe, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Rukundo Adbulahman na Iraguha Hadji.

18;31' Abakunzi b'umupira w'amaguru bafashe umunota wo kwibuka nyakwigendera Jean Rambert Gatare'

18:18' Abakunzi ba Rayon Sports bari gukurikirana Documentary igaruka ku mukunzi wa Rayon Sports Jean Rambert gatare uherutse kwitaba Imana ndetse akaba yashinguwe kuri uyu wa Gatanu itariki 28 Werurwe 2025'

18:10' Abakunzi ba Rayon Sports bari kwerekwa rutahizamu wayo Fall Ngagne wabatsindiye ibitego 13 ariko akaba atagikina kubera imvune'

Ni umukino amakipe yombi yakaniye by’umwihariko Rayon Sports kuko idashaka kongera gutsindwa na mukura. Mu mukino ubanza Mukura VS yari yatsindiye Rayon Sports kuri Stade ya Huye ibitego 2-1.

Rayon Sports kandi ishaka gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze gushimangira ko ishaka kwegukana igikombe cya shampiyona kuko nitsinda Mukura VS irarara ishize ikinyuranyo cy’amanota arindwi hagati yayo na APR FC ya kabiri ariko yo ikazakina umukino wayo ku munsi w’ejo na Vision FC.

Ikipe ya Mukura VS nayo ifite gahunda yo gutsinda uyu mukino kuko muri uyu mwaka w’imikino yagaragaje ko ishoboye gutsinda amakipe akomeye kuko yabashije kubona amanota atatu imbere ya APR FC na Rayon Sports.

Kunganya uyu mukino biratuma Rayon Sports igira amanota 47 maze irushe APR FC ya kabiri amanota atanu, kuwutsinda bitume igira amanota 49 biyihe amahirwe yo kurara irusha APR FC amanota 7 naho Mukura VS yo kunganya birayiha amanota 31 igume ku mwanya wa gatandatu, naho gutsinda umukino biyihe amanota 33.

Uko abakinnyui ba Rayon Sports basesekaye kuri Stade Amahoro baje gucakirana na Mukura VS

Uko abakinnyi ba Mukura VS basesekaye kuri Stade Amahoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeyi2 days ago
    Muhire Kevin yatangaje ngo tuzatsinda ibyo bikaba inkuru nyamara mukura ntankuru irimo knc yarabivuze ko itangaza makuru ryica umupira ndabyemeye nkurikije ukuntu bari batatse rayon



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND