Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yavuze ko umushinga wabo uzaba umeze nk'uwa Yanga SC yo muri Tanzania ndetse avuga ko bafitanye nayo umukino wa gicuti muri Stade Amahoro.
Ibi Perezida wa Rayon Sports yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'igihugu.
Yavuze ko impamvu abantu batari batangira kugura imigabane muri Rayon Sports ari ukubera ko bategereje uruhushya rwa Bakinki Nkuru y'igihugu (BNR) gusa ibindi byagombwa babibonye.
Yagize ati "Ikibura ni uruhushya rwa BNR gusa kugira ngo umushinga utangire. Uyu munsi dufite ibyangombwa bya RDB nka Rayon Sports LTD ibintu byose byagiye mu murongo.
Umwaka utaha w’imikino ibyagombwa bizaba byarabonetse nejo ushobora kujya kumva ukumva ngo byabonetse kereka habayeho izindi mpamvu ntazi ariko ibisabwa turabyujuje dufite imibare y’abantu basabwa ibihumbi 200 dufite ibikenerwa kugira ngo tubone urwo ruhushya".
Twagirayezu Thaddée yavuze ko umushinga wabo ubyara inyungu uzaba umeze nk'uwa Yanga SC yo muri Tanzania dore ko yaganiriye na Perezida wayo akawubereka.
Yagize ati"Yanga SC rwose njye na Perezida wayo twaricaye turaganira yaje hano kudusura aduha uwo mushinga wose uko yagiye awubaka kandi ni nkaho tugiye kuwufata tukawuterura tukawuzana hano hagahindukaho bikeya kubera ko abantu bagira indagaciro zabo.
Bamaze imyaka 5 babikoze ngira ngo bageze ahantu heza peeh".
Yavuze ko Perezida wa Yanga SC,Hersi Said akunda Rayon Sports ndetse bakaba bafitanye umukino wa gicuti.
Ati"Perezida wa Yanga SC anakunda Rayon Sports cyane ndetse nituba turi kwitegura umwaka utaha w’imikino dushobora kuzakina imikino ya gicuti rwose twarabyumvikanye, twarabivuganye igisigaye ni ugukina. Yanga SC izaza mu Rwanda ni ugufata Stade Amaho ntabwo umuntu yafata ahandi".
Rayon Sports izakina na Yanga SC nyuma yuko kuri 'Rayon Day' iheruka yari yakinnye na Azam FC nayo yo muri Tanzania.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko umushinga wabo uzaba umeze nk'uwa Yanga SC
Perezida wa Yanga SC yasobanuriye Rayon Sports umushinga wabo
Rayon Sports izakina na Yanga SC muri Stade Amahoro
TANGA IGITECYEREZO